Digiqole ad

Mu Rwanda ikibaho n’ikaye mu mashuri bigiye gusimburwa na mudasobwa

 Mu Rwanda ikibaho n’ikaye mu mashuri bigiye gusimburwa na mudasobwa

Umuyobozi ushinzwe kuvugira Sosiyete ASI-D yiyemeje gukwirakwize mudasobwa zikorerwa mu Rwanda mu mashuri yose yisumbuye, Theodore Ntalindwa yavuze ko intego yo gukora ibizamini bya Leta binyuze mu ikoranabuhanga byanze bikunze izagerwaho mu 2018 akurikije uko abantu bitabira kugura mudasobwa batanga zikazishurwa mu byiciro.

Umukozi ushinzwe amahugurwa muri ASI-D ni we wasobanuye Program ziri muri izi mudasobwa zizafasha abanyeshuri n'abarimu
Umukozi ushinzwe amahugurwa muri ASI-D ni we wasobanuye Program ziri muri izi mudasobwa zizafasha abanyeshuri n’abarimu

Kuri uyu wa kane Sosiyete Africa Smart Investments- Distribution yahuye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye bya Kiliziya Gatolika biri muri Archidiocèse ya Kigali, baganira ku bijyanye no gufasha abarimu n’ababyeyi kubona mudasobwa zizafasha mu kuzamura uburezi.

Theodore Ntalindwa avuga ko abantu bagomba guhindura imyumvire yasizwe n’abakoloni aho ngo umunyeshuri yumva agomba kwiga yapfutse ikaye ngo adakopeza abandi, ubu ngo ikigezweho ni uko abantu basangira ubumenyi bakavumbura.

Yavuze ko ASI-D nyuma y’igihe gito kitarenze amaze abiri, imaze gutanga mudasobwa 5450 mu bigo by’amashuri bitandukanye, bityo ngo bakurikije uko abantu bitabira izi mudasobwa, ngo byanga bikunda no mu mezi atandatu ababyeshuri bose baba bagezweho na mudasobwa.

Ntarindwa ati “Ntayandi merekezo dufite, nta bundi buryo dufite, nta yindi mibereho dufite. Nagira ngo mbabwire ko mu bushakshatsi bwakozwe, 75% by’Abanyafurika, mu myaka itanu nibaba badakoresha ikoranabunga bazaba ari abashomeri.”

Abaza ababyeyi ariko na we yibaza, Ntarindwa yavuze ko ubundi umwana yiga kugira ngo abone akazi, kandi ngo kugira ngo ako kazi kaboneke ni uko haba ikoranabuhanga.

Ati “Kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere, kugira ngo abana bacu babone akazi, kugira ngo turusheho guha umurage abana bacu, …ubukungu dufite ni ubwo kuraga abana bacu ubwenge bwonyine, ubwenge buzava muri computer aho umwana avumbura, kuko dushobora kumutangiza kwiga computer akiri muto akazavumbura ibifitiye igihugu akamaro.”

Ntarindwa yavuze ko ibigo by’amashuri bizagura mudasobwa mbere ya tariki ya 30 Ukwakira 2016, bizagabanyirizwaho amafaranga y’u Rwanda 8000, ayo ngo azafasha mu gushyiraho ibikorwa remezo mu ishuri bizafasha abanyeshuri mu gukoresha neza izo mudasobwa.

izo-ni-zimwe-mu-mashini-nto-za-positivo-bgh-zaje-kwerekanwa-ku-bayobozi-bibigo-byamashuri-yisumbuye-ngo-bamenye-imikorere-yazo
Izo ni zimwe mu mashini nto za Positivo-BGH zaje kwerekanwa ku bayobozi bibigo by’amashuri yisumbuye ngo bamenye imikorere yazo

Izi mudasobwa za Positivo “Made in Rwanda” ziteye gute? Uyishaka azayibona ate?

