Digiqole ad

U Rwanda ntirwanze ibiganiro, icyo rudashobora kwemera ni agasuzuguro no kwivanga – Makuza

 U Rwanda ntirwanze ibiganiro, icyo rudashobora kwemera ni agasuzuguro no kwivanga – Makuza

Bernard Makuza

Perezida wa Sena Bernard Makuza wayoboye ibiganiro Abadepite n’Abasenateri bagiriye mu Ngoro y’Inteko Nshingamategeko bavuga ku myanzuro y’abadepite b’U Burayi, itesha agaciro ibyemezo by’ubutabera, yavuze ko u Rwanda rutanze ibiganiro n’uwo ari we wese ushaka kuvuga ku bibazo by’igihugu, ariko ngo icyo rwanze ni agasuzuguro no kwivanga mu bibazo byarwo.

Perezida wa Sean y'u Rwanda, Bernard Makuza /UM-- USEKE
Perezida wa Sean y’u Rwanda, Bernard Makuza /UM– USEKE

Abadepite n’Abasenateri basaga n’abababaye bikomeye kubera imyanzuro yakozwe n’abadepite umunani baheruka kuza mu Rwanda bagamije kureba aho igihugu kigeze mu guteza imbere abagore no kubongerera ubushobozi, gusa mu myanzuro bakoze bakaba baratandukiriye bavuga ku bwisanzure bw’itangazamakuru, muri politiki, ariko by’umwihariko basaba ko Ingabire Victoire wakatiwe n’inkiko urubanza rwe rusubirwamo.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza mu ijambo risoza ibi biganiro yikomye buri wese ushobora kuza gutanga amasomo ku Rwanda, ndetse avuga ko u Rwanda rwahindutse rutakiri rwa rundi.

Yavuze ko iyi nama Abadepite n’Abanateri bakoze ishingiye ku nkingi ikomeye y’icyizere Abanyarwanda bafite, gituruka ku mateka yahise, ko nta kibi gishobora kubahungabanya, cyangwa kubatera ubwoba.

Ati “Ntacyo tutabonera igisubizo kuko n’ibyari bikomeye inshuro igihumbi, twagiye tubisohokamo tuzanakomeza.”

Yavuze ko ibitekerezo byatanzwe, n’imyanzuro yafashwe, bituma bakomeza kuzirikana ku miterere y’ibibazo biriho, kandi bibaha imbaraga zo kwitegura ibindi bishobora kuba byaza, hashingiwe ku byo u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Biragaragara ko hari abakigerageza kwirengagiza nkana, no kubangamira intambwe u Rwanda rumaze gutera, cyangwa izo rufite rukeneye gutera. Abanyarwanda tuzi neza ibibazo twanyuzemo mu gihe cyahise n’ibyo duhanganye na byo ubu, nta we uturusha kubimenya, nta we ukwiye kubigiramo impuhwe zirenze izacu, nta n’ushobora guhangayikishwa n’ejo hazaza h’u Rwanda kurusha twebwe Abanyarwanda ubwacu.”

Perezida wa Sena yavuze ko mu gukemura ibibazo byarwo u Rwanda rwahaye ikaze amahanga n’ubwo hari ababatereranye kandi ahakomeye, ariko ngo haracyari ubushake bwo kubaka umubano no gufatanya n’inshuti, bakabasangiza icyerekezo n’icyizere u Rwanda rufite, hashingiwe ku mateka rwanyuzemo kuko ngo rwumva ibyarubayemo bitazongera kubaho haba kuri rwo n’ahandi ku isi.

Yavuze ko imyanzuro y’Inteko y’U Burayi ku Rwanda ihabanye n’imigirire ya dipolomasi isanzwe, kubera ko ngo mu gihe uwo mu banye akumenyesheje intego z’uruzinduko afite, uricara ukamutegereza.

Iyi myanzuro y’Abadepite b’U Burayi kandi ngo inyuranyije n’imigire isanzwe y’ubutegetsi mu mikorere y’Inteko kuko ngo ubusanzwe, kubona abantu batari banagatange raporo yabo ku Nteko Nshingamategeko ariko bakihutira gutanga umwanzuro ndetse ushingiye ku muntu ndets en’ibindi bikubiyemo bikaba bihabanye n’imirongo y’ibyo uruzinduko rwari ruteganyije, ngo ni ibintu byo kwibazwaho, niba abo badepite bake batarashatse kuyobya urwego rusanzwe rwiyubashye rw’Inteko Nshingamategeko.

