Digiqole ad

“Kwihanganira gutinda bikabije kw’imishinga ni imwe mu mpamvu nkuru z’ubukene” – P.Kagame

 “Kwihanganira gutinda bikabije kw’imishinga ni imwe mu mpamvu nkuru z’ubukene” – P.Kagame

Perezida Paul Kagame amaze gutangiza inama ya gatatu ya 3rd Global African Investment Summit, yateguwe n’umuryango wa COMESA ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, bwa mbere iteraniye muri Africa. Mu ijambo yagejeje ku bashyitsi barenga 900 bayitabiriye yavuze ko amajyambere agendana no kwitwararika igihe, kucyubaha no kugikoresha neza. Avuga ko Africa ntacyo itegereje ngo itere imbere kuko nta n’icyo ibura.

Perezida Kagame atanga ikiganiro cyakurikiye ijambo ryo gufungura iyi nama.
Perezida Kagame atanga ikiganiro cyakurikiye ijambo ryo gufungura iyi nama.

Inama ya  Global African Investment Summit ikoranyije ibihugu byasinye ku masezerano ya “Tripartite Free Trade Area” (TFTA) arimo ibihugu 26 bigize imiryango ya EAC, COMESA na SADC. Hamwe n’abandi bashoramari bakomeye bo mu bihugu bitasinye aya masezerano batumiwe.

TFTA irimo ibihugu bituwe n’abantu barenga miliyoni 625, n’umusaruro mbumbe (GDP) ujya kungana na Tiliyari 1.3 z’Amadolari ya Amerika.

Inama nk’iyi igamije kureshya abashoramari ibaye, mu gihe akarere ka Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati kakibarirwa mu duce dukurura ishoramari ricyeya ugereranyije n’ahandi ku isi.

Mu mwaka wa 2014, COMESA yabonye ishoramari rivuye hanze “Foreign Direct Investment (FDI)” ringana na Miliyari 16 z’Amadolari ya Amerika; mu gihe FDI ku isi muri rusange yanganaga na Tiliyari 1.23 z’Amadolari ya Amerika.

Aya masezrano ya ‘TFTA’ yasinywe mukwa gatandatu 2015 yemerwa n’abayobozi b’ibihugu 26, agamije koroshya urujya n’uruza n’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bya Africa.

Perezida Paul Kagame atangiza iyi nama y’iminsi ibiri, yavuze ko Afurika niba itekereza iterambere igomba kuzirikana ko Iterambere mu buryo bwose rishingiye ku guha agaciro igihe ku rwego rwo hejuru, no kugikoresha neza.

Yavuze ko aho bigeze ubu Afurika itagikeneye kwibutswa ko ishoramari, imiyoborere myiza, no kwishyirahamwe (integration) ari ingenzi cyane mu ntego n’inyungu za Afurika.

Ati “Turabizi, turabyemera igisigaye ni ugukora igikenewe kugira ngo bijye mu bikorwa. Kugenda gacye kwagaragaye mu gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye ntabwo bishingiye ku kubura ubumenyi, ubushake cyangwa ubushobozi, ahubwo ni ukunanirwa kumva ko umuvuduko ariwo uyobora Guhanga Ubukire (uyobora abashaka ubukire).”

Yongeraho ati “Ntabwo byaba bikabije kuvuga ko umuco wo kwihanganira idindira ari imwe mu mpamvu nyamukuru z’ubukene. Muri Afurika dutangiye guha agaciro igihe, kurusha n’inshuti zacu n’abo duhanganye, icyuho kiri hagati yacu n’isi kizagenda kigabanyuka byihuse.”

Perezida Kagame yavuze ko habaye hakenewe n’ibihano mu buryo bw’imari cyangwa ubukungu, mu gihe inzego za Leta zitubahirije igihe byajyaho ariko zikubahiriza igihe.

Ati “Igihano uko cyaba kingana kose cyaba ari gitoya ugereranyije n’ibyo ubu dutakaza mu gutakaza igihe nk’aho igiciro cy’igihe ari ubusa.”

Perezida Kagame yavuze ko amasezerano ya “Tripartite Free Trade Area” (TFTA) ari nk’ikizamini cyo kugerageza ubushake bwa Africa mu kujya hamwe bikava mu bitekerezo bikajya mu ngiro.

Abashoramari n'abahagarariye ibihugu binyuranye bitabiriye iyi nama.
Abashoramari n’abahagarariye ibihugu binyuranye bitabiriye iyi nama.

Avuga ko TFTA nigera ku ntego zayo bizabera urugero umugabane wa Afurika, bityo bibe byanayongerera imbaraga zo kugera ku bwisanzure bw’urujya n’uruza rw’Abanyafurika ku mugabane wabo, nk’uko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ubyifuza.

Perezida Kagame ko abikorera bagomba kugira uruhare rukomeye cyane, bashyigikira ubushake bwa Politike bukenewe, bakabyaza umusaruro amahirwe ari mu kwishyirahamwe kw’ibihugu.