Iradukunda Alleluya ukora muri ASI-D avuga ko mudasobwa zitangwa ari laptop ntoya zifite RAM ya 2GB, ishobora kongerwa ikagera kuri 8GB. Iyo mudasobwa ni iy’Uruganda Positivo BGH, ikaba ifite HDD 320 GB.

Uyiguze ayihabwa irimo Program zo kwigiraho cyangwa kwigishirizaho igihe ari umunyeshuri cyangwa umwarimu, ndetse ikaba ifite na Antivirus yo mu bwoko bwa Bitdefender Internet Security y’amazi 12 y’ubuntu ikazaba inakoresha Ms Office 365 E3 n’umwanya wo kubikaho ibyo ushaka kuri Cloud mu gihe cy’imyaka itatu.

Alleluya yavuze ko bitewe n’uko izi ari mudasobwa zagenewe abanyeshuri, kuri mudasobwa zigenewe abandi bantu bafite byinshi bakora, ngo na bo babaha mudasobwa zifite ubushobozi bwisumbuyeho, zabasha kwakira ibintu byinshi.

Cyusa na we ukora muri ASI-D, yavuze ko izi mudasobwa zizajya zishyurwa bitewe n’ubushobozi bwa buri wese, haba kwishyura icyarimwe amafaranga y’igiciro cya mudasobwa imwe.

Mudasobwa yo mu bwoko twasobanuye, ntoya, yishyurwa amafaranga y’u Rwanda 219 900.

Mu buryo bwo kwishyura mu byiciro, uwishyura mu mezi atatu, atanga amafaranga 84 081, uzishyura mu mezi atandatu atanga amafaranga 43 289, uzishyura mu mezi 12 atanga amafaranga 22 929, uzishyura mu mezi 25 agatanga amafaranga 12 400, ariko bose, aba bahisemo kwishyura mu byiciro babanza gutanga amafarannga y’u Rwanda 15 000, mu gihe uwishyuriye rimwe nta yandi atanga.

Hari na gahunda itekerezwa y’uko umubyeyi yazajya azigama amafaranga 500 buri munsi kuri mobilemoney, akazabasha kwishyurira umwana we mudasobwa.

Yavuze ko ku mwarimu uzakoresha Koperative Umarimu SACCO yishyura iyi mudasobwa, azatanga 290 2000 agahabwa na Internet izamara imyaka ibiri, mu gihe yaba nta Internet ashaka akazishyura amafaranga 215 000.

Umwarimu naba yishyura iyi mudasobwa icyarimwe, azatanga amafaranga y’u Rwanda 219 000, ariko naba azishyura mu byiciro azatanga amafaranga y’u Rwanda 257 000.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bashimye iyi gahunda, ariko bagaragaza impungenge z’uko hari abarimu bari hafi kurangiza ideni ry’izindi mudasobwa bafashe babitegetswe na Leta, kugira ngo babe smart, none iyi gahunda ikaba isa n’iyongera kubategeka kugura mudasobwa, bakifuza ko baguma izo ngizo bazaba bafite, ariko wenda bagahabwa Program zo kwigisha.

Iradukunda Alleluya wo muri ASI-D yavuze ko ibyo bitashoboka kubera ko Program kuzitandukanya na mudasobwa ngo zirahenze ukwazo, ariko yaje gutangariza Umuseke ko bishobotse babonye abarimu ari benshi bafite icyo kibazo, baziga uko babaguranira mudasobwa zabo bakabaha iza Positivo.

ntalindwa-theodore-ushinzwe-kuvugira-sosiyete-asi-d-izakwirakwiza-mudasobwa-za-positivo-bgh
ntalindwa-theodore-ushinzwe-kuvugira-sosiyete-asi-d-izakwirakwiza-mudasobwa-za-positivo-bgh
miss-vanessa-clement-na-cyusa-bo-muri-asi-d-padiri-honsephore-ntivuguruzwa-na-ntarindwa-theodore-ushinzwe-kuvugira-asi-d
miss-vanessa-clement-na-cyusa-bo-muri-asi-d-padiri-honsephore-ntivuguruzwa-na-ntarindwa-theodore-ushinzwe-kuvugira-asi-d
abayobora-ibigo-bahawe-mudasobwa-ndetse-banerekwa-program-zirimo-zizafasha-abana-kwiga
abayobora-ibigo-bahawe-mudasobwa-ndetse-banerekwa-program-zirimo-zizafasha-abana-kwiga

