Digiqole ad

Rusizi na Nyamasheke ntibakibwirwa ngo “Banyarwanda (kazi) namwe BanyaCyangugu nshuti z’u Rwanda

 Rusizi na Nyamasheke ntibakibwirwa ngo “Banyarwanda (kazi) namwe BanyaCyangugu nshuti z’u Rwanda

Brig Gen Vincent Gatama uyobora ingabo muri Rusizi na Nyamasheke yerekana impano yahawe ingabo z’Igihugu

Iyi ni imwe mu mvugo zaranze ingoma y’uwari Perezida Juvenal Habyarimana aho ngo abatuye muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke (hitwaga Cyangugu) ngo babazwaga n’ihezwa ryabakorerwaga mu buyobozi bwo kuva 1973 – 1994,  “Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Banyacyangugu nshuti z’u Rwanda”, iyo mvugo yasubiwemo kuri uyu gatatu tariki ya 01 Gashyantare, 2017 hizihizwa Umunsi w’Intwari ngo yari yuzuyemo guhezwa no kwamburwa ubunyarwanda.

Brig Gen Vincent Gatama uyobora ingabo muri Rusizi na Nyamasheke yerekana impano yahawe ingabo z’Igihugu

Abatuye Rusizi na Nyamasheke ku munsi w’Intwari bagaragaje ko bafashwe neza na Leta y’ u Rwanda y’Ubumwe yababohoye ikanabasubiza ubunyarwanda.

Bamwe mu baturage bo muri Rusizi na Nyamasheke baganiriye n’Umuseke haba mbere y’uyu munsi w’Intwari no kuri uyu munsi, bavuga ko babazwaga n’ubutetsi bwabayeho muri iyo myaka kuko ngo iterambere ryabo ryari rigoye.

Jean Bosco Muyango wo mu karere ka Nyamasheke yabwiye Umuseke ati “Ku butegetsi  bwa Habyarimana twari abanyamahanga, uyu munsi w’Intwari utwibutsa ukuntu nyakubahwa Paul Kagame, yo karama n’ingabo z’u Rwanda baduhaye ubwisanzure ubu turaryama tugasinzira ndetse tugasurwa na Perezida wacu. Paul Kagame tumuri inyuma ku bw’ijambo yaduhaye.”

Nyiransabimana Thacienne w’i Rusizi we agira ati: “Iyi mvugo yari yaraduhejeje mu gikari, nta mugore wavugaga. Gusa, nshimye ko mu Ntwari zacu zitanze harimo n’abagore.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Fredreric yabwiye Umuseke ko abitanze bagatuma, imvugo “Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe Banyacyangugu Nshuti z’u Rwanda”, ivaho ari abo gushimwa, ko Umunsi w’Intwari ari akanya ko guha urugero abakiri bato.

Ati: “Tuba twiga iyo twibuka kandi no guha agaciro abitangiye abandi ndetse bagatanga ubuzima bwabo. Uyu munsi wabayeho kugira ngo twibuke ba bandi baduhinduye Abanyarwanda ndetse bakaduha agaciro, ubaho kandi ngo buri wese aharanire ko yaba Intwari.”

Abaturage ba Rusizi bari bitabiriye ibirori by’Umunsi w’Intwari

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ubunyarwanda twabusubijwe nizi ntwali , turazishimira cyane kandi ntituzemera ko twongera kubwamburwa , tuzagera ikirenge mu cyabo

  • Mwatubwira uwavuze iyo discouru uwariwe nigihe yayivugiye? Tujye tureka kwenyegeza gahoro gahoro umuriro mubanyarwanda kuko uwobafite urahagije.

  • Ibyo bintu byabanje kujya bivugwa nk’urwenya ko byavuzwe na Kayibanda, none abanyacyangugu babitwerereye Habyarimana. Guhakishwa abandi ubasebya nyamara ni umuco mubi n’ubwo mu Rwanda wanga ugasagamba. Ntabwo u Rwanda twifuza rushobora kubakwa n’amazimwe.

  • ahaaaaa ntawashobora abanyarwanda namagambo yabo!!!

Comments are closed.

en_USEnglish