Ati “Reka dukorere hamwe dukemure ibibazo bigari, kugira ngo amasezerano ya TFTA atangire gushyirwa mu bikorwa vuba bishoboka.”

Perezida Kagame yavuze ko habaye hari abataritegura bitabuza abiteguye kujya mbere, ahubwo umuryango ugahora ufunguye ku bandi nabo bakwifuza kuza nyuma.

Ati “Umusaruro mwiza niwo uzakurura ubufasha no gushyigikira ukwishyira hamwe kuruta inama z’impuguke uko zaba zingana kose.

Afurika ntabwo yakomeza kuba inkuru y’amahirwe menshi atabyazwa umusaruro. Kugeza ubu kwimura intego z’ingenzi, no gutinza ubushake buhari niyo makosa akomeye ubu Afurika yakora.

Nta kintu dutegereje, nta n’icyo tubura, reka dukorere hamwe inzego zose n’imipaka n’imyumvire ya ngombwa ko byihutirwa hanyuma tubake Afurika dushaka.”

Iyi yatangiye none muri Kigali Convention Center iziga cyane cyane ku koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mugabane wa Africa.

Usibye abayobozi b’ibigo bikomeye by’ubucurizi byigenga n’ibya Leta batumiwe bavuye bihugu bigize ariya masezerano hatumiwe n’abayobozi bakuru ba bimwe mu bigo by’ubucuruzi mu bihugu nka Nigeria, United Kingdom, Ireland, Ghana, Liberia, Cameroun, Cote D’ivoire, USA, Ubufaransa, Ubudage na Gabon. Perezida Kagame akaba yabahaye ikaze bose mu Rwanda.

Ibihugu 26 byemeje amasezerano TFTA
Ibihugu 26 byemeje amasezerano TFTA

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Nibyo rwose Prezida, ntacyo tubura. uzaze urebe u Rwanda. nkubu nyuma y’imyaka 20 utuyobora tumeze neza. Nta kibazo, turacirigita inoti, turarya tugasinzira kubera umutekano, imiturirwa ntiwareba,imiyoborere myiza iraganje; none se turabura iki?

  • Asigaye avugira Afrika se??

    • ni inama nyafrica kandi niwe watoranyijwe ngo abavugire niba utabyunva ufite ikibazo

    • iyahure kuko abavugiye cyangwa uve muri Africa. asiki

  • None se ko ari indashyikirwa, kdi mu gihugu cye bikaba bimeze neza kuki atavugira abandi nka Perezida wakoze difference.

  • Umva hazabanze harebwe EAC uburyo igenda biguru ntege hanyuma nukuntu Ari ibihugu 5 gusa none ubu Tanzania nu Burundi navugako imishinga imwe nimwe bitayibonamo ubwose ibyo bihugu akangali urumva byagera kuki? Nuguta umwanya

  • Abanyafurika nibikuramo ibintu by’ubwikanyize, kwironda, ivanguramoko, kwigwizaho imitungo basahura ibihugu byabo, bapyinagaza/birenza abatabona ibintu kimwe nabo, bagisabiriza inkunga, n’imiryango bashyizeho ntibayitere inkunga ahubwo ugasanga bategeye amaboko indi miryango y’ibihugu bikize NTACYO TUZIGEZAHO. Ni gute umuryango nka EAC uhora utegeye amaboko EU ngo iwutere inkunga niba koko tuvuga ko dufite umutungo kamere?! Inkunga isabwa kandi ugasanga ni iyo gutunga IBIFI BININI harimo INGENDO za hato na hato zitari na ngombwa, harimo imishahara ikabije y’ABADEPITE b’uyu muryango (nk’abaturage tutanabona icyo bunguye uyu muryango)! Undi muryango udafite icyo umaze ni AFRICA UNION! Uyu muryango ngo nawo uhora utegeye amaboko ibihugu bikize ngo biwufashe! Kandi ngo ni uw’ibihugu bifite za Diyama zahabu Coltan Peterori…da! Njye nsanga kuba muri iyi miryango itegera akantu kose ku bihugu bikize ntacyo bimaze; birutwa no kutayibamo ahubwo hakaba ubufatanye n’ubuhahirane ku bihugu bituranye. Ese ubwo AFRICA izigenga ryari? Kwirirwa turirimba ngo nta masomo ducyeneye ku banyaburayi ntikwaba ari ukwihenura mu gihe aribo baduhembera abadepite muri EAC, mu gihe baduhembera abapolisi n’abasirikare twohereza kubungabunga umutekano mu bihugu bitandukanye bya Africa?!

    • URAKOZE DOUDOU, KANDI NA HANO IWACU 1/2 BYA BUDGET BIVA MU MISORO YABO BAZUNGU. NI UKUVUGA KO ARIBO BADUHEMBA KUVA KURI H.E. KUGERA KURI PRIVATE.
      URUGENDO RURACYARI RURERURE!!

  • Ntamiyoborere myiza itabamo democratie.Kugundira ubutegetsi no kwikanyiriza ni kimwe mubitera ubwoba Abashoramari.

Comments are closed.

en_USEnglish