Tags : Paul Kagame

P.Kagame na Mme bakiriwe na ‘Empereur’ w’Ubuyapani

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Tokyo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kongera ubuhahirane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida akoreye mu mahanga muri uyu mwaka mushya. Yakiriwe n’abayobozi banyuranye ndetse n’Umwami w’abami w’iki gihugu. Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo ba rwiyemezamirimo bazaganira na bagenzi babo uko […]Irambuye

Icyo P.Kagame yabwiye G7

G7 ukwayo byari intambara y’ubucuruzi Canada/Quebec  – Uyu munsi, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nama ya 44 y’ihuriro ry’ibihugu birindwi bikize ku isi u Rwanda rwagiyemo nk’umutumirwa. Yabawiye ko isi igifite amahirwe yo guhangana n’ukuzamuka kw’amazi y’inyanja n’ingaruka zabyo no kurengera ibidukikije, anatanga urugero ku Rwanda. Naho abagize G7 ukwabo baganiriye kubyo batumvikanaho mu bucuruzi. […]Irambuye

P.Kagame yakiriwe n’Umwami w’Ububiligi

Kuri uyu wa kabiri Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu Bubiligi yakiriwe n’umwami  Filipo w’Ububiligi iruhande rw’inama yagiyemo ku iterambere yitwa European Development Days iri kubera i Buruseri. Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango w’ubumwe bwa Africa n’umwaka ushize yari yatumiwe muri iyi nama ari ko ntiyabonanye n’umwami Filipo. U Rwanda ni igihugu cya […]Irambuye

Intore Mimi uba Uganda, ngo akurikirana kwiyamamaza kwa RPF nk’uri

Ni umuhanzi umenyerewe mu by’imideli no mu mikino ndangamuco, muri ibi bikorwa bitegura amatora y’umukuru w’igihugu, yahinduye inganzo ubu ari gutegura ibihangano bishyigikira Umuryango wa RPF-Inkotanyi n’umukandida wawo. Ni Umunyarwandakazi Bwenge Bazubagira Carine Abygael usanzwe aba muri Uganda ariko ngo umunsi ku munsi akurikirana ibiri kubera mu Rwanda by’umwihariko ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame kuko […]Irambuye

FPR yabahaye umukandida utari mushya, musanzwe muziranye, turizerana-Kagame i Nyamirambo

Nyamirambo- Kandida Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi ubu uri mu bikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’igihugu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyarugenge ko atari mushya kuri bo. Ati “…Tumaranye igihe, turizerana.” Kagame watangiye avuga ku byari bimaze kugarukwaho na Fazil Harelimana uyobora ishyaka […]Irambuye

Kwiyamamaza biri kugenda neza ariko ntihaburamo urunturuntu – NEC

*Diane Rwigara na Mwenedata G. Bashobora kuba bari gukurikiranwa, *Urutonde ntakuka rw’abazatora ni 6 897 076, Prof. Kalisa Mbanda uyobora komisiyo y’amatora (NEC/National Electoral Commission) mu Rwanda aravuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batatu bahatanira kuyobora u Rwanda biri kugenda neza ariko ko hatari kuburamo udutotsi dushingiye ku kutanoza gahunda kuri bamwe mu bakandida. […]Irambuye

Ndashaka ko mu myaka 7 iri imbere, Nyabugogo iba nshya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga mu bikorwa byo kwiyamamaza Perezida Kagame yanyuze Nyabugogo kuramukanya n’abaturage benshi cyane baje kumwakira. Yabwiye imbaga y’abantu benshi cyane baje kumusanganirayo ko mu myaka irindwi iri imbere yifuza ko Nyabugogo iba nshya igakomeza gutanga imirimo. Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bakorera muri Nyabugogo bo mu bihugu bya […]Irambuye

Umugi wa Muhanga wahinduye ibara witegura Umukandida wa RPF

Amajyepfo – Kuva  mu rugabano rwa Kamonyi na Muhanga  ku nkengero z’imihanda, ku biti, ku nkingi z’amashayarazi  no kuri Stade hose ni umweru, umutuku n’ubururu  amabara y’Umuryango FPR Inkotanyi. Biteguye umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi  Paul KAGAME ugera hano mu masaha macye. Mu mujyi hari isuku yarushijeho, abahatuye ngo nibwo bwa mbere babonye hari isuku kuri […]Irambuye

Netanyahu na Perezida Rivlin bakiriye Kagame. Bashima ko yababereye ikiraro

Jerusalem Post ivuga ko Netanyahu atagiye mu rugo rwa Perezida Reuven Rivlin wa Israel ubwo yakiraga Perezida Donald Trump wa US mu kwezi gushize, ndetse atabikoze ubwo Rivlin yakiraga Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi, ariko uyu munsi Netanyahu yagiye mu rugo rwa Rivlin kwakira inshuti ye Perezida Paul Kagame. Nubwo bisanzwe ko Minisitiri w’Intebe atitabiriye […]Irambuye

Turebe mu gitabo ‘Ubutwari, kwibohora ingaruka z’ibihe by‘amage mu Rwanda

Muri iki cyumweru turi gusoza Abanyarwanda bizihije isabukuru y’imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye. Umwanditsi w’ibitabo Nshutiyimana Abraham Braddock le sage (RWAGASANI) yamuritse igitabo yise “Ubutwari, kwibohora ingaruka z’ibihe by’amage mu Rwanda, 1894-1994” kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’amage yagiye arutsikamira ariko hakabaho intwari zagiye zemera kugira ibyo zihara kugira ngo igihugu gisugire. Uyu mwanditsi […]Irambuye

en_USEnglish