Digiqole ad

Amagepfo: Munyantwari arasaba Mureshyankwano gukuba kabiri ibyagezweho

 Amagepfo: Munyantwari arasaba Mureshyankwano gukuba kabiri ibyagezweho

Munyantwari yeretse Mureshyankwano ibyo agomba kuzibandaho

Guverineri w’Intara y’Uburengezuba, Munyantwari Alphonse wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amagepfo arasaba Mureshyankwano Marie Rose uherutse guhabwa umwanya wo kumusimbura kuzakuba kabiri ibyagezweho muri iyi ntara y’Amagepfo.

Munyantwari yeretse Mureshyankwano ibyo agomba kuzibandaho
Munyantwari yeretse Mureshyankwano ibyo agomba kuzibandaho

Muri iki cyumweru, mu ntara y’Amagepfo habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’aba ba guverineri bombi nyuma y’uko habaye amavugurura muri Guverinoma y’u Rwanda.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu ntara y’Amagepfo kuva mu nzego z’umurenge n’uturere n’abafatanyabikorwa barimo abikorera, Guverineri Munyantwari yibiye ibanga mugenzi we wamusimbuye intwaro azakoresha kugira ngo akomeze kwesa imihigo.

Munyantwari Alphonse uherutse guhindurirwa intara, akwoherezwa kuyobora Intara y’Uburengerazuba, yavuze ko yishimira ibyagezweho mu myaka Itandatu yari amaze ayobora iyi ntara y’Amagepfo, avuga ko byagezweho kubera ubwumvikane no gutahiriza umugozi umwe.

Guverineri Munyantwari yasabye Mureshyankwano Marie Rose wahawe kumusimbura ku mwanya wo kuyobora intara y’Amagepfo kuzakuba kabiri ibi byagezweho.

Gusa avuga ko hari imishinga minini yakomeje kugaragaramo gucumbagira nka gahunda yo kubaka umuhanda wa kaburimbo uhuza intara y’Amagepfo n’Uburasirazuba, uva Huye ukerekeza I Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Guverineri Munyantwari wagaragarizaga Mureshyankwano ibyo akwiye gushyiramo imbaraga, yanagarutse ku mubare munini w’imanza zasizwe na Gacaca zitararangira, asaba uyu muyobozi mushya w’amagepfo kuzabyibandaho.

Guverineri Mureshyankano Marie Rose wahoze ari intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko aje yiteguye gukomereza aho iterambere ry’iyi ntara rigeze.

Avuga ko yizeye umusaruro mwiza kuko azafatanya n’abayobozi basanzwe bazi imirongo migari na politiki by’iyi ntara ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.

Avuga ko azita ku iterambere ry’inganda nk’urwa Kinazi ruherereye mu karere ka Ruhango rutunganya ifu y’imyumbati, no guteza imbere imirire myiza cyane cyane mu bana.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshyaka Vincent wari witabiriye uyu muhango, yagaragaje ko kuba uturere tugize intara y’Amagepfo tuza mu myanya y’imbere mu kwesa mihigo ari ukubera imikoranire myiza y’inzego, asaba ko bakomereza aho.

Guverineri Mureshyankwano, ni  Guverineri wa Kane uyoboye Intara y’Amagepfo kuva mu mwaka wa 2006 ubwo habagaho amavugurura mu miyoborere.

Munyeshyaka yasabye abayobozi mu Ntara y'Amagepfo gukomereza ku byiza bamaze kugeza ku baturage
Munyeshyaka yasabye abayobozi mu Ntara y’Amagepfo gukomereza ku byiza bamaze kugeza ku baturage
Abayobozi b'uturere bari bitabiriye uyu muhango
Abayobozi b’uturere bari bitabiriye uyu muhango
Abanyamadini n'amatorero mu ntara y'Amagepfo baje kwifatanya n'ubuyobozi
Abanyamadini n’amatorero mu ntara y’Amagepfo baje kwifatanya n’ubuyobozi

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/AMAGEPFO

9 Comments

  • Mwiriwe! Ugize gouverneur Mureshyankwano numudamu wa kabiri uyoboye iyi ntara y’Amajyepfo? Uwa mbere yari inde? Iyi ntara 2006 yayobowe na Kabera Eraste, wasimbuwe na Ndayisaba Fidele nawe akorerwa mungata na Munyantwari Alphonse ubu usimbuwe na Mureshyankwano Rosa! Gusa igihe cyari kigeze ngo Munyentwari ayivemo kuko burya niyo ukora neza iyo udatanze akanya nibibi ukora kubimenya biraviuna kuko uba ubibundikiye gusa yakoze uko ahoboye turamushima! Presida Kagame areba kure ubugororangingo ningombwa nahandi hari aho tubona buri ngombwa

    • “Gusa igihe cyari kigeze ngo Munyentwari ayivemo kuko burya niyo ukora neza iyo udatanze akanya nibibi ukora kubimenya biraviuna kuko uba ubibundikiye gusa yakoze uko ahoboye turamushima!” Ujye ukoma urushyo gusa, ingasire uzayihorere.

  • uwambere Hope yarayiyoboye ubu ni ambassador muri Ethiopia

    • Hope yayoboye iyitwaga Province ya Butare, ntabwo ari Intara y’amajyepfo! Ubu Intara y’Amajyepfo, ikubiyemo ibyari provinces Butare, Gikongoro na Gitarama. Thanks

  • Ariko iyi nominasiyo irahengamye pe. Reka tubitege amaso.

  • Duhaye ikaze uyu muyobozi mushya muntara yamajyepfo
    Gusa azihangane iterambere azarijyeze no mucyaro.
    kuko birababaje kubona hari abaturage bakivoma nyabarongo.
    EXemple; Abaturage batuye umudugudu wa BUKIMBA mukarere ka Kamonyi umurenge wa Runda Akagari ka Gihara.
    azahakorere urugendo shuri nibwo azabyibonera.
    God Bless u

  • uyu mudugudu wa Bukimba nta muhanda,ntamazi,ntamuriro. nibo basigaye bitwa abasigajwe inyuma namateka.

  • Harya bandika amajyepfo cuangwa ni Amagepfo nk’uko mbona.mwabyanditse?yaba ari ya mategeko mashya y’ikinyarwanda?

  • Uyu guverneur mushya azatabare abaturage ba kagali ka Ruyenzi umudugudu wa Rubumba abakure mugihirahiro kuko aho batuye bavuga ko ari munganda ntibubaka,ntibahabwa icyangombwa cyo gusana,baheze hagati pe

Comments are closed.

en_USEnglish