Perezida Kagame yavuze ko Hon. Nyandwi yabaye umuyobozi mwiza mu bihe bigoye
Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Depite Nyandwi Joseph Desire uherutse kwitaba Imana azize Uburwayi, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, avuga ko u Rwanda rubuze umuntu w’Intwari wakoze ibikorwa by’indashyikirwa birimo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye waterwaga n’abacengezi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa.
Mu butumwa bwatambukijwe na Mme Tugireyezu Venantie, akaba ari Minisitirimu mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyakwigendera Depite Nyandwi Joseph Desire yakoze akazi gakomeye ko guhangana n’Abacengezi bashakaga guhungabanya umutekano wari umaze kugerwaho ubwo yayoboraga Perefegitura ya Gitarama.
Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko Hon Nyandwi yagiye yuzuza inshingano yagiye ahabwa zirimo kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu. Ati “ U Rwanda n’Abanyarwanda tubuze umuntu wari umukozi mwiza kandi w’umunyakuri.”
Imihango yo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Hon Nyandwi yakomereje muri paruwasi ya Regina Pacis I Remera mu gitambo cya Misa cyo kumusabira, cyayobowe na Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin.
Abo mu muryango wa nyakwigendera barimo abana be, bashimiye ababafashe mu mugongo, bakaza kwifatanya na bo muri ibi bihe bigoye.
Mugisha Philbert uyobora akarere ka Nyamagabe (aho Hon Nyandwi akomokamo), avuga ko urupfu rwa nyakwigendera ari igihombo ku gihugu kuko yakoranaga umurava mu mirimo ye yose ndetse agatanga umusanzu mu kuzamura aka karere yakomokagamo.
Ati “ N’ubwo nta byemezo yashoboraga gufata nko muri njyanama y’akarere ariko yatugiraga inama nyinshi zitandukanye zose zigamije guteza imbere akarere kacu.”
Akomeza avuga ko nyakwigendera yakurikiranaga akarere akomokamo. Ati “ Nk’umudepite ureberera igihugu cyose iyo yazaga mu karere ka Nyamagabe yadufashaga mu bintu byinshi Hon.”
Hon Nyandwi yavukiye mu karere ka Nyamagabe mu cyahoze ari komini Karambo ubu ni mu murenge wa Kibumbwe, yavutse muri 1954, asize abana 2.
Ikiriyo kizasozwa ku cyumweru taliki ya 23 Ukwakira, kibimburiwe n’igitambo cya misa kizabera muri Shapele y’Abasereziyani ku Kimihurura, imihango y’ikiriyo ikomereze iwe muri uyu murenge wa Kimihurura.
Photos © J. P. Nkundineza/Umuseke
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
7 Comments
RIP Uruhukire mumahooro
aba bana kwari beza?
Mbonye umudamu w’inzobe hejuru imisatsi naturels ushobora kuba arimo atera inkuru zishekeje muri Eglise. Nkibaza icyo yaje gukora niba akizi. Kurikira sha usabire iyo roho iruhukire mu mahoro
Imana imwakire ,aruhukire mu mahoro.kandi Imana ihe umutima abo mumuryango wa nyakwigendera umutima Wihangana.
Igendere kwa Data wa twese uruhukire mu mahoro.wari umugabo mwiza wicisha bugufi tuzahura tukwibuka.
Nyakwigendera imana imuhe iruhuko ridashira
RIP Nyandwi umugabo wahoraga atuje
Comments are closed.