Bernard Makuza yavuze ko atumva impamvu abadepite b’I Burayi bavuga ngo nta burenganzira bwa muntu buhari mu Rwanda, mu gihe abana bigira ubuntu, abantu bakaba baravanywe muri nyakatsi, abatishoboye bafashwa gutunga inka, u Rwanda rugakora ibishoboka ngo abantu bavuzwe, wibaza ubundi burenganzira.

Ati “Wavuga ute ko uniga abantu ugateza imbere ikoranabuhanga, amaradiyo akajyaho, n’ibindi byose bijyana na byo bikajyaho, cyane ko umuyoboro wa Internet wihuta kuruta ijwi, none ngo turarwanya uburenganzira, abantu ntibavuga ibyo batekereza.”

Makuza yavuze ko ibyo bavuga ngo nta demokarasi, mu Rwanda hari demokarasi yo gusangira itarimo ubusambo no kwikubira, kandi ngo hari imitwe ya politiki 11, kandi ngo hari ahandi bitaba. Ibyo ngo hari abirengagiza, ni urugamba abantu bagomba guhagurukira bakarurwana kandi ngo bazarutsinda.

Yavuze ko bitangaje kubona hari urundi rwego rw’ikindi gihugu rusaba isubirwamo rw’icyemezo cyafashwe n’urwego rw’igihugu rwemewe mu itegeko nshinga, (Ubutabera), bityo ngo nta kwivanga cyangwa gutandukira birenze ibyo.

Ati “Mu gihe Isi yose yahagurukiye kurwanya iterabwoba, yahagurukiye kurwanya ubuheza nguni, n’ibimaze iminsi bigaragara hirya no hino bamwe bitwaza mu buryo butari bwo imyemerere, ntabwo byumvikana ko hari abantu bahaguruka ngo bashake kwigira abavugizi b’abantu bahamwe n’ibyaha bya Jenoside cyangwa kuyipfobya, cyangwa gufatanya n’imitwe yemejwe nk’iy’iterabwoba kuko FDLR baburanira hano, cyangwa uwafatanyije nay o Ingabire baburanira hano, yarafatanyije nay o kandi Isi yose yarayamaganye.”

Yasubiye mu magambo yavuzwe na Perezida Paul Kagame ati “Rwanda has changed for good, and for the better”, bityo ngo ntabwo bazacibwa intege n’icyo aricyo cyose.

Ati “Inteko y’u Rwanda yibukiye ko inzego z’igihugu zifite ubwigenge no gushimangira ko Leta y’u Rwanda, ari Repubulika yigenga ifite ubusugire, kandi ishingiye kuri Demokarasi igamije iterambere ry’Abanyarwanda kandi idashingiye ku idini.”

Yavuze ko kuba icyemezo cyo guhagarika Jenoside cyarafashwe abo barebera, ari indahiro ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, kandi abayihakana batazemererwa, n’abayipfobya, ngo uwo ni umuhigo Abanyarwanda bakomeza kugira.

Ati “Byumvikane neza, ntabwo Leta y’u Rwanda muri rusange, n’Inteko by’umwihariko twanze impaka cyangwa kuganira n’uwo ari we wese, ku bibazo bireba ubufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu, cyangwa inshuti zabyo, icyo tudashobora kwemera no kwihanganira ni agasuzuguro cyangwa kwivanga nk’uko bigenda bigaragara rimwe na rimwe, cyangwa amacenga ya politiki no kutavugisha ukuri, ibyo byose tukabishingira ku bwubahane ariko ugambiriye gushinyagurira Abanyarwanda we ntabwo azaduhagarara imbere, ndibwira ko utarumva ejo hashize aho duhagaze, utabyumva uyu munsi n’ejo hazaza azabyumva ko hari umurongo utarengwa u Rwanda rwafashe.”

Inteko Nshingamategeko y’u Rwand ayamaganye bidasubirwaho imyanzuro yatanzwe n’Inteko y’Uburayi, yanamaganye bikomeye imikorere isuzugura inzego z’u Rwanda, kandi ngo Abanyarwanda bazakomeza gufatanya n’Inteko mu kwamagana umuntu wese washaka kubatesha agaciro.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira ubwo Perezida wa Sena n'abagize Inteko bagiraga ikiganiro ku myanzuro y'abadepite b'Inteko y'U Burayi
Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira ubwo Perezida wa Sena n’abagize Inteko bagiraga ikiganiro ku myanzuro y’abadepite b’Inteko y’U Burayi

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Hon. Makuza ibi byose ni uko dukennye. Ugutamika ntabura kukuvuga uko ashatse. Reka dukore nitumara kuba Singapur bazaceceka!

