Digiqole ad

Rusizi: Moto yagonze umukecuru wari uvuye kwa muganga ahita apfa

 Rusizi: Moto yagonze umukecuru wari uvuye kwa muganga ahita apfa

Mu karere ka Rusizi

Iyi mpanuka yabereye ku muhanda Mattheus mu mujyi wa Kamembe ubwo moto ifite plaque RC 360N yari itwawe na Kaberuka Patrice yagonze umukecuru Mukaniyongira wavaga kwa muganga, ahita yangirika bikomeye mu mutwe igice kimwe cyabaye nk’ikimeneka gusa yahise ajyanwa kwa muganga.

Mu karere ka Rusizi
Mu karere ka Rusizi

 

Ababonye iyi mpanuka bari hafi aho ku iduka rya madamu Jeanette muri Mattheus babwiye Umuseke ko uyu mukecuru yasagariwe na motari nk’umwe muri bo Gasore Anaclet abivuga.

Ati: “Twabonye umukecuru yambuka ava muri uyu muhanda w’amabuye, yari afite imiti yambaye nk’abasilamu gusa twabonye moto imusekuye ataranomoka (kwambuka umuhanda) ahita agwa hasi yavaga amaraso menshi mu matwi n’umutwe usa nk’uwamenetse. Byari biteye ubwoba.” 

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka bayimenye, acyaha abantu bakoresha umuhanda uko bashaka birengagiza amategeko.

Ati: “Iyi mpanuka twayimenye mu masaha y’umugoroba. Uyu mukecuru wagonzwe ntitwari twamenya ko yapfuye, gusa iyo ni ‘follow-up’ bari buduhe, naho ubutumwa ni ugusaba abakoresha umuhanda kumenya uko bambuka ndetse n’abatwaye bakubaha abanyamaguru.”

Uyu mukecuru wagonzwe ari mu kigero cy’imyaka 64 yaguye mu bitaro bya Gihundwe kuko yavaga amaraso menshi ari naho umurambo we wakorewe isuzuma rya nyuma kuri uyu wa kabiri, naho uyu wamugonze yatawe muri yombi afungiye kuri Police i Kamembe.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nizere ko uwo mwicanyi ngo ni umu motard batazamufungura ejo?akwiye nibura 10 years in jail.umuco wo kudahana niwo utuma abantu batwara ibinyabiziga mu rwanda bitwarira uko babyumva bakirerangiza amategeko

  • Nkuwo rero bamurasa ngo Police ikora nabi ngo yica abantu. Abantu bazunva ryari ko bagomba kubahiriza amategeko koko. Ngaho namwe mwibaze koko muratekereza kuva kwivuza ushaka kubaho warangiza ukicwa n’ikigoryi kirimo gukina na moto yacyo kiruka kitareba iyo kijya.

    Ikimbabaza ni uko ni bamufata bazavuga ngo afite assurence, ntakibazo.Uziko hari uherutse kumbwira nibereye ku igare, ngo nakugonga bakaguhamba imodoka yange ifite assuence. Muribaza ibyo bintu mwebwe mukunva mubyumva?

Comments are closed.

en_USEnglish