Gicumbi: Miliyari 45 zigiye kwifashishwa mu kubaka imiyoboro y’amazi
Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ugushyingo, mu murenge wa Manyagiro bamurikiwe Umuyoboro w’Amazi wubatswe ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’u Rwanda n’Umushinga Water for People, abaturage 15 400 bagiye kugezwaho amazi 100% muri uwo murenge binyuze mu mushinga wa Gicumbi Wash Project.
Usibye kuba akarere kose karateguriwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 45 zizakoreshwa mu mirenge 21 ikagize, by’umwihariko hasuwe umurenge wa Manyagiro uzwiho kutagira amazi meza, abaturage bavomaga mu kabande.
Miliyari 45 zatanzwe na Leta y’u Rwanda yashyizemo miliyari 25, izindi miliyari 20 zitanzwe n’umushinga Water for People ugamije kwegereza abaturage amazi.
Umuyobozi wa Water For People ku Rwego rw’Isi, Eleanor Ellen yavuze ko ashima uburyo Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu guteza imbere abaturage, by’umwihariko bakaba bamaze gufatanya mu turere dutatu, twa Kicukiro, Gicumbi na Burera.
Umushinga wo kugeza amazi ku baturage uzamara igihe cy’imyaka itanu, aho abaturage bazayabona ku gipimo cya 100%, nibura aho batayabonye mu ngo iwabo, ntibazarenza m 500 bajya kuyavoma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Kabagambe Deo avuga ko bashima cyane uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere, agasaba abaturage kujya bazirikana ibikorwa remezo bashyikirizwa, bakabifata nk’ibyabo.
Ati: “Birababaje kuba mushaka amazi kandi mutayakunda, byibura habe no kuba mwarateze imireko ku nzu zanyu ngo mukoreshe ay’imvura mu mirima yanyu! Mu menye ko amazi ari mu by’ibanze bikenewe ku Isi, muyabungabunge, mutirengagije ko mu kuyabagezaho muzahabwamo n’akazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal na we ashima Water For People yiyemeje guteza imbere Akarere mu gihe cy’Imyaka Itanu.
Abaturage bakanguriwe kugira isuku kuko ngo indwara ziba ku Isi, 87% zikomoka ku bibazo bifitanye isano n’isuku idahagije. Water for People muri gahunda yayo harimo no kuzageza ku baturage ahantu ho kujugunya imyanda, aho kuyijugunya mu muhanda nk’uko benshi babigenza.
Nubwo bitoroshye mu karere ka Gicumbi kugeza amazi ku baturage kubera imiterere yaho bitrurutse ku buhaname bw’imisozi, ngo hazajya hifashishwa imashini zizajya zizamura amazi agere hose mu mirenge.
Abaturage na bo bashimangiye ko ibyishimo ari byinshi ku kuba bavuye mu icuraburindi ryo kutagira amazi.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI
2 Comments
Muturebere niba ntahobihuriye na Clinton fundation cyangwa Rieck Warren.
Amazi yabo se ni mabi? Ikibazo kirihe! Ahubwo byaba ari na byiza, ko baba bakomeje kutwereka ubucuti.
Abantu mujye mutekereza mbere yo kuvuga! Nk’ibyo wanditse wari wanitekerejeho@
Comments are closed.