Digiqole ad

Abavuga ngo nta “Political space” iri mu Rwanda mujye mubabaza “Political space” icyo ari cyo – Hon Tito

 Abavuga ngo nta “Political space” iri mu Rwanda mujye mubabaza “Political space” icyo ari cyo – Hon Tito

Hon Senateri Tito Rutaremara ngo no mu Ijuru Imana izaba ariyo yonyine ivuga

*Ngo no mu ijuru umuntu ntazavuga icyo ashaka kuko Imana niyo ivuga yonyine,
*Ngo Demokarasi u Rwanda rwahisemo ni iyo koroherana no kumvikana,
*’Abazungu’ ngo baricanye cyera bagera aho babirambirwa

Mu kiganiro kirekire Umuseke wagiranye na Hon. Senateri Tito Rutaremara kuri Demokarasi u Rwanda rwahisemo, n’ibikunze kuvugwa ko mu Rwanda nta rubuga rwa Politiki (Political Space) ruhari, Hon Tito avuga ko ababivuga atazi urubuga bashaka urwo ari rwo kuko ngo uburenganzira bwose mu Rwanda buhari.

Hon Senateri Tito Rutaremara ngo no mu Ijuru Imana izaba ariyo yonyine ivuga
Hon Senateri Tito Rutaremara ngo no mu Ijuru Imana izaba ariyo yonyine ivuga

Kuri uyu wa kabiri ubwo abanyamakuru bahugurwaga ku mikoranire ikwiye kuba hagati yabo n’abanyapolitiki, Hon Senateri Tito Rutaremara yaganiriye n’Umuseke ku buryo abona ubwisanzure muri Politiki mu Rwanda ndetse na Demokarasi u Rwanda rwayobotse.

Hon Tito yabwiye Umuseke ko na we hari ubwo ajya abazwa ku bijyanye n’urubuga rwa politiki mu Rwanda, ngo hari igihe RFI yamubajije icyo kibazo, ariko na we ababaza kumusobanurira Political Space (Urubuga rwo gukina Politiki) icyo ari cyo kugira ngo abone gusobanura niba mu Rwanda bayitanga cyangwa batayitanga, maze ngo bananirwa kumubwira icyo ari cyo.

Ati “Niba mu Rwanda hari uburenganzira bw’itangazamakuru, hakaba uburenganzira bw’abanyapolitiki ku kuvuga ibitekerezo byabo, hakaba uburenganzira bwo kujya aho bashaka, hakaba hari uburenganzira bwo kuvuga kuri buri kintu cyose icyo bashaka uretse kubwira abantu ngo nibicane nk’uko babivugaga, ubwo burenganzira bwo ntiburiho, iyo ubikoze ni icyaha gihanwa n’amategeko, iyindi “Political space” bashaka ni iy’iki?”

Hon Tito avuga ko Abanyaburayi iyo babona ibintu bigenda neza muri kimwe mu  bihugu bya Africa, bashaka akantu nk’uko ku Rwanda ngo bavuga ko nta ‘Political space’ ihari, ariko wabaza iyo ‘Political space’ ntibakubwire iyo ari yo.

Avuga ko ako kantu bakuririraho bakazahora bakavuga n’iyo waba wakoze ibintu bifatika.

Ati “Urugero, nk’uko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari kivuga ngo u Rwanda rwateye imbere muri ibi bintu, ubyanditse yongereho ngo bateye imbere ariko nta ‘Political space’ ihari.”

Umunyamakuru w’Umuseke amubajije iyo “Political space” Abanyaburayi bashaka ariko bakaba batarayibona mu Rwanda, iyo ari yo.

Hon Senateri Tito aseka, ati “Iyo ‘Political space’ ni iyihe se? Ntibaho… None se hari uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka, hari uburenganzira bwo gutanga amakuru, ibinyamakuru n’ibinyamakuru biriho, amaradiyo ariho, yewe amaradiyo yo mu Rwanda anenga abanyapolitiki kurusha henshi, nta handi uzabona amaradiyo avuga ngo umunyapolitiki yakoze iki n’iki nk’amaradiyo yo mu Rwanda uko abikora, bafite uburenganzira bwo kujya ahantu hose, yewe ngira ngo na Perezida wa Repubulika abakira buri gihe, hari n’itegeko twebwe tugira abandi batagira ry’uko umuntu agomba kubaha amakuru, utayabahaye mukaba mufite uburenganzira bwo kubimuregera, ahandi ntibanabigira, iyo ‘Political space’ baba bavuga se ni iy’iki?