  • Harya barashaka kuganira nande kandi bose bari mabuso?

  • NI KUKI MWANZE KO BASRA VICTORIA?

  • basomyi bene data, usobanukiwe ibi neza nanjye ansobanurire, ko mbona imbwirwaruhame z’abayobozi bacu ari zimwe, ni ukuvuga zisa, buri gihe iyo hari umuntu wavuze cg watangaje ibitandukanye nibyo bo bashaka kumva, bimeze bite? ngo abazungu turabarambiwe, twanze agasuzuguro, turihagije, u rwanda ntirukiri rwa rundi …. turemeza ko ibyo abo bantu baba bavuze ari 100% ibinyoma? niba igisubizo ari yego, mutekereza ko izi mbwirwaruhame ziteye kuriya ari zo zikenewe kdi zihagije kugirango noneho ukuri k’u rwanda kugere no kuri abo bavuze ibinyoma?

    Iyo usomye kandi ibitekerezo abantu batanga, usanga ibyinshi bisubiramo ibiba bikubiye mu mbwirwaruhame yatanzwe, bituma nibaza: ari abayobozi, ari abanyarwanda, ari nabo baba bakoze raporo, ni nde ubeshya abandi????

  • yewe ga weee! ntacyo commission y’u Burayi yabeshye. ahubwo ni uko mudashaka kwemera amakosa

  • hari icyo bita secret d’Etat ni cyo kihishe inyuma y’ibi byose. kutemera kunengwa, igihugu kirimo uburiganya abantu badashaka kuvugaho ahubwo bakigaragaza neza, haba hari iperereza rije abantu bakabura amahoro. twemere ubutabera bukore akazi kabwo.

    • Ese abo banyaburayi twe babona baturusha kumenya ibitubereye ? Ese barajwe ishinga n’ugambiriye guteza akaduruvayo mu Rwanda ngo rusenyuke nirwo rukundo bifuriza Abanyarwanda ? Inzira bifuza kubicishamo yose ntituzabyemera niko kurinda igihugu umwanzi Genocide yatweretse abo aribo ni zabihehe Mahuma n’ibigoryi bibari inyuma

  • Kuvuza iya Bahanda igihe wanrnzwe cyangwa hari iperereza ryenda gukorwa ni nko kwitanguranwa cyangwa kwigurutsa icyaha. Niba mwanga agasuzuguro amafaranga ya EU muyakirira iki?! Niba mwihagije iyo nteko y’abashingamategeko ba EU baba bajr gukora iki niba atari ukureba ko mwubahirije conditions babashyiriraho mbere yo kwakira amahera(€uro)yabo?! Ejobundi hatangajwe ko bagiye kumva ubuhamya bwa Kayumba Nyamwasa kw’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mugasasa imigeri ngo murambiwe abafaransa… babagize bate?! Ibi ni nko keigaragaza ko hari icyo mutinya ko cyamenyekana. Ko mwaciye igifaransa muragira ngo bigende kundi gute?!

  • UZIKO UM– USEKE USIYE HO INYANGA RWANDA. BAGENZI MUHAGURUKE DUHANGANE NIZI NTERAHAMWE ZANGA LETA. ABAZUNGU BARATUVUG ANABI NAMWE MUKUNGA MURYABO SHA MUZAJYE MWANDIKA HANO IBYO MUSHAKA ARIKO NTIHAZAGIRE AGASUNUTS AUTUNUZURU NGO KARATURWANYA TUZAKAMENA

  • HUMBLE. je n’ajoute rien.

  • Uburenganzira Nyakwubahwa si ukwigira ubuntu ni no kwiga mu mashuli atanga ubumenyi.Musimbuje igifransa icyongereza mwabajije ababyeyi icyo babitekerezaho? Mwagiye kureba se byibuze aho ubumenyi bw’icyongereza buhagaze?Gira inka:mwarazifunze mubona u Rwanda rungana iki kugirango baliya batindi mwahaye inka bazibonere ubwatsi? Ubona byibuze iyo mutanga ingurube? Abanyamakuru bashiliye mu buroko cyamgwa mw’ishimutwa: uburenganzira ra?

Comments are closed.

en_USEnglish