Tags : Rusizi

Rusizi: Abana bata ishuri bakajya kurinda inyoni mu muceri

Bugarama ni igice gifatiye runini u Rwanda mu buhinzi bw’umuceri ariko hakomeje kurangwa abana benshi bata ishuri bakajya kwirukana inyoni bagahabwa amafaranga y’intica ntikize, umwe ngo agenerwa amafaranga 3000 nk’umushahara bazahembwa igihe umuceri uzaba weze. Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Umuseke bavuze ko bafite impungenge z’aba bana babo kuko ngo bakomeje guta amashuri ari benshi mu […]Irambuye

Rusizi: Hatahuwe Abanyarwanda 23 batahutse inshuro zirenze imwe bava DRC

Kuwa gatatu w’iki cyumweru, mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu Karere ka Rusizi, bakiriye Abanyarwanda 85 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), 23 muri bo bavumbuwe ko atari ubwa mbere batahutse. Muri iyi nkambi y’agateganyo ya Nyagatare, ubu barakoresha ikoranabuhanga rigezweho ripima imyirondoro y’umuntu hakoreshejwe urutokirwe ‘Finger Print’. Ubwo bakiraga […]Irambuye

Rusizi: Umugabo yiyiciye Umwana we amuziza ko atahiriye ihene

Mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30) wo kucyumweru, umugabo Mathias Sinumvayabo uri mukigero k’imyaka 46, utuye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Mpinga, mu Murenge wa Gikundamvura yakubise umwana we w’umuhungu bikabije kugeza ubwo avuyemo umwuka. Nyakwigendera witwaga Emmanuel Ntamukunzi, ni umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 8, akaba yigaga mu mashuri […]Irambuye

Rusizi: Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora bakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo

Ibyaha birimo kunyereza imitungo y’ibitaro bitwaje ubushobozi bafite, guhimba no gutesha agaciro ibirango by’igihugu no guhimba inyandiko zikozwe n’abakozi ba Leta n’amatsinda ya “Baringa” ni bimwe mu biregwa aba bayobozi. Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwemeje iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo ku bayobozi bakekwaho ibyaha birimo  kunyereza amafaranga y‘u Rwanda agera kuri 294,877,134 muri 830, 092, 521 […]Irambuye

Rusizi: Abanyarwanda 135 batahutse ngo bari barambiwe kwitwa “Bakimbizi”

Aba Banyarwanda batangaza ko muri Congo hariyo benshi bahangayitse cyane abagore n’abana, bimwe mu bibahangayikishishe harimo intambara za buri munsi, inzara no kurwaragurika kuko ngo babaho nk’inyamaswa muri ayo mashyamba ya Congo, bitewe no kutabona imiti. Mukafundi Margarite uri mukigero cy’imyaka 54 yabwiye Umuseke ko ubuzima bwari bumugoye nk’umugore wari umaze kubura umugabo. Ati “Bajyaga […]Irambuye

Rusizi: Abana 520 bigira muri Shitingi abandi bigira mu rusengero

Kuba hari abana baretse ishuri ngo ni uko haba hari ababangamirwaga n’ubucucike bukabije mu bigo bigagaho bwatumaga batagira ubumenyi buhagije  nk’uko bamwe mu bana baganiriye n’umuseke babivuze. Umwana umwe wiga mu bigo bifite iki kibazo avuga ko babangamiwe n’ubucucike. Ati: “Mwakwiga muri 130 mu gashuri kangana gutya (icyumba gito) ukavuga ko wazamenya iki?” Ibigo byinshi […]Irambuye

Rusizi: Abana 600 baracyagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi

Akarere ka Rusizi nka kamwe mu turere dukora ku mipaka y’igihugu cy’u Burundi na Congo haracyari ababyeyi basiga abana babo bakiri bato bakajya mu bucuruzi kubitaho bikagorana bityo ntibamenye uko abana biriwe, ari na byo bituma abana benshi bazahazwa no kubura indyo yuzuye, abana 600 bakaba bafite ibimenyetso bya Bwaki (imirire mibi). Kuri iyi gahunda […]Irambuye

Indwara ya Macinya ku kirwa cya Shara, umugore umwe yahasize

Ku kirwa cya Shara giherereye mu murenge wa Kagano  mu karere ka Nyamasheke byemejwe n’ubuyobozi ko umugore witwa Mutirende yitabye Imana azize indwara ya Macinya (Dysenterie) kubera ikibazo cy’amazi mabi bakoresha y’ikiyaga cya Kivu. Kuri iki kirwa ngo hashize imyaka umunani nta mazi meza bafite. Abatuye iki kirwa, amazi ya Kivu niyo bakoresha imirimo yose, […]Irambuye

en_USEnglish