Digiqole ad

Rusizi: Yakubiswe ishoka mu mutwe none amaze imyaka 4 yihagarikira muri ‘sonde’

 Rusizi: Yakubiswe ishoka mu mutwe none amaze imyaka 4 yihagarikira muri ‘sonde’

Emmanuel yakubiswe ishoka mu mutwe bimuviramo gutakaza ubushobozi bw’ubugabo bwe kugeza no kwihagarika

Umugabo witwa Ntamusangiro Emmanuel w’imyaka 35 wo mu murenge wa Gikundamvura amaze imyaka ine akoresha sonde kugira ngo yihagarike kuko yabuze ubushobozi bwo kwivuza, uwamukubise ishoka ngo yafunzwe umwaka umwe ararekurwa ariko ubuyobozi ntibumutegeka kuvuza uwo yahemukiye. Buri guhe ngo asaba ubuyobozi kumutabara akavurwa cyangwa bukamuvuza.

Emmanuel yakubiswe ishoka mu mutwe bimuviramo gutakaza ubushobozi bw'ubugabo bwe kugeza no kwihagarika
Emmanuel yakubiswe ishoka mu mutwe bimuviramo gutakaza ubushobozi bw’ubugabo bwe kugeza no kwihagarika

Ntamusangiro avuga ko uwamukubise ishoka yamusanze mu kazi ke, icyaha cyamuhamye akatirwa igifungo cy’umwaka no gutanga amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (Frw 1 300 000) y’indishyi no kumuvuza kuko byamugizeho ingaruka zikomeye.

Ntamusangiro gutemwa mu mutwe byamuviriyemo kwangirika kw’imitsi ngo ikorana n’urwungano rw’inkari, atakaza ubushobozi bw’igitsina cye, yaba kunyara no gutera akabariro ngo byahise bigenda.

Uyu mugabo wari wubatse anabyaye kane, avuga ko byatumye umugore we asa n’umusiga wenyine, ubu ngo yibera kwa nyina kuko ari we wemera kumwitaho.

Nyuma yo gutemwa avuga ko yavuriwe no ku bitaro by’umwami Faisal bakamushyiramo ‘sonde’ yo kumufasha kwihagarika kuko nta bundi buvuzi bari kumukorera atazabwishyura nk’uko abivuga.

Avuga ko yitabaje ubuyobozi ngo bumwishyurize uwamutemye ayo yategetswe kwishyura n’Urukiko maze yivuze ariko ntihagira igikorwa.

Jean de Dieu Tuyishime Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura  avuga ko ikibazo cya Ntamusangiro Emmanuel kizwi ndetse ngo n’Urwego rw’Umuvunyi rwakigejejweho.

Ati “Ntamusangiro icyo tumumarira ni ukumufasha guhindurirwa ‘sonde’ buri kwezi, ariko Umuvunyi yasabye Akarere ko kamuvuza, dutegereje igisubizo.”

Ntamusangiro avuga ko nta gihe atagiye ku karere ka Rusizi ariko ntafashwe kugeza ubu.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Emmanuel Nsigaye yavuze ko bagiye kubikurikirana “ikibazo cye ntikiratugeraho gusa tugiye kubikurikirana.”

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi

3 Comments

  • iyo abayobozi bumvise itangaza makuru ntakindi gisubizo ati tugiye kubikurikirana icyonicyo gisubizo cyihuse turakimenyeye

  • Ariko ibi bigambo bya “Ikibazo cye ntikiratugeraho ariko tugiye kubikurikirana turabihaze”asyiii weeee

    • abayobozi babeshya ngo bagiye gukurikirana turabarambiwe ,ese ubuyobozi bwumurenge bwo bwakoze iki ko butishyuza uwo wamugize gutyo

Comments are closed.

en_USEnglish