Amafoto @HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ko laptop ari laptop kuki batemerera umubyeyi uyisanganywe kuyiha umwana we ngo ayikoreshe? Ngo abana bagomba gufata muri izo zatanzwe kw ishuri….ubu uku si ugushaka kuvana amafr mu bantu ku ngufu? Nta discussion ngo n itegeko…ubuntu ukibaza aho iryo tegeko ryavuye bikakuyobera ukumirwa.

    • Ni ubucuruzi!

    • Ngewe uko nabibonye Porogaramu zigezweho n’ibigabo bikoreshwa biba biri muri iyo laptop. Iyo ugiye kugura porogaramu zonyine ukwazo biraguhenda cyane kdi imashini isanzwe izo porogaramu zimwe nazimwe zishobora kutajyamo.

  • Duhindure imyumvire twese nibwo tuzatera imbere kandi ntawe ushenye ibyo u Rwanda rwagezeho. Kuvuga ngo abarimu bahawe laptop zindi ntizakora ni ukwibeshya. Niba amamashini yose leta yatanze mu mashuli iyi sosiyete yumva atakora ni ikibazo gikomeye. Gahunda yabo ni nziza ariko bareke gukabya. Tugeze kure kandi dufite urundi rugendo rurerurerurerue

  • Hahirwa ababasha kubona aya masoko, umuntu ategekwa kugura Laptop ya fake koko? hanyuma ngo ntagu tuzi aho education ipfira.

  • Uyu muyobozi ushinzwe kuvugira Sosiyete ASI-D uvuga ko biyemeje gukwirakwiza mudasobwa zikorerwa mu Rwanda mu mashuri yose yisumbuye, ibi avuga we arabivuga nk’umucuruzi ntabwo iby’uburezi abizi. Kuvga ko ikibaho n’ikaye mu mashuri bigiye gusimburwa na mudasobwa vuba aha kwaba ari ugukabya, kuko no bihugu byadutanze iterambere, ikibaho n’ikaye biracyakoreshwa na mwarimu n’umunyeshuri. Ibi bintu byo kwirarira tugashaka kwereka amahanga ko dukataje nyamara mu by’ukuri ntaho turagera, bizadutesha ishema, bizatuma bamwe badufata nk’aho nta bushishozi tugira, cyangwa ko turi ababeshyi, kandi bishobora gutuma tunatakaza byinshi mu byo twari twiteze kubona.

    Biranatangaje cyane kubona yihanukira akavuga ngo intego yo gukora ibizamini bya Leta binyuze mu ikoranabuhanga byanze bikunze izagerwaho muri 2018. Ayo magambo yavuze sinzi niba azi uburemere bwayo. Sinzi niba ariwe ugomba kuvugira Minisiteri y’Uburezi ku bijyanye no gukora ibizamini bya Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga. Kugeza ubu icyo kintu ntacyo MINEDUC irakivugaho, none umuntu wicururiza mudasobwa niwe ujye kukivuga. Biratangaje, ariko kandi nibyo kwibazwaho.

    Uyu muyobozi wa ASI-D aravuga aya magambo asa n’uwikorera “publicity” nyamara ntacyo avuga ku kibazo abanyeshuri bo muri Kaminuza baherutse guhabwa ziriya mudasobw bafite ubu, dore ko benshi mu bazihawe zapfuye zitaramara n’ukwezi kumwe bakaba birirwa basiragira bajya kuzikoresha

    • Hhhhh! Biratangaje cyane ngo ikibaho n’ikaye bigiye gusimbuzwa mudasobwa! Na Harvard ikibaho kirakoreshwa! Nigiye kuri Université Catholique de Louvain nta myaka itatu irashira ariko ingwa na tableau noir birahaba! Yewe no muri Suisse narabihabonye none mu rwego rwo gucuruza bati mudasobwa iraje ibisimbure! Ese za mudasobwa z’icyatsi zimeze nk’ibikinisho zatangwaga muri one laptop per child hari inyigo yakozwe ngo batwereke uruhare zagize mu kuzamura ireme ry’uburezi buhabwa abana bacu?

