Digiqole ad

Musanze/Kinigi: Abari abahigi b’inyamaswa mu Birunga bamenye ko zinjiza amadevise

 Musanze/Kinigi: Abari abahigi b’inyamaswa mu Birunga bamenye ko zinjiza amadevise

Nyiramajyambere Siperansiya wo mu cyiciro cy’Abasigajwe inyuma n’Amateka yirahira Paul Kagame wamukuye mu ishyamba

Nyiramajyambere Speransiya, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka, atuye mu mudugudu wa Rebero wubatswe na Koperative Sakola ishinzwe kubungabunga ibidukikije mu mashyamba y’Iburunga, avuga ko mbere yari abayeho nabi ariko ubu atunze inka ndetse abana n’abandi ngo ntibakimunena.

Nyiramajyambere Siperansiya wo mu cyiciro cy'Abasigajwe inyuma n'Amateka yirahira Paul Kagame wamukuye mu ishyamba
Nyiramajyambere Siperansiya wo mu cyiciro cy’Abasigajwe inyuma n’Amateka yirahira Paul Kagame wamukuye mu ishyamba

Nyiramajyambere ntazi imyaka ye neza ariko avuga ko yaba akabakaba mu myaka 100 kuko ngo yabayeho ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa ariko mu ndangamuntu ye harimo ko afite imyaka 75. Ni umukecuru ukunda abantu, ufite impano yo kuririmba cyane indirimbo zisingiza Perezida Paul Kagame n’imiyoborere ye ndetse n’izakera arazizi.

Akunda gusetsa kandi yakira abantu bigaragara ko koko yasirimutse. Atuye mu mudugudu wa Rebero uri mu kagari ka Nyabigoma mu murenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze, ayo yatujwe agahabwa inzu kimwe n’abandi n’amatungo nk’inka n’intama.

Yari umwe mu baturage batunzwe n’inyama z’inyamaswa zo muri Pariki, ariko ubu nyuma yo kumutuza mu mudugudu yamenye akamaro k’ibikoko n’ibidukikije.

We n’umuryango we ngo bari babayeho mu buzima bukomeye batunzwe n’imirondo, iminyanja, igisura, ubuki, ifumberi n’impongo, ariko ubu ngo Paul Kagame yabafashe neza, ubu bararya inyama bavuye kugura ku isoko kubera ifaranga bakoreye.

Ikindi, Nyiramajyambere avuga ko batakirara mu ishyamba ngo barahiga, ngo inyamaswa bazihaye umutekano kuko bamenye akamaro Pariki y’Ibirunga ibafitiye.

Ati “Nasanze ba data na ba sogokuru bibera mu mashyamba, ingoma yahadukuye ni iya Paul Kagame, yadukuye mu bwigunge itugira abantu bidagadura bafite byose nk’abandi Banyarwanda.”

Nyiramajyambere yishimira ko Abasigajwe inyuma n’amateka batagihezwa ngo banenwe nka mbere, ariko yemera ko kubanena bishobora kuba byari bifite ishingiro kuko ngo bagiraga umwanda.

Agira ati: “Wamara mu ishyamba icyumweru, ukwezi, umwaka se ukaba uri umuntu wakwegera abandi?”

Niyonzima Daniel na we utuye mu mudugudu wa Rebero ugizwe n’inzu 10 zubatswe na Koperative Sakola, zigenewe abatishobozoye bo mu kagari ka Nyabigoma, avuga ko mu myaka itandatu ishize bahatuye hari intambwe bateye ariko ngo baracyanekeneye ubufasha.

Ati “Ubuzima buraruhije kubera ko umuturage afite isambu ntoya.”

Avuga ko agereranyije ngo isambu ye ni nka m 20 kuri 25, kuko ngo aho batuye basabwe kuguranira ubutaka ku wahabahaye ikibanza, ndetse kuri bamwe biba ngombwa kugurisha ku isambu bari bafite hafi y’ibirunga kubera ko uwo wabahaye ikibanza cyo guturamo atakunze iyo ngurane kuko imbogo zigera aho ubwo butaka bwabo bwari buri zikona imyaka rimwe na rimwe.

Koperative Sakola yabubakiye ngo yababaye hafi, ibaha inka kuri bamwe abandi ibaha intama ariko ngo intama zimwe zarapfuye bitewe n’uko zari ziturutse kure.

Muri uyu mudugudu abenshi batunzwe no guca inshuro ariko ngo kubera ko izuba ryabaye ryinshi, ubuzima bwaho buragoye, basaba Leta kubafasha kubona imbuto y’ibirayi bagahinga kubera ko ngo irahenze cyane bitajyanye n’amikoro bafite.

Niyonzima ati “Ubu dutunzwe no kudeyadeya, wabona uwo ukorera ukarara uriye, utamubona ukemera ukaburara ukazasubukura ejo.”

Ndagijimana Phocas w’imyaka 34, ni umwe mu batuye umudugudu wa Rebero utazibagirwa ishyamba kuko imbogo yaramukaraze iramuribata imusanze mu murima hafi y’ikirunga cya Sabyinyo, ku bw’amahirwe imuvuna amagufwa y’ukuguru hari mu 2005.

Uyu muturage avuga ko yavuwe arakira, ahabwa amafaranga 100 000 yo kumufasha n’inka gusa ngo  yasigaranye ingaruka z’imvune kuko atagikora akazi nk’uko mbere yakoraga.

Amabwiriza ya Leta ni uko ahantu hakorerwa ubukerarugendo, nibura 5% by’umusaruro wavuye mu bikorwa by’ubukerarugendo bihakorerwa agomba gusigara agafasha mu iterambere ry’abaturiye ibyo bikorwa.

NYiramajyambere ni umukecuru ugira urugwiro akunda kwirahira 'Umusindi wanjye'
NYiramajyambere ni umukecuru ugira urugwiro akunda kwirahira ‘Umusindi wanjye’
Iyo ni inka ya Nyiramajyambere Siperansiya ninyana yayo ubu ngo abuzukuru banywa amata kuko we ngo arya ubuki
Iyo ni inka ya Nyiramajyambere Siperansiya ninyana yayo ubu ngo abuzukuru banywa amata kuko we ngo arya ubuki
Niyonzima Daniel na we utuye muri uyu mudugudu avuga ko n'ubwo bafashijwe byinshi ariko ubukene bukibugarije
Niyonzima Daniel na we utuye muri uyu mudugudu avuga ko n’ubwo bafashijwe byinshi ariko ubukene bukibugarije
UNdagijimana Phocas wakandagiwe n'imbogo ariko agatabarwa n'abaturage itaramuhitana
UNdagijimana Phocas wakandagiwe n’imbogo ariko agatabarwa n’abaturage itaramuhitana
Izo ni zimwe-mu nzu 10 zigize umudugudu wa Rebero
Izo ni zimwe-mu nzu 10 zigize umudugudu wa Rebero
Nubwo umudugudu wabo ku ifoto usa n'uwegereye Ikirunga cya Sabyinyo ariko harimo intera
Nubwo umudugudu wabo ku ifoto usa n’uwegereye Ikirunga cya Sabyinyo ariko harimo intera

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish