Digiqole ad

Nabibonaga ko MININTER izavaho, …kuyitindamo si uko nari miseke igoroye – Min. Fazil

 Nabibonaga ko MININTER izavaho, …kuyitindamo si uko nari miseke igoroye – Min. Fazil

*Gukurwa muri Guverinoma nabyakiriye neza;
*Kuba naratinze muri MININTER si uko nari miseke igoroye;
*Ndashimira Perezida wakomeje kunyihanganira;
*Yishimira ko asize Police n’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza biteye imbere;

*FDI ishyigikiye Umukandika Paul Kagame bitari uko twe uwo mwanya tutawushaka.

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akuye muri Guverinoma Minisitiri Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ndetse na Minisiteri yayoboraga igakurwaho, ngo hari byinshi yishimira yagezeho, kandi kuba yari amaze igihe kinini ayiyobora ntabwo ari uko we yari shyashya kurusha abandi basimbuzwa.

Minisitiri w'Umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana na we yari muri iyi nama
Sheikh Musa Fazil Harerimana wari umaze imyaka isaga 10 muri Guverinoma.

Umuseke wagiranye n’uwari Minisitiri w’Umutekano akaba n’umuyobozi w’ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi “PDI”, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, nyuma yo gukurwa muri Guverinoma yari amazemo imyaka 10, ndetse na Minisiteri yayoboraga igakurwaho.

Ejo bundi twabonye impinduka muri Guverinoma Minisiteri yanyu ikurwaho, namwe ntimwahabwa undi mwanya muri Guverinoma, mwabyakiriye mute?

Mussa Fazil – Nabyakiriye neza, kubera ko igihugu cyacu, imiyoborere myiza kimaze kugira kiyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bimaze kumenyerwa ko imirimo ikorerwa igihugu, buri gihe Umukuru w’Igihugu agashyira abantu muri Guverinoma no mu zindi nzego ashingiye ku bikenewe kurusha ibindi.

Njye rero nabyakiriye neza, kuko abikora (Perezida) ku nyungu z’igihugu, inyungu z’igihugu rero zikora ku wo ari we wese uri muri Guverinoma uyirimo n’utarimo.

Inyungu z’igihugu nanjye zingeraho ndi muri Guverinoma cyangwa ntayirimo.

Ni wowe Minisitiri wari umaze igihe kinini muri Guverinoma uyobora Minisiteri imwe, mu myaka hafi 10 umaze muri MININTER ni iki wagezeho wumva wishimira?

Mussa Fazil – Icya mbere ndashima ko iyo Perezida wa Repubulika aguhaye akazi ntabwo agutererana, akuba hafi, akakwereka uko ugomba gukora, akakwereka ibitagenda kugira ngo ubigorore, rimwe na rimwe ndetse akagira n’ibyemezo afata kugira ngo akazi kawe kabashe koroha.

Icyo nicyo cya mbere nashima, yambaye hafi kandi akamfasha akazi n’ubwo yakampaye ntabwo yantereranye.

Icya kabiri, Police y’Igihugu irakuze, hashize amezi agera kuri atatu cyangwa ane n’ubundi abari muri Guverinoma tuzi ko uriya murongo ari cyo cyemezo cyafashwe.

Twari dusanzwe tubizi, twaranabisobanuye, bigaragara ko Police igiye kuvamo ibice bibiri hakaba “Rwanda Investigation Bureau” na Police isanzwe.

Kuba rero urwego rukuze, rukaba rugeze ku rwego ruriho uyu munsi ari twebwe twari dufite amahirwe ko turukuriye, iyi ni inshingano abantu bavuga ko bagezeho, birashimishije.

Kuba buri Munyarwanda avuga ati ‘umutekano wacu wari umeze neza, noneho ukaba ugiye gucungwa mu bundi buryo butari ubwo kuvuga ngo hariho Minisiteri yihariye ishinzwe umutekano, kuko umutekano tuwufite ishusho igahinduka, ihindutse bitewe n’uko ikintu cyari kimeze neza atari uko cyari kimeze nabi, kuri jyewe numvaga binshimishije cyane kuba bibaye ari jyewe ubirimo ni amahirwe nagize, kubera ko hari igihe Minisiteri yakunanira hagashyirwamo undi uyiyobora kugira ngo akomeze ayiteze imbere, ariko kubera ko ari iterambere ry’igihugu ribaye ndimo biranshimishije.

Ku bwawe, kuba utarigeze ukurwa muri iriya Minisiteri ni uko babonaga ko uyishoboye, uyiyoboye neza?

Mussa Fazil – Buriya ishyirwaho rya za Minisiteri n’Abaminisitiri ni ‘prerogative’, ni ububasha bwa Perezida wa Repubulika.

Ashingira kuri byinshi. Icyo yashingiragaho ngo atanyimura ntabwo nkizi kuko ntiyakimbwiraga. Cyane cyane ko nanjye mu bo yagororaga nabagamo, mu bo yagiraga inama ngo kora hano, kora hano, kora hano.

“Si ukuvuga ngo nari miseke igoroye nta kintu yajyaga ankosoraho. Ubwo rero kuba yarankosoraga akanyihanganira, ntabwo navuga ngo ni njye wari kamara.”

Inama y’Abaminisitiri iheruka yambuye Minisiteri yawe zimwe mu nshingano nkuru yari ifite, waba warigeze utekereza ko Minisiteri yawe ishobora kuvaho nk’uko abenshi babitekerezaga?

Mussa Fazil – Ishyirwaho rya Minisiteri n’ivanwaho ryazo, ni ‘prerogative’, ububasha bwa Perezida wa Repubulika. Hari n’igihe inshingano zishobora kugenda, akayihindurira izindi nshingano, ubwo rero ndumva aho ntahinjira.

Ariko amaze kubidusobanurira mu nama y’Abaminisitiri byahise byumvikana.

Hashize amezi atatu hafi ane tuzi ko Police igiye kuvamo ibice bitatu, Ishuri rya Musanze ryigisha abashinzwe umutekano, Ishami rya Polisi yo mu muhanda n’umutekano, n’Ishami ry’ubugenzacyaha bikajya munsi ya Minisiteri y’Ubutabera.

Na gereza na zo rero kuva na mbere no mu bindi bihugu, ziba munsi ya Ministeri y’Ubutabera.

“Wabibonaga ko mu kubitunganya neza rwose ari uko izavaho (MININTER), yanagumaho igahindurirwa izina kuko ntiyari kugumaho ngo ikomeze kwitwa Minisiteri y’Umutekano kandi umutekano abawukora bagiye ku rundi rwego. Ubibona nk’umuntu, ni ko umuntu yabibonaga, ku buryo jyewe navuga ko bitantunguye.”

Hanyuma Minisiteri mwayoboraga, abakozi mwakoreshaga, ubu murahita mufunga imiryango mutegereze indi mirimo cyangwa hari igihe mugifite?

Mussa Fazi – Turi mu cyiciro cyo gufunga imiryango, ejo (tariki 05 Ukwakira 2016) twakoze inama yo kugira ngo dutegure ihererekanyabubasha.

Ubu rero twebwe ntabwo tucyakira ‘amadosiye/inyandiko’ aturutse hanze kubera ko Minisiteri itariho. Na za website za Minisiteri twazifunze kubera y’uko itakiriho.

Buri mukozi rero yiteguye ihererekanyabubasha, bo ni abakozi ba Leta kandi Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo izagenda irebera imyanya buri wese ishingiye ku byo yize n’ubushobozi bwe, ibyo kandi birasanzwe si ubwa mbere bikozwe.

Nk’umunyapolitike ufite n’ishyaka muyoboye ni iki gikurikira? Ugiye kwicara utegereze ko bazaguha undi mwanya, hari ibikorwa bya Politike uteganya cyangwa ugiye gukora business?

Mussa Fazil – Ibyo ari byo byose natangiye nkubwira ko igihugu kimeze neza, kuba muri uru Rwanda, ukarubamo neza, ntabwo bikeneye ko uba umunyapolitike.

Ari abanyamakuru, ari abahinzi borozi, n’izindi gahunda zitandukanye ziri mu gihugu ziratuma buri Munyarwanda aba mu gihugu yishimiye. Nshimishijwe no kuba mu Rwanda.

Ikindi ku byerekeranye na Politike, twebwe nka PDI twamaze gutangaza ko nta wundi mukandida dufite usibye nyakubahwa Paul Kagame, itandukaniro riri hagati yacu na we, ubushobozi afite Imana yamuremanye buri hagati yacu na we, ntabwo twajya kubwiga, ntawubwiga.

Ubushobozi afite ni impano y’Imana. Ibi ndabizi nkanjye wabanye na we, wabonye ukuntu afata ibyemezo.

“Twebwe rero muri PDI iyo tubona umuntu afite impano tudafite, tudashobora no kujya ku isoko ngo tugure, iyo mpano turayishyigikira ntabwo tujya kuyitesha agaciro. Twebwe twararangije ntabwo tujya gukina ibintu bidakinwa.

Twebwe dufite umukandida kandi tumaze imyaka twaramuvuze si amezi, kandi ntitwamuvuze kubera y’uko uwo mwanya natwe tutawushaka, ahubwo twabivuze kubera inyungu z’igihugu, kubera ko ni umuntu udasanzwe kandi u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe. Twe rero turi abasanzwe, ubwo tuzahatanira ibintu bisanzwe nituzaba tugifite imbaraga.”

