Digiqole ad

Rusizi : Abakorera mu nyubako y’isoko rishya bahangayikiye umutekano wabo

 Rusizi : Abakorera mu nyubako y’isoko rishya bahangayikiye umutekano wabo

Inyubako y’isoko rya Rusizi ngo abayikoreramo babona byabagora gusoka mu buryo bwihuse habaye ikibazo

Inyubako enye zatanzweho amafaranga menshi ngo zishobora guhagwarikwa gukorerwamo cyangwa zigasenywa burundu nyuma yo kwangizwa bikomeye n’umutingito uherutse kwibasira akarere ka Rusizi mu mezi atatu ashize, mu igenzurwa ryakozwe n’Ikigo gishinzwe imyubakire na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, basanze zimwe mu nzu zarubatse nabi izindi ngo zarasondetswe mu kuzisana.

Inyubako y’isoko rya Rusizi ngo abayikoreramo babona byabagora gusoka mu buryo bwihuse habaye ikibazo

 

Abubatse izi nzu bashinjwa uburangare no kutita ku bari kuzikoreramo igihe bubakaga, kandi ngo basa nk’aho batize ibyo bakora nyuma y’uko ikigo k’igihugu gishinzwe imyubakire RHA (Rwanda Housing Authority) na Minisiteri ishinzwe imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi bakoze igenzura.

Izi nzego zabwiye  Umuseke kuri uyu wa kane, ko basuye akarere ka Rusizi ngo bafatire hamwe ingamba zo kwirinda ibiza birimo umutingito wibasira Rusizi na Nyamasheke.

Zimwe mu nzu zihenze enye mu akarere ka Rusizi harimo n’isoko rya Rusizi yatunzwe agatoki muri Raporo yakozwe na Rwanda Housing Authority.

Bivugwa ko iryo soko ryasondetswe bigaragara ari na byo biteye inkeke abarikoreramo baganiriye n’Umuseke bavuga bari mu manegeka kuko ngo inyubako yo hejuru (etage) yamaze kwangirika.

Abakorera mu isoko bavuga ko Leta yabatabara kuko haje umutingito bigoye kumanuka mu nzu ya gatatu kugira ngo babe bagera hasi.

Haruna Nshimiyimana  Ushinzwe imyubakire muri RWANDA HOUSING AUTHORITY yemeye ko hari inzu zikwiye guhagarara.

Ati: “Amakosa yabayeho yakozwe n’abubatse kandi basa nk’aho batabyize kandi nta n’ubunyangamugayo bwabayeho, njyewe ntiwampa akazi ngo nubake inzu y’igorofa izahuririramo abantu 300 ngo nubake nk’ibi nabonye.”

Nshimiyimana wo muri Rwanda Housing Authority yavuze ko izo nyubako atazitangariza abanyamakuru, gusa yemera ko zihari.

Gusa inzu zasuwe n’iki kigo cy’imyubakire na MIDIMAR basanze zarangiritse bikomeye, mu kuzivugurura na bwo ngo zirasondekwa, izindi ntizavuguruwe.

Antoine Ruvebana Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, yabwiye Umuseke ko bashaka inzu zitazateza abaturage ibibazo mu gihe runaka.

Asobanura ko muri iyi Minisiteri  hashyizweho ishami rishinzwe gukora ubushakashatsi ku biza hagamijwe kubyirinda mbere y’uko biba  mu nama zigirwa abantu hakaba harimo izo kubaka inzu hagendewe ku nyigo zatuma zidasenywa n’umutingito.

Abakorera muri izi nzu bavuga batanze amafaranga yo gusana ariko ngo ntibemererwa gukorera mu nzu zabo, ngo bitewe n’uko inama itaremeza niba bagomba kuzazikoreramo cyangwa ko zizasenywa.

Umutingito uheruka kuba muri aka karere, wahitanye umwana umwe agwiriwe n’inzu naho imodoka n’inzu nyinshi byarangiritse.

Inzu ikorerwa n’imwe muri banki na yo yarangiritse bikomeye
Bamwe mu bari mu igenzura basanze zimw emu nzu zarasondetswe izindi ngo zubatswe n’abatabifitiye ubumenyi

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Wamugani ugeze muri uyu mujyi wagirango ntukura nkikiyndi reba ayo manjnja nukuri uzagere hejuru uzabona ryaramentse burundu nkunda inkuru z’Umuseke mukomereza aho mu burengerazuba arakora uyu musore wanyu Ubusanzwe inkuru nkizi nizo ziba zikenewe harya nta Radio UMuseke murashyiraho mu byigeho murakoze

  • ariko buriya gusenywa numutingito ntibisobanura ko inyubako isondetse

  • ese aba bagenzuzi bareba izuzuye gusa? cg ntibafite ubushobozi bwao gupima izitaruzura

  • Ese kuki izo nzu zubakwa murebera zamara kuzura akaba aribwo mubona ko zidakomeye? Iryo soko se ryubatswe nijoro ku buryo ubu aribwo babonye ko risondetse? Bitabaye uburangare bw’abashinzwe igenzura haba hari ikindi kibyihishe inyuma.

    • Mukunda byacitse gusa, ariko ubundi ibigenda neza byo mubivuga ryari. Mwiyita abanyamakuru bumwuga ariko jye ntabyo mbona, ibi byose uyu munyamakuru uvuze abeshyeye, abo yavuze haruguru koko nabo niba barize ubwubatsi,ntabwo bavuga nkibyo uyu munyamakuru avuga.yabikabirije arakabya.

  • Higna ibyo umunyamakuru akora aba afite gihamya kuba Rhs ns midimar zaraje ni uvuga ko hari ikibazo runaka so byravuzwe kandi nibyo uzahagere urebe gusa akarere gafashe aba baturage bikirize ubuzima bwabo Umuseke thx

  • RHA ntikwiye kubyigurutsa, ahantu hibasiwe n’umutingito hakwiye imyubakire idasanzwe. Amatafari akoze mu bisiganzwa by’ibihingwa, ataremereye, mbese nk’akoreshwa mu bihugu bikonja. Muzabaze RSB yigeze kubikoraho ubushakashatsi. Na ya matafari ya Ruliba afite imyenge imbere aba ataremereye kandi akomeye yafasha. kandi ibyo abaturage ntibabimenya batabibwiwe na Rwanda Housing Autority/Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire. Kubivuga inzu zuzuye nabyo bica intege abubatsi kuko bubaka nyacyo babwiwe ngo bakirengeho.Naho nibakomeza gukoresha bloc ciments zitujuje ubuziranenge bizahora byihirika.

Comments are closed.

en_USEnglish