Iyi ni imwe mu mvugo zaranze ingoma y’uwari Perezida Juvenal Habyarimana aho ngo abatuye muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke (hitwaga Cyangugu) ngo babazwaga n’ihezwa ryabakorerwaga mu buyobozi bwo kuva 1973 – 1994, “Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Banyacyangugu nshuti z’u Rwanda”, iyo mvugo yasubiwemo kuri uyu gatatu tariki ya 01 Gashyantare, 2017 hizihizwa Umunsi w’Intwari […]Irambuye
Tags : Paul Kagame
Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Depite Nyandwi Joseph Desire uherutse kwitaba Imana azize Uburwayi, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, avuga ko u Rwanda rubuze umuntu w’Intwari wakoze ibikorwa by’indashyikirwa birimo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye waterwaga n’abacengezi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa. Mu butumwa bwatambukijwe na Mme Tugireyezu Venantie, […]Irambuye
Perezida wa Sena Bernard Makuza wayoboye ibiganiro Abadepite n’Abasenateri bagiriye mu Ngoro y’Inteko Nshingamategeko bavuga ku myanzuro y’abadepite b’U Burayi, itesha agaciro ibyemezo by’ubutabera, yavuze ko u Rwanda rutanze ibiganiro n’uwo ari we wese ushaka kuvuga ku bibazo by’igihugu, ariko ngo icyo rwanze ni agasuzuguro no kwivanga mu bibazo byarwo. Abadepite n’Abasenateri basaga n’abababaye bikomeye […]Irambuye
*Gukurwa muri Guverinoma nabyakiriye neza; *Kuba naratinze muri MININTER si uko nari miseke igoroye; *Ndashimira Perezida wakomeje kunyihanganira; *Yishimira ko asize Police n’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza biteye imbere; *FDI ishyigikiye Umukandika Paul Kagame bitari uko twe uwo mwanya tutawushaka. Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akuye muri Guverinoma Minisitiri Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ndetse […]Irambuye
Nyiramajyambere Speransiya, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka, atuye mu mudugudu wa Rebero wubatswe na Koperative Sakola ishinzwe kubungabunga ibidukikije mu mashyamba y’Iburunga, avuga ko mbere yari abayeho nabi ariko ubu atunze inka ndetse abana n’abandi ngo ntibakimunena. Nyiramajyambere ntazi imyaka ye neza ariko avuga ko yaba akabakaba mu myaka 100 kuko ngo yabayeho ku ngoma […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, asoza itorero ry’abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza zitandukanye, Intagamburuzwa, Perezida Paul Kagame yavuze ko atiyumvisha uburyo abantu bize Siporo (imyitozo ngororamubiri) batabona akazi, asaba ko habaho imikoranire ya hafi hagati y’aba bayiga na Minisiteri ya Siporo n’Umuco. Perezida Paul Kagame aganira n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza zitandukanye, Kabanyana Scovia wiga muri Kaminuza […]Irambuye
Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania iyobowe na Perezida Magufuli byari byitezwe ko yiga ku bibazo by’i Burundi na Sudan y’Epfo yari kwakirwa ku mugaragaro nk’umunyamuryango mushya. Abayobozi b’ibi bihugu byombi bari batumiwe ntibaje, batumye. Ba Perezida John Pombe Magufuli, Yoweri Museveni, Paul Kagame na […]Irambuye
Umuyobozi ushinzwe kuvugira Sosiyete ASI-D yiyemeje gukwirakwize mudasobwa zikorerwa mu Rwanda mu mashuri yose yisumbuye, Theodore Ntalindwa yavuze ko intego yo gukora ibizamini bya Leta binyuze mu ikoranabuhanga byanze bikunze izagerwaho mu 2018 akurikije uko abantu bitabira kugura mudasobwa batanga zikazishurwa mu byiciro. Kuri uyu wa kane Sosiyete Africa Smart Investments- Distribution yahuye n’abayobozi b’ibigo […]Irambuye
*Ngo no mu ijuru umuntu ntazavuga icyo ashaka kuko Imana niyo ivuga yonyine, *Ngo Demokarasi u Rwanda rwahisemo ni iyo koroherana no kumvikana, *’Abazungu’ ngo baricanye cyera bagera aho babirambirwa Mu kiganiro kirekire Umuseke wagiranye na Hon. Senateri Tito Rutaremara kuri Demokarasi u Rwanda rwahisemo, n’ibikunze kuvugwa ko mu Rwanda nta rubuga rwa Politiki (Political […]Irambuye
Perezida Paul Kagame amaze gutangiza inama ya gatatu ya 3rd Global African Investment Summit, yateguwe n’umuryango wa COMESA ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, bwa mbere iteraniye muri Africa. Mu ijambo yagejeje ku bashyitsi barenga 900 bayitabiriye yavuze ko amajyambere agendana no kwitwararika igihe, kucyubaha no kugikoresha neza. Avuga ko Africa ntacyo itegereje ngo itere […]Irambuye