Dusoza ni iki mwabwira Abanyarwanda bamaze imyaka myinshi babazi nka Minisitiri w’Umutekano?

Mussa Fazil – Icyo navuga ni ukubashimira kubera ko impanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, avuga ngo umutekano tuwugire isonga ya byose barayumvise, u Rwanda ubu rukaba rushimwa mu mutekano ku Isi yose.

Ni Abanyarwanda babikoze, bumvira umurongo wa Perezida yatanze wa Politike yatuma tubaho nk’uko turi ubu. Ndagira ngo mbashimire ko bumviye impanuro bakwiye kumva kandi bakazishyira mu bikorwa.

 

Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagizwe Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu bwa mbere, tariki 11 Werurwe 2006. Akaba yari amaze imyaka isaga 10 kuri uyu mwanya, ari na we Minisitiri wari umaze igihe kinini ayobora Minisiteri imwe.

Mbere yabaye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba. Mbere yaho nabwo akaba yari yarabaye Perefe (Prefet ) wa Perefegitura ya Cyangugu hagati y’umwaka wa 2003 na 2006.

Hagati ya 2001 na 2003, yari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kimisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Hagati y’umwaka wa 2001 na 2004, kandi yari muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Hagti y’umwaka wa 2000 na 2003 yabaye Umujyana wa Tekinike (Technical Advisor) w’Urukiko rw’Ikirenga, mu ishami rya Gacaca.

Sheikh HARERIMANA MussaFazil afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) mu Mategeko, yakuye muri Kaminuza ya Kisilamu i Madina (Islamic University of Medina) muri Saudi Arabia.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Nyakubahwa present kagame ushimwe wongere ushimwe
    kuba udukijije uyu munafiki,sha fazil we ndakwemeye Uzi guca inkoro.ariko turagukize
    nyakubahwa ahabwe icyubahiro we ukudukijije
    wazanye ijambo murwanda Ngo abaslam nabahezanguni Ngo ninabatera bwoba? kd ariwowe muhezanguni go away nibazaguhe akandi kazi utazagira abandi wicisha nka mugemangango muhamad

    • Mubyukuri sinkuzi wowe KC, ariko ibyo uvuze ubitewe n’ubumenyi buke ufi mw’idini. gutinyuka ukita umuntu wagiriwe ikizere n’umukuru w’igihugu imyaka 10 n’ubujiji. ikindi nuko ibyo uvuga ndabona ubiterwa n’urwango umufitiye byo birumvika ariko wisuzumye nk’uko idini ya islam idutegeka harubwo wasanga uri mubi ku murenza.IMANA ITI; NIMUNDEKE JYE N’ABAGARAGU BANJYE.(Hadith al qudus )
      Ndangije ngusa ngo uzongere wandike utubwire n’ibyiza bye kuko umuntu wese agira ibibi n’ibyiza, nubibura uzaba uyobowe n’urwango.
      NDAKUGIRA INAMA N’ABANDI BOSE BAMEZE NKAWE YO GUTINYA IMANA MUGASUZUMA INENGE MUFITE MBERE YO GUTARANGA ABANDI.IMANA ikubabarire nanjye imbabarire niba ibyo nkubwiye bikubabaje kuko sicyo naringambiye.

  • uyu nta kindi azi uretse gucinya inkoro. ni Yes Mwidishyi.

    • Ashaka kutubwirako yajyanye igiseke kwa babawatayifa asaba koministeri yebayivanaho buriya.

  • Honorable Ministor,
    Thanks a lot for your wise responses.
    Wish you all the best

  • turashima president wacu kuko areba kure kandi agashyira mugaciro imana ikomeze imufashe.

  • iguye ntayi tayigera ehembe watuje wa muvandimwe we

  • OYA WIVUGA UTYO, UMUNTU WESE NIYIVUGIRA IBIMURIMO NTUKABIJORE SI BYIZA.

  • Uzayicinye nawe ugere aho yageze. Mwagiye mureka amatiku. Kagame se ubona yakwiyamamaza na PDI nayo ikiyamamaza koko?

  • Ndebera ifoto ye mwashyizeho vraiment! Namwe koko, n’ukuntu nabizeraga! Mwagize ngo se abaye iki, ko ahubwo azahabwa urusha uwa Minister kwinjiza, n’ubwo bitanganya protocole! Warakoze rata Fazi…kd komeza ushyigikire Mzee Wacu, Baba wa Taifa

  • uzi kwishakira umugati kbsa!