  • ”Mu Rwanda ikibaho n’ikaye mu mashuri bigiye gusimburwa na mudasobwa”

    Ubwo ni ugushakisha isoko ry’izo computer ntabwo bivuze iterambere .

    Ahubwo ahandi mu bihugu byateye imbere bari barashyizeho iyo system ,baje gusanga abana batazi kwandika n’intoki zabo , barongera bagarura ibibaho n’amakaye bityo umwana agatangira gukoresha computer amaze gukura .

  • Izi laptop ni ibiwani rwose

    • Gute?

  • Nyamara iki kibazo cya “ICT in Education” gikwiye kwitonderwa, kandi kikagenzwa buhoro, kuko ubona abirirwa baririmba “ICT in Education” benshi muri bo batanazi neza icyo aricyo (icyo bivuga). Benshi nta n’ubumenyi babiziho, ni ukubivuga mu magambo gusa ariko mu by’ukuri mu mikorere nta bumenyi bwigaragaza. Impuguke dufite muri iki gihugu ku bijyanye na “ICT in Education” (Ikoranabuhanga mu Burezi) nazo zabarirwa ku ntoki.

    Gahunda ijyanye n’Ikoranabuhanga mu Burezi (“ICT in Education”) yari ikwiye kwigwaho neza, ikanonosorwa n’inzego zibishinzwe zo muri MINEDUC zifashishije inzobere zibizi neza. MINEDUC ikwiye gutanga umurongo umwe ngenderwaho mu bijyanye no kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, ku buryo amahugurwa y’abarimu mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu burezi (“ICT in Education”) yazajya akorwa, ariko abayakoresha bose bakagendera kuri wa murongo na gahunda byatanzwe na MINEDUC, aho kugira ngo usange buri wese yikorera uko abyumva ngo arajya guhugura abarimu mu bya “ICT in Education”.

    Abaterankunga banyuranye bari muri iki gihugu batangiye kwinjira muri icyo gikorwa cyo guhugura abarimu mu bya “ICT in Education” ariko usanga nta murongo ngenderwaho bafite. Abo baterankunga rero bakwiye guhurizwa hamwe, bagahabwa umurongo ngenderwaho na gahunda imwe ku rwego rw’igihugu bose akaba ariyo bagenderaho, kandi MINEDUC ikaba umuhuzabikorwa w’iyo gahunda ikanagenzura neza niba bose bayikurikiza uko iri.Bitabaye ibyo, buri wese akikorera uko abyumva, wasanga byateye akajagari mu burezi ndetse bukononekara, n’intego igihugu cyashakaga kugeraho mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu burezi ikahazaharira.

  • Ni byiza ko mu Rwanda twumva ko Ikoranabuhanga mu burezi ari ingirakamaro, ariko rero dukwiye kubigendamo twitonze, tudahubuka, tutirarira kandi tudakabya. Ikoranabuhanga mu burezi ntabwo ari computer gusa hari ibndi byinshi wakoresha mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu burezi.

    Ku byerekeye iyi gahunda Company ya ASI-D ifite ijyanye no gutanga computers zo mu bwoko bwa laptops mu mashuri mu Rwanda, MINEDUC ikwiye kwicarana n’abayobozi b’iyi company bakigira hamwe neza uburyo byakorwa, kandi MINEDUC igahabwa icyizere kidasubirwaho ko izo laptops zakorewe mu Rwanda koko zujuje ubuziranenge, ko atari ibiwani, ejo batazadupfunyikira amazi. Dore ko zimwe mu zatanzwe kugeza ubu byagaragaye ko zifite ikibazo. Minisiteri y’Uburezi yari ikwiye kubanza kwegera abazihawe mbere harimo n’abanyeshuri ba Kaminuza, bakamubwira ikibazo izo laptops zifite (Akenshi zirizimya).

