Tags : MINALOC

Gicumbi: Miliyari 45 zigiye kwifashishwa mu kubaka imiyoboro y’amazi

Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ugushyingo, mu murenge wa Manyagiro bamurikiwe Umuyoboro w’Amazi wubatswe ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’u Rwanda  n’Umushinga Water for People, abaturage  15 400 bagiye kugezwaho amazi 100% muri uwo murenge binyuze mu mushinga wa Gicumbi Wash Project. Usibye kuba akarere kose karateguriwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 45 zizakoreshwa mu mirenge […]Irambuye

Kicukiro 2017/18: Ubushomeri, Imihanda, Amashuri, Isoko,…Ngo bizibandweho

*Barifuza kubakirwa umuhanda ubahuza n’akarere ka Nyarugenge Ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Ukuboza, abaturage bo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro bagaragarije abayobozi ibigomba kwibandwaho mu bikorwa bizashorwamo ingengo y’imari ya 2017-2018, bavuga ko hazashyirwa ingufu mu guhangana n’ubushomeri, kubaka imwe mu mihanda babona ikenewe, isoko, amashuri y’incuke n’ibindi. Mu minsi […]Irambuye

Kamonyi: Imvura y’amahindu yangije Ha zisaga 100 z’ibihigwa

Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kayumbu mu kagari ka Muyange, imidugudu ya Kaje n’uwa Murambi haguye imvura y’amahindu nyinshi, yangiza imirima harimo ahateye urutoki n’ibishyimbo, ubuyobozi bw’akarere burabarura Ha 100 zisaga zaba zangiritse. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable yabwiye Umuseke ko mu masaha ya saa 13h kugeza saa 14h30 kuri uyu wa […]Irambuye

Abantu 43 126 bakoze ibizamini by’akazi ka Leta, 1 719

*Inzego zimwe zitumva amabwiriza ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta zihombya Leta, mu myaka itatu 2012/2015 Leta yahombye miliyoni 524 mu manza ishorwamo. *Hon Gatabazi ati “Niba ushaka Agronome kuki unasaba abize ibijya gusa n’umukandida ushaka?” *Muri Leta ngo hateye indwara yo gukoresha abakozi batujuje amadosiye. Ubwo Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagezaga Raporo yayo y’ibikorwa […]Irambuye

Nyaruguru: Umwanda uterwa no kutagira ubwiherero ubangamiye benshi

Kuba mu Karere ka Nyaruguru hakigaragara ikibazo cy’umwanda uturuka ku kutagira ubwiherero, abaturage b’aka karere bavuga ko kutagira ubwiherero biterwa n’imyumvire mibi. Akarere nako ngo gakomerewe n’iki kibazo. Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru bavuga ko ikibazo cy’umwanda ukomoka ku kutagira ubwiherero ari kimwe mu bibazo bigiterwa n’imyumvire ya bamwe mu baturage, bakavuga ko usanga bamwe babateza […]Irambuye

Amagepfo: Munyantwari arasaba Mureshyankwano gukuba kabiri ibyagezweho

Guverineri w’Intara y’Uburengezuba, Munyantwari Alphonse wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amagepfo arasaba Mureshyankwano Marie Rose uherutse guhabwa umwanya wo kumusimbura kuzakuba kabiri ibyagezweho muri iyi ntara y’Amagepfo. Muri iki cyumweru, mu ntara y’Amagepfo habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’aba ba guverineri bombi nyuma y’uko habaye amavugurura muri Guverinoma y’u Rwanda. Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi […]Irambuye

Nyarugenge: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 4 beguye

Kuri uyu wa gatanu, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Kanyinya, Nyamirambo, Rwezamenyo na Mageragere yo mu karere ka Nyarugenge beguye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bubyemeza. Abeguye ni Dusabumuremyi Innocent wayoboraga Kanyinya, Semitari Alexis wayoboraga Nyamirambo, Mutarugira Dieudonne wayoboraga Rwezamenyo na Bimenyimana Audace wari umuyobozi w’Umurenge wa Mageragere. Umuyobozi w’Akarere ka […]Irambuye

Abafite ubugufi bukabije barasaba kwitabwaho kuko ngo na bo barashoboye

Buntubwimana Marie Appoline uyobora umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije (Rwanda Union of Little People) yabwiye Umuseke ko imwe mu mbogamizi bahura na zo ari uko hari igihe abagize amahirwe yo kwiga bamburwa impapuro bakoreragaho ikizamini batarangije bitewe n’uko kugira intoki ngufi bibagora gufata ikaramu, ntibabashe kwandika bihutu. Aba bamburwa impapuro z’ibizamini batarangije ngo bituma […]Irambuye

en_USEnglish