Digiqole ad

Nyanza: Al-Mahmoud wo muri Saudi-Arabia yoroje inka imiryango 85, harimo Abakristu 15

 Nyanza: Al-Mahmoud wo muri Saudi-Arabia yoroje inka imiryango 85, harimo Abakristu 15

Almahmoud Saad yavuze ko bifuza ko inka zateza imbere abaturage

Umugabo wo muri Arabia – Saoudite abinyujije mu idini ya Islam yoroje inka abaturage 85 bo mu karere ka Nyanza inka, muri bo imiryango 15 ni iy’Abakristu, avuga ko yahisemo kubigenza gutyo kubera ko yasanze ari gahunda Leta y’u Rwanda yatangije ya Girinka Munyarwanda, igamije guca ubukene, bityo ngo ni ugufasha abantu kwiteza imbere.

Almahmoud Saad yavuze ko bifuza ko inka zateza imbere abaturage
Almahmoud Saad yavuze ko bifuza ko inka zateza imbere abaturage

Al-Mahmoud SAAD Said wo muri Saudi-Arabia yafashije abaturage 85 bo mu karere ka Nyanza kubona inka, harimo Abasilamu n’Abakristo. Muri iyi gahunda kandi ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé), amasuka yo guhinga n’amashyiga ya Biogaz 20 mu gufasha imiryango itandukanye mu kwikura mu bukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaza, Ntazinda Erasme asaba abahawe izi nka ko badakwiye gukomeza gutega amaboko, ahubwo zikwiye kubafasha kwikura mu bukene bakava ku cyiciro cy’inka bakagera no ku bindi bikorwa byatuma biteza imbere ndetse bagateza imbere n’abandi baboroza inka.

Ntazinda ati “Izi nka ntimuzihawe ngo muzigurishe, ntimukwiye kuzimya igicaniro ngo mwongere musubire mu buzima bubi mwahozemo, nizibafashe kwiteza imbere kandi mubashe kwigira, ntitwifuza kubona mutega amaboko nyuma yo kubona izi nka.”

Mukanyandwi Christine wo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza worojwe inka, avuga ko ubuzima yari abayemo mu bukene bufatanyije n’ubusaza bigiye guhinduka kuko ngo agiye kubona ifumbire ajye amena udushingwe mu mirima ye abone umusaruro.

Ati “Ubusaza bwo kutagira akerera (amata) urabona aho bungeze? Ariko nintangira kunywa amata ntuzajya umenya ko ari jye.”

Inka 85 zatanzwe n’idini ya Islam, zahawe abatishoboye batandukanye harimo Abakirisito 15 n’abandi 70 b’Abayoboke ba Islam mu rwego rwo kubashasha kwigira.

Umuterankunga w’iyi gahunda yo koroza inka aba baturage, Al-Mahmoud SAAD Said wo mu gihugu cya Arabia- Saoudite avuga ko bahisemo kugeza iyi gahunda mu Rwanda babinyujije mu idini ya Islam kuko babona u Rwanda ari igihugu gifite umutekano.

Ikindi ngo ni uko u Rwanda rwanatangije iyi gahunda yo koroza Abanyarwanda inka bahereye ku bakennye, bityo avuga ko ubufatanye basanze mu Rwanda bwatumye bifuza gutera inkunga gahunda ya Girinka.

Al-Mahmoud SAAD Said ati “Imana ni yo yera gusa, ariko amahoro n’urukundo nasanze mu Rwanda ni rwo rutuma dufasha Abanyarwanda gutera imbere kandi tukifuza ko ibyo tubaha bibagirira akamaro.”

Ntazinda Erasme uyobora akarere ka Nyanza yasabye yari muri uyu muhango asaba abaturage bahawe inka kutazasubira inyuma
Ntazinda Erasme uyobora akarere ka Nyanza yasabye yari muri uyu muhango asaba abaturage bahawe inka kutazasubira inyuma
Inka zatanzwe zahawe Abasilamu n'Abakristu
Inka zatanzwe zahawe Abasilamu n’Abakristu
Yanatanze amasuka
Yanatanze amasuka
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/NYANZA

en_USEnglish