    Bigomba kumvikana ko abarimu bakoroherezwa muri gahunda yo kugura izo laptops. Ku byerekeye abanyeshuri, abayeyi bafite ubushobozi bashobora kugurira abana babo izo laptops. Ariko ibyo guhatira buri mubyeyi kuyigura kandi wenda nta bushobozi afite bikwiye kuvaho, ahubwo Leta ikareba ukuntu abana bavuka mu miryango ikennye bahabwa izo laptops ku buntu.

    Hakwiye kandi gutekerezwa neza ku bijyanye no gutanga mudasobwa mu mashuri, kuko usanga ubu Leta yibanda cyane ku mashuri abanza aho kwibanda ku mashuri yisumbuye. Ese mu by’ukuri, hagati y’umwana wo muri Primaire n’uwo muri Secondaire, muri abo bombi ni nde ukeneye gukoresha mudasobwa kurusha undi?

    Gahunda ya “ONE LAPTOP PER CHILD” yashyizwe mu mashuri abanza, nyamara ahubwo yakagombye gushyirwa mu mashuri yisumbuye. Aha twumvikane neza, muri Primaire umwana aba akimenyera ibijyanye no kubara, gusoma, kwandika, no gutekereza ku bumenyi buciriritse ku buryo gukoresha computer atari ngombwa cyane, n’ubwo bwose bitaba bibi aramutse atangiye kuyimenyereza hakiri kare. Ariko umwana uri muri Secondaire aba atangiye kujya mu bintu by’ubumenyi n’amasomo yo ku rwego rusaba ko atekereza cyane ndetse bikagera naho we ashobora kwikorera ubushakashatsi ku bijyanye n’amasomo ahabwa mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi. Uwo munyeshuri rero wo muri Secondaire niwe ukeneye cyane computer kurusha uwo muri Primaire. Bityo rero, iriya Gahunda ya ONE LAPTOP PER CHILD yakagombye kujya mu mashuri yisumbuye. Aho kugira ngo Leta itange amafaranga menshi kuri laptops zihabwa abana bari muri Primaire, ayo mafaranga yakagombye kuyaguramo laptops zihabwa abanyeshuri bo muri Secondaire.

    Naho rwose dushyize mu gaciro, laptops zo muri Primaire zakagombye gutangwa ari nke, kandi zigahabwa ibigo aho guhabwa abanyeshuri, noneho kuri buri kigo hagashyirwa umwarimu wo kujya afasha abana ngo batangire kwimenyereza ibya computer bakiri bato. Hari n’ikibazo abantu benshi bibaza aho ubona umwana wo muri Primaire ahabwa mudasobwa kandi nyamara mwarimu we ntayo afite, ibyo nabyo usanga rwose bicuramye.

    Hari naho usanga mudasobwa nyinshi zatanzwe ku banyeshuri muri Primaire zifungiye mu kabati zaruzuye ivumbi zidakoreshwa, ukibaza ayo mafaranga yo kuzigura icyo yapfuye bikakuyobera. Wanabaza umuyobozi w’ikigo cyangwa abarimu bo kuri icyo kigo ugasanga nta numwe uzi gukoresha izo mudasobwa, bakakubwira ngo harimo “code”. Ibi biteye kwibaza niba koko iriya gahunda ya ONE LAPTOP PER CHILD yari yarizweho bihagije mbere y’uko bayitangiza mu Rwanda.

  • Muruho bantu mukundu urwanda
    Sinunva nagato uyu wo usid cyangwa uyu
    Mucuruzi nikomubona kuko ntanahamwe mudasobwa yasi mbiuye tableau nomuramerika ntahonzi kereka niba we arimagitien ntibakabehye ababweyi kukobenshi batababehyuza ntibishoboka nibayabonye commition natware arekekubehya nomumwa 10 non zamura ireme ibindi bra bra bra …….

Comments are closed.

en_USEnglish