Digiqole ad

Abahanzi 10 barahatanira Frw 500 000 yo muri Kinyaga Award2016

 Abahanzi 10 barahatanira Frw 500 000 yo muri Kinyaga Award2016

Abahanzi batanu mu 10 bitabiriye Kinyaga Award 2016 bazahembwa

Kinyaga Award 2016 ni irushanwa riba ku nshuro ya gatatu mu rwego rwo kuzamura impano z’abahanzi mu muziki mu Ntara y’Iburengerazuba, abahanzi 10 bo mu turere dutatu, Nyamasheke, Rusizi na Karongi barahatanira Frw 500 000 azatangwa nk’igihembo cya mbere ku muhanzi uzahiga abandi.

Abahanzi batanu mu 10 bitabiriye Kinyaga Award 2016 bazahembwa
Abahanzi batanu mu 10 bitabiriye Kinyaga Award 2016 bazahembwa

Irushanwa ryatangijwe ku gitekerezo cy’uko abahanzi bakomoka mu Ntara y’Iburengerazuba, abenshi batavugwa cyane mu muziki w’u Rwanda n’abazamutse bakajya gutura i Kigali.

Ku nshuro ya gatatu y’iri rushanwa ryatangiye rihuza abahanzi bakomoka mu karere ka Nyamasheke ari naho ryatangiriye ku gitekerezo cy’umusore Tuyisenge Jean Bosco, uzwi ku izina rya Boston Pro, akaba ari na we uhagarariye inzu itunganya umuziki Boston Records ifasha abahanzi bo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nubwo ngo byari bigoranye gutangira kubera kubura abaterankunga nk’uko yabiganirije Umuseke, ashima ko iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu ku bufatanye n’Akarere ka Nyamasheke, Rusizi, Karongi n’Ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamasheke.

Abahanzi batorwa ari 10 bakazenguruka utu turere biyereka mu bakunzi ba muzika baturiye imijyi y’utu turere dutatu, bakajya no mu byaro bakaganira kuri gahunda zubaka igihugu.

Buri mwaka bashyiraho insanganyamatsiko, abahanzi bagahanga bayibandaho ariko bakananyuzamo ibihangano byabo.

Uyu mwaka bari bafite insanganyamatsiko ivuga iti: “Turwanye icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge.”

Abahanzi 10 batoranyijwe barimo Elly K, Elvino, Peace boys bakomoka mu karere ka Rusizi, na Holly Dreams, Clever Boys, Black Masters, Jenny ari na we mukobwa rukumbi uri muri aya marushanwa, bakomoka muri Nyamasheke.

Abandi bakomoka muri Karongi ni Mfalme,  akunzwe mu Ntara y’Iburengerazuba kubera ibihangano bifite ubutumwa abantu bakunda, iwabo bamugereranya na “Danny Nanone”.

Hari n’itsinda ry’abasore batatu bitwa WESTERN Boys ryakuruye imbaga mu itangira ry’amarushanwa, hakaba n’itsinda No Comment, bose bakomoka i Karongi.

Western Boys babwiye Umuseke ko baje muri iri rushanwa bazi ko harimo abahanga, ariko ngo bafite intego yo kuryegukana.

Iyo ntego yabo ntijya kure ya Kwihangana Elly K the Gift na we uvuga ko byamutwaye imbaraga kugira ngo arenge ijonjora gusa ashima ubuyobozi n’uwateguye Kinyaga Award muri rusange.

Nganga Janvier uhagarariye Ikigo cy’Urubyiruko cyanateguye iri rushanwa ku bufatanye na Boston yavuze ko bashaka kuzamura impano mu Ntara ku buryo byarenga uturere dutatu, umwaka utaha bikagera n’ahandi.

Gusa avuga ko bakeneye abaterankunga kuko ubushobobozi bukiri buke.

Iri rushanwa ryatangiye mu 2014 riteguwe na Boston Pro riza kwegukanwa n’umusore Dig Dog ubu uzwi ku izina rya Mr Kinyaga ahabwa Frw 100 000, ku nshuro ya kabiri ryegukanywe n’umusore Pasher ahabwa Frw 300 000.

Kuri ubu uzegukana Kinyaga Award 2016 iba ku nshuro ya gatatu azahabwa Frw 500 000, uwa kabiri azahabwa Frw 200 000, uwa gatatu ahabwe Frw 150 000, uwa kane ahabwe Frw 100 000 naho awa gatanu azahabwa Frw 50 000.

Aba bahatana nyuma yo kuva i Rusizi, bazajya mu karere ka Karongi tariki 10 Ukuboza 2016, i Nyamasheke ni ku wa 17 Ukuboza 2016.

Uwatsinze irushanwa azagaragara tariki 30 Ukuboza 2016, aho Finale izabera muri Gare ya Rusizi kuri uwo munsi wo kwinjira mu mwaka mushya.

Amahirwe masa kuri buri wese uri muri iri rushanwa………

Umuhanzi Pasha uri mu ruziga ni we uheruka kwegukana Kinyaga Award iheruka
Umuhanzi Pasha uri mu ruziga ni we uheruka kwegukana Kinyaga Award iheruka
Abo ni abahanzi bitabiriye iri rushanwa riba ku nshuro ya gatatu
Abo ni abahanzi bitabiriye iri rushanwa riba ku nshuro ya gatatu
Uyu mukobwa uri mu irushanwa yakoze ku mbamutima z'uyu mugore usa n'ukuze aza kuwuceka
Uyu mukobwa uri mu irushanwa yakoze ku mbamutima z’uyu mugore usa n’ukuze aza kuwuceka
Iri rushanwa rishyushya abatuye Intara y'Iburengerazuba
Iri rushanwa rishyushya abatuye Intara y’Iburengerazuba

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • mn kbx abo bavugako ngo basanze kinyaga awards3 ari abaswa baza tungurwa uwiyita umuhanga akubitirwa kubicu nigaramiye!

  • CLEVER BOYS ngo kurubungubu yamaze gushwana kandi ar abavandimwe ba2 bimpanga umwe avugako byamubabaje kwi pataro yacitse ubwo bar bar mur load show inyamasheke gs ngo ashobo no kutajya finale yakinyaga kubera ntabumwe namba dore number yuwo uzwi nka ISIACK ariwe wavuyemo mwitsinda;mukeneye andi makur mwamubaza 0722978732 murakoze basaza

Comments are closed.

en_USEnglish