Ni mu ijuru se kugira ngo tujye mu ijuru? Mu ijuru nabwo ugiyeyo ntufite uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka, kuko uba uri iruhande rw’Imana, Imana niyo iba ivuga yonyine. Aha murabufite.”

Avuga ko ngo mbere bajyaga bavuga ko nta Demokarasi iri mu Rwanda, nyuma babereka ko ihari, ngo nibwo bashyizeho ibyo bya political space, ngo Human Right Watch ikajya ibyandika ityo, n’abarwanya Leta bakabyandika batyo buri gihe iyo bumvise ko hari ikintu cyiza.

Hon Tito Rutarema, asanga ‘Political Space’ ivugwa ari akantu kagomba kongerwa ku byiza igihugu cyakoze kugira ngo bitaba byiza gusa.

Ati “Ejo bundi hari abaregaga u Rwanda gukoresha abana mu gisirikare, n’ubwo haba ikintu cyiza, akantu nk’ako bakakazana, ari ukurwanya ko niba hari ikintu cyiza cyavuzwe ku Rwanda batabura akabi bongeraho.”

 

Kuki mu Rwanda haba amatora kandi hari Demokarasi y’Ubwumvikane?

Sen. Tito Rutaremara avuga ko Demokarasi yitwa Consensuelle (Consensus) u Rwanda rwayobotse, isa n’iba mu Busuwisi, ariko ngo n’ubwo ari ubwumvikane ntibyabuza ko amatora aba.

Ati “Consensus ni ukuvuga ko utora uwawe n’ibitekerezo byawe uba ubifite, ariko mu gihe cyo kugira ngo mukore ikintu kimwe kigirira neza igihugu mukumvikanaho kugira ngo kibe ari cyo mujyenda mufata, ariko ubwo wowe ufite igitekerezo cyawe. Consensus umwe aba afite igitekerezo cye undi afite icye, ni uko mubihuza mugashaka kimwe kiri buyobore igihugu, ariko ubundi ugumana igitekerezo cyawe n’undi akagumana icye, no mu gihe muganira uba ubifite, bikazongera kugaruka kugira ngo muri ya Consensus niba barakuyemo gakeya kawe noneho uzazamure ubone uko bakuramo byinshi wenda mu byawe watanze.”

Hon Tito Rutaremara akomeza ati “Ubu se mu Busuwisi ntibatora, ko bagifite iyo Demokarasi Consansuelle? Ni uko ari Demokarasi, itanga inzira yose yo kugira ngo abantu baganire, kuko burya muri iriya Demokaras Isi yasigiwe n’Abongereza yo guhangana (Confrontational Democracy) hari uko yica Debat politique, n’iyo nzi ko hari ikintu cyiza umbwiye nshaka uko ngishwanyaguza, hari n’ubwo ubabaza uti “kiriya kintu ko ari cyiza kuki mutagifata”, ati ‘urashaka ngo nkemere ejo nzabure amajwi’?”

Ku bwe ngo iyo Demokarasi yo guhangana (Confrontational Democracy) ngo igira uko ibuza abantu kwisanzura mu bitekerezo byabo, bikanagira uko bibuza abantu gutega amatwi kubera ko ngo mu gihe umwe asobanura igitekerezo cye, undi we aba ashaka uko agishwanyaguza ntagerageze kumva ko harimo ibyiza ngo abitware ibindi abireke.

Tito ati “Indangagaciro nini ya Domokarasi ni ubworoherane, buri wese waba munini waba muto ufite igitekerezo wenda gito ariko hakabonekamo ibyiza wagenda ukuramo, buri wese nta muntu uba mubi gusa, aba afite icyiza wagenda umubonamo. Bo rero muri izo demokarasi confrontational ntabwo bemera n’ibyo byiza ugenda umukuramo, nta bworoherane rero, barakubeshya ngo bafite ubworoherane ntabwo.

Gusa ubworoherane bafite ntibicana kuko baricanye kera barabirambirwa ngira ngo twebwe impamvu tubifite ni uko tubiharaye, barigaragagambya ntibicana ariko nta bworoherane bafite, kuko koroherana ni uko unorohera igitekerezo cy’undi, ukacyumva kugira ngo wumve icyiza kikirimo.”

Avuga ko abo bakoresha Demokarasi yo guhangana bo ngo iyo bajya kuganira umwe agenda yizeye ko agiye guhangana n’ibyo undi azana, ni yo mpamvu ngo na bo bazi ko Damokarasi atari nziza 100%,  niyo mpamvu ngo ushobora gusanga Demokarasi y’Abongereza hari byinshi irushwa n’iy’Abasuwisi.

