Digiqole ad

Abafite ubugufi bukabije barasaba kwitabwaho kuko ngo na bo barashoboye

 Abafite ubugufi bukabije barasaba kwitabwaho kuko ngo na bo barashoboye

Buntubwimana uyobora umuryango nyarwanda w’abafite ubugufi bukabije

Buntubwimana Marie Appoline uyobora umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije (Rwanda Union of Little People) yabwiye Umuseke ko imwe mu mbogamizi bahura na zo ari uko hari igihe abagize amahirwe yo kwiga bamburwa impapuro bakoreragaho ikizamini batarangije bitewe n’uko kugira intoki ngufi bibagora gufata ikaramu, ntibabashe kwandika bihutu.

Buntubwimana uyobora umuryango nyarwanda w'abafite ubugufi bukabije
Buntubwimana uyobora umuryango nyarwanda w’abafite ubugufi bukabije

Aba bamburwa impapuro z’ibizamini batarangije ngo bituma batsindwa kandi atari abaswa, bagasaba Minisiteri y’Uburezi ko bazajya bahabwa igihe k’inyongera kugira ngo bakore neza ibizamini.

Mu rwego rw’uburezi kandi ngo ababyeyi bamwe ntibohereza abana bavukana ubugufi bukabije kuko baba bakeka ko nta bwenge bafite bwatuma biga bagatera imbere nk’abandi.

Bake bageze mu ishuri na bo ngo bahura n’ikibazo cy’uko bicara ku ntebe ndende amaraso ntatembere neza akireka mu maguru, bagafatwa n’ibinya kubera ko amaguru aba adakora hasi.

Umuryango nyarwanda w’abafite ubugufi bukabije ubu ugizwe n’abantu 25 barimo abahungu 10 n’abakobwa 15, muri bo harimo abize n’abataragize ayo mahirwe.

Honorine Tuyishimire ushinzwe imari n’ubukangurambaga muri uyu muryango yavuze ko ikindi basanze kigora abafite ubugufi bukabije ari uko iyo bagiye kwaka service za banki cyangwa kwa muganga bakunda gutinda kuzibona bitewe n’uko abazitanga baba batabasha kubabona kuko ari bagufi cyane.

Yemeza ko ibi bitera agahinda n’ipfunwe kandi na bo baba baje gusaba services nk’abandi Banyarwanda bose.

Yasabye ko hazigwa uburyo bajya bagenerwa ahantu hihariye cyangwa se  bakajya bajyanwa mu byumba by’abanyacyubahiro (VIP) kugira ngo badakererezwa n’ikibazo batagizemo uruhare kandi hari ubundi buryo bwo kubafasha.

Hari kandi bake muri bo bagira ikibazo cy’amagufwa adakomeye ashobora kuvunika mu buryo bworoshye igihe batsikiye.

Abayobozi b’uyu muryango basaba Leta kubaba hafi, bagahabwa urubuga rwo kumvikanisha ijwi ryabo kuko ngo na bo bashoboye.

Honorine Tuyishimire yagize ati: “Kuba turi bagufi bikabije ntibivuze ko dufite ubwonko bugufi. Twe twarize turaminuza kandi na bagenzi bacu babibasha bafashijwe.”

Uyu muryango urateganya kuzafatanya n’abafatanyabikorwa bawo bagasobanurira ababyeyi ko kugira ubugufi bukabije bitagomba kuba intandaro yo kwimwa uburenganzira bwo kwiga no guhezwa mu mirimo runaka.

Bazakomeza gukangurira abafite ubugufi bukabije kwitabira uyu muryango bagakorana bya bugufi bakamenyana kandi bagafatanya kwiteza imbere.

Tuyishime avuga ko abafite ubugufi bukabije na bo bafite ibyo bashoboye bafashijwe kubyerekana
Tuyishime avuga ko abafite ubugufi bukabije na bo bafite ibyo bashoboye bafashijwe kubyerekana

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • barashoboye aba Bantu bafite ubumuga mukomereze ago ariko mujye mujya no mucyaro mubavuganire ntakwibanda mu migi gusa

  • umuntu wese aba ari umuntu kuva yaremwa.rero murengere aba bantu

Comments are closed.

en_USEnglish