  • uyu mugabo amarira n amaduwa y abayisilamu yabeshyeye ngo ni intangondwa kugira ngo gusa yerekane ko azi akazi asanze president wacu atabeshyeka thx a lot our president naho we imana izakomeza imuhe ibihano bikomeye n ibindi azabibona yahemukiye abayisilamu bari bibaniye neza n abandi Banyarwanda kd bubaha Na Leta

    • wowe wiyitiriye izina rya kalisa urabeshya, ninayo mpamvu uhuraguye ibyo bigambo.
      HAGWA UHAGAZE NAHO URYAME NTAGWA.

  • Fazil wakoze neza. naho abavuga bareke bavuge

  • Muri twese ni nde udakeneye umugati iyaba twawubonaga tugashimira uwawuduhaye. Congs to honorable Fazil

  • Ariko ntibabeshya koko uyu mugabo yarize?Nagiye numva interviews ze nyinshi ariko ibisubizo bye biratangaje pe.Uburyo agaragazamo ko yakoze akazi usanga ahubwo bumutesha agaciro.Ngo byose ni President wagiye amufasha kubikora.Ubwo se urumva utamaze imyaka 10 umuvunisha?Nta gashya wazanye ngo byose ni President!Wowe wakoze iki?Ese nugucinya inkoro ngo yongere aguhe umugati?Oya yakoze ukuraho iyo Ministere.Ntacyo wayikoragamo rwose. Reka abyikorere wamuvunishaga!

  • akumiro kabaho mba ndoga nkomokomo, none se uyu mugabo we yakoraga iki koko? ko yivugira ko byose ari nyakubahwa president Paul kagame wabikoze. nukuvuga ngo igihugu cy’urwanda kimaze imyaka icumi gifite Umuntu witwa Ministre ariko ubu minisitre bwe bukorwa na shebuja naho kuri we yumva ako kazi ari nk’ikote ryo kwambara bamutije cyangwa umutaka WO kwihishamo imvura. ni akumiro, cyakora koko niba ari we wahimbye ijambo ubuhezanguni n’ijambo terrorism mu Rwanda, ubutaka bwanyoye amaraso y’abana b’urwanda bazira ariya magambo n’abazayazira buzamuhe fagitire. cyane cyane munyengango, ikindi ibyo byo twizere ko Wenda byo ariwe wabyibwirije bitari muri ibyo bindi byose byakozwe na Nyakubahwa perezida wa repuburika.

  • Indindagizi.com

  • Hhhhh,Fasil we igendere rwiza.amarira yizo pfubyi zasizwe nabazibarutse bazize wowe ngo ni abasilamu bibyihebe ndetse namarira yabafuzwe ntago byari kugusiga amahoro.najyaga numva amagambo uvuga nkagirango uzahaguma nkumusozi kd nayo isigaye itenguka kubera inkangu.burya nguruciye hejuru ntamenya ikiruri munsi kuko iyo ubimenya ndahamya ko utari bukore cg nguvuge nkuko wavugaga.gusa Allah akorohereze mubyo ugiyemo kuko agutangije ishuli ry’ubuzima uwo ni umunyafu agucishijeho kubera ubwoko bwe warenganyije witwaje izina rye wibagirwa ko na Sawuli yabutoteje Allah akageraho arambirwa akamubaza icyo amurenganyiriza.

  • None se ko mumwihaye ninawe wabategetse kubwira umucamanza ko batavugana nabakafiri ?ahubwo mwe wasanga arimww murimo gukusha abantu mumasasu
    Naho kuba Prezida yaramuhaga impanuro ibyo turabizi ko igihe cyose atanga inama si kuri Fazil gusa ahubwo nuko ariwe ubivuze naho uzegere aba ministre unabaze bazakubwira ntimukajye fazil yakoze neza imyaka 10 gusa hari hageze ko system ihinduka umutekano ugafata indi ntera naho. Kuva mu buyobozi warakoze neza mbona ntapfunwe

  • ahaaaaaaaa!!! nge mvuge iki gsa nagende yimanye amafaranga ubuse arayajyanye! nge nicyo twapfuye gusa naho ibi aba islamu bavuga nzi neza ko nundi wese atakwihahanganira iterabwoba duhora twumva hirya no hino ibyo birirwa bakora bica inzirakarengane,nonese ubwo niba yarabirwanije yakoze nabi? ahubwo mwitonde kuko ntamuntu numwe utabirwanya keretse utumva radio cg ngo arebe televisio.

  • nyamara fazil yaba urugero rwiza kuko imyaka 10 muri politiki ni experience kd acisha make nukuri nu muntu wumuhanga peeee

  • Imana irahana. Fazil n akandi gatsiko ke bagambaniye aba islam murwanda. Yakoresheje iturufu ya terrorisme kugira yishakire umugati yerekane ko akora akazi neza. Ngaho muzongere mwumve ko bizongera

Comments are closed.

en_USEnglish