Hon Rutaremara ariko avuga ko ku bantu bemera Consensus nk’iri mu Rwanda, batavuga ko muri Demokarasi runaka nk’iyo guhangana nta byiza birimo, ngo niyo mpamvu bavuga ko muri ‘Confrontational’ Democracy harimo ibyiza byinshi.

Ati “Bagira debat, baratora, bagira freedom of speech ariko bakabura tolerance, bakabura gutega amatwi undi, bakabura icyo kintu cyo kuvuga ko n’undi ashobora kugira igitekerezo ko ahubwo wakireba ugakuramo ibyiza ukabifata ibibi ukabireka, ibyo ntabwo babireba, we iyo avuze ko iki ari umweru, undi aravuga ati ndaza mvuga ko ari umukara n’iyo umutima we waba umwemeza ko ari umweru.”

Senateri Tito Rutaremara ni umwe mu banyapolitiki b’inararibonye, wabaye Umuvunyi wa mbere mu Rwanda mbere yo gukora indi mirimo myinshi mu ishyaka riri ku butegetsi, FPR no kuba Senateri ubu.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Ariko se uyu musaza avuze iki?

    • Muzehe Tito mbona hari igihe akabya ariko? Knd aranarengana ubundi se wabaza umuntu uti bavuga ko wiba ati yego? Biragoye kubona inenge yibyo ukora wowe bisaba ko harabandi babikurebera! Umuhanga mu mibanire yabantu yaravuze l’Home ne peut pas se determiner lui meme, il est determiné par l’otroui. Bivuze ko ntawimenya umuntu amenywa nabandi! None se iyo Tito avuga atya aba ashaka kwemeza ko byose ari sawa sawa? Noneho akanavuga ati no mu ijuru hazavuga Imana gusa? Aka ni akumiro araca iteka rero ko kuva no mu ijuru bimeze bityo ni mutuze? Ubu c ko ntamunya politiki urahaguruka ngo avuge ko policy yo guhinga igingwa kimwe no kwambura abaturage ibishanga iteje inzara rubanda? Ko ntawe urabyuka se ngo avuge ati ireme ryuburezi rigeze I wa Ndabaga kndi rifitanye isano nubushomeri buri hanze aha? Ko nta munya politiki wa psd cg Pl uravuga ko akarima kigikoni kadashobora kuvura bwaki cg kudindira kwabana? Radio ngo ni nyinshi huuummm! Zivuga urubuga rwimikino na za sunday nigth!! Zivuga iki c? Na TV one ko mbona ibonerana abintege nke nka ba gitifu butugali nabimirenge ko itarabaza ibya stade ya gahanga? Ko iyarakomoza kuri rukarara? Ko itabaza impamvu urutonde rwabariye ruswa rugarukira kubakozi b’Imirenge? Ko ntawurabaza ukuhanda wa Muahanga uhoramo igitiyo utajya wuzura kuva nawumenya niba ari ubuswa bwabawubaka cg ari ibikoresho bidafatika bashyiramo! Nivugiye ibisanzwe ibiremereye nanjye ndabiretse! Muzehe rwose have have! Gusa mu Rwanda byinshi birakorwa knd hari ibyo gushima ni uko ataricyo naringendereye ariko ni intambwe yo gutera muri buri rwego na politiki irimo iracyari ndende! Mugire amahoro

  • MUGESERA ANTOINE ntabwo afunzwe. Hafunzwe MUGESERA LEON wakwizaga ingengabitekerezo kirimbuzi muco we! Jya ugira amatwi abanguye umenye gutandukanya amazina!

  • erega demokarasi abantu bakwiye kumva icyo isobanuye, ntago demokarasi ari ukuvuga utubaha igihugu nabakiyobora, ibisenya igihugu ngo abantu babirebere ngo ni democratie iyo ntago ariyo dukeneye mu rwanda, iyo dufite irahagije rwose pe utabyemera gutyo azajye kuba aho iyo ashaka iba ariko abanyarwanda ni iyi twahisemo, kandi iratubereye, umusaza Tito njye ndamwemera pe

  • Ariko iyo ushaje ugirango n’abandi barashaje? yayayaya.. nakumiro pe!

  • Demokarasi ya ngwino turwane ntayo dukwiriye kubwa mateka yacu. Abatayishaka ni babandi nubundi bagikubita agatoki ku kandi mu byukuri bashaka icyadusubiza ku ngoma y’amafuti menshi yaranze ibihe bya mbere ya 94. Demokarasi y’umubare bw’ibitekerezo siyo dukeneye turashaka y’agaciro k’ibitekerezo (uburo bwinshi sibwo buryoshya umusururu)

    • Mwaba mwibuka igitekerezo cy’umugabo witwaga MPONGO? Kirangira agira ati: <>

  • Mpongo yarangije agira ati : Genda MPONGO urashaje.

  • Njye nkunze kumva ibyo uyu musaza Rutaremara avuga akenshi ukumva nta gitekerezo kizima kiaba kirimo. Iteka wumva avuga yishongora,annyegana we ntanihishira ngo atere igipindi bigire inzira. Oya uba wumva ari ukujombana ibikwasi gusa. Ngo no mu ijuru havuga imana gusa, yabibwiwe ni iki se ko atarigeramo?

  • Politiki yuyu musaza ntaho iganisha u Rwanda. Natange ibihoho areke abandi bayobore.

  • Hari igihe Rutaremara yahoze yaka political space, abari ku butegetsi bamubwira amagambo nk’ariya ariho avuga uyu munsi. Ariko se wa mugani, political space ni iki, ko icy’ingenzi ari “military space”.

    • Uvuze neza Rwose. Abadasobanukiwe bazasome igitabo cyitwa ANIMAL FARM by George Orwell (1896).
      Bazahita basobanukirwa impamvu T. Rutaremara avuga kuriya kuko nta gitangaza kirimo. Abahanzi n’abanditsi baba bazi kwitegereza koko!

  • Ariko uwitwa Mugenzi aranyumije? Ngo ntagitekerezo agira kizima?? Aho harya kuriza ngoma ntavuze mwanengaga gutyo? Ariko mwajya mwubaha abakuru. Harya wamusore wamenye amabanga ya USA ntaba Russia kuki yihisha kandi bavuga ko haba political space? Mwari mwumva umwirabura afite ijambo i burayi? Nabanyura munyanja ibyo babakorera ntawutabizi kandi bafite right yo kujyayo gushaka ubuzima (human right) so buri gihugu kigira political space kigenderaho ibyo avuga nukuri.

    Urugero ruto: Kuva nabaho sindumva abanyereza amafaranga y’abaturage bakabahungiraho bakanayabika i burayi muri za banks zaho ngo leta zaho zibafate zinayagaruriye ibihugu abayibiwemo kandi baba babimenyeshejwe barangiza bakavuga ngo nta politacal space ihari niyo mpamvu yahunze

    • Baravuga ngo utazi ubwenge ashima ubwe. Nawe uko niko kuri kwawe nyine, none se tugire dute.

      • Kuvuga ni ugutaruka. Nta wandusha kumenya uko rwa rubanza uyu nyakubahwa yaburanaga n’umukecuru wamuregaga kumutwarira ikibanza rwarangiye?

        • Umva sha nonese surumva uwo mukecuru yari kuburana numuhamba? kandi nguyu yabaye umuvunyi da?

  • Rutaremara Tito arangwa no kwishongora. Yigeze kubwira abagororwa bo muri 1930 igihe yasobanuraga itegeko nshinga , yavuze ko FPR yafashe ubutegetsi ko ntawe ushobora kubuyambura mu myaka nibura ijana. Muribuka ashyiraho mandat ya septenat ushobora kongera gutorwa rimwe kandi nta mashuri yabazwaga kuri perezida wa Repubulika, none ikote ryabaye rigufi bazana ibiseke na referendum!!! Sigaho Tito wikomeza kwishongora ibyo uvuga birashaje

  • Iyo usesenguye neza amagambo Tito RUTAREMARA avuga ubu mu gihe ari ku butegetsi, ukanasesengura neza amagambo yavugaga mbere igihe yarwaniraga kujya ku butegetsi, nibwo ubona neza ubutegetsi icyo ari cyo muri Afurika cyane cyane mu Rwanda.

    Ntabwo njye nakwihandagaza ngo mvuge ko Tito RUTAREMARA ibyo avuga abeshya cyangwa atabeshya, ahubwo njye ndibaza nti: “ese buriya Tito RUTAREMARA ibyo avuga koko arabyemera?? cyangwa abivuga kuko abona ko nta kindi yavuga, kandi aramutse anakivuze ntabwo yaba akiri Tito”

  • Umunyarwanda yaravuze ngo “UTAZI AKARAYE IFUMBWE ARAZA IFU” kandi ngo NZABANDORA NI UMWANA W UMUNYARWANDA.

Comments are closed.

en_USEnglish