Digiqole ad

Kicukiro 2017/18: Ubushomeri, Imihanda, Amashuri, Isoko,…Ngo bizibandweho

 Kicukiro 2017/18: Ubushomeri, Imihanda, Amashuri, Isoko,…Ngo bizibandweho

Abaturage bo mu murenge wa Kigarama biniguye bavuga ibyakwibandwaho mu ngengo y’imari ya 2017-2018

*Barifuza kubakirwa umuhanda ubahuza n’akarere ka Nyarugenge

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Ukuboza, abaturage bo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro bagaragarije abayobozi ibigomba kwibandwaho mu bikorwa bizashorwamo ingengo y’imari ya 2017-2018, bavuga ko hazashyirwa ingufu mu guhangana n’ubushomeri, kubaka imwe mu mihanda babona ikenewe, isoko, amashuri y’incuke n’ibindi.

Abaturage bo mu murenge wa Kigarama biniguye bavuga ibyakwibandwaho mu ngengo y'imari ya 2017-2018
Abaturage bo mu murenge wa Kigarama biniguye bavuga ibyakwibandwaho mu ngengo y’imari ya 2017-2018

Mu minsi ishize abaturage bakunze gutunga agatoki inzego z’ubuyobozi kubima ijambo mu kwihitiramo ibibakorerwa mu ngengo y’imari iba yagenwe.

Mu karere ka Kicukiro, ubuyobozi bwaraye bwegereye abaturage kugira ngo batange ibitekerezo ku bikorwa bifuza ko bazakorerwa mu ngengo y’imari ya 2017-2018.

Ibi biganiro byabereye mu kagari ka Nyarurama, abaturage bari babukereye bagaragariza abayobozi ko bakeneye kubakirwa umuhanda ubahuza n’akarere ka Nyarugenge kugira ngo ubuhahirane bworohe hagati y’abatuye utu turere.

Aba baturage batariye indimi ubwo bagaragazaga ibibazo bibugarije, abo mu murenge wa Kigarama bavuze ko muri aka gace gatuyemo abantu benshi biganjemo urubyiruko badafite icyo bakora, basaba ko ikibazo cy’ubushomeri na cyo kitazirengagizwa.

Basabye ko muri aka gace hazubakwa ahakorerwa ibikorwa by’ubukorikori hazwi nk’udukiriro bityo urubyiruko rudafite icyo rukora rugakura amaboko mu mufuka.

Bavuga ko ubu bushomeri bwugarije benshi mu batuye aka gace ari yo ntandaro y’ibibazo by’umutekano mucye ukunze kuhumvikana, bityo ko guhangana na bwo kwaba ari ukubungabunga umutekano wabo n’ibyabo.

Aba baturage biniguye bakagaragaza ibyo babona bikwiye gushyirwamo ingufu, bavuze ko bafite ikibazo cy’amashuri y’incuke, basaba ko yakubakwa.

Banagarutse ku isoko ry’i Gikondo riherutse gusenywa, basaba ko bakubakirwa irindi kugira ngo babashe kubona aho bahahira batagombye gukora urugendo rurerure.

By’umwihariko abaturage bo mu kagari ka Nyarurama bavuze ko igishanga giherereye mu kagari ka Bwerankori kijya gihagarika ubuhahirane hagati yabo n’abo mu tundi duce kuko iyo imvura yaguye cyuzura ku buryo kwambuka bibasaba kwishyura 600 Frw.

Basaba ko iki gishanga cyazatunganywa bagafashwa kujya bakibyaza umusaruro bagihingamo imboga n’ibindi bihingwa.

Muri aka kagari ka Nyarurama banagaragaje ko ruhurura zirimo izituruka mu mudugudu wa BNR zibasenyera kuko zidakoze neza, basaba ko zatunganywa.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne yashimye abaturage ku musanzu batanze wo gutanga ibitekerezo mu byo bifuza gukorerwa, abasaba gukomeza gutahiriza umugozi umwe kandi bagafasha ubuyobozi mu bibakorerwa.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe igenamigambi muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijima yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kugira ngo abaturage bakomeze kugira uruhare mu kwigenera imiyoborere n’ibibakwiye.

Ati « Ibitekerezo nk’ibi abaturage batanze biradufasha nka Minsteri y’imari n’igenamigambi kuko tubasha kumenya ibyo abaturage bifuza kandi bakeneye kurusha ibindi kuko tumaze imyaka ibiri tugerageza guhuza ingengo y’imari iy’igihugu n’iy’uturere kuko ibikorwa byinshi by’igihugu bikorerwa mu turere.»

Ibi byifuzo byatanzwe n’abaturage bo mu kagari ka Nyarurama bizakusanyirizwa hamwe n’ibindi bizaturuka mu tundi tugari, ubundi bizamurwe ku rwego rw’imirenge, bihave bijyanwa mu karere kugira ngo bisuzumwe.

Umuyobozi w'akarere ka kicukiro, Jeanne avuga ko ibi bitekerezo bizashirwa imbere mu bigomba gusuzumwa
Umuyobozi w’akarere ka kicukiro, Jeanne avuga ko ibi bitekerezo bizashirwa imbere mu bigomba gusuzumwa
Bari babukiereye, bavuga ibibazo bigomba gukemurwa
Bari babukiereye, bavuga ibibazo bigomba gukemurwa
Dr Uziel Ndagijimana ushinzwe Igenamigambi muri MINICOFIN avuga ko ibitekerezo nk'ibi biha umurongo ubuyobozi
Dr Uziel Ndagijimana ushinzwe Igenamigambi muri MINICOFIN avuga ko ibitekerezo nk’ibi biha umurongo ubuyobozi
Abayobozi mu karere ka Kicukiro barimo meya bakurikiye ibi byifuzo by'abaturage
Abayobozi mu karere ka Kicukiro barimo meya bakurikiye ibi byifuzo by’abaturage

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hahaa…bahereye se n’aho bari naho bakahakorera igenamigambi. Mu kinyejana cya 21 abantu ukabicaza mu mukungungu uboshye ihene zo mucyi nazo zitagira ikiraro, warangiza ngo ngaho nimutubwire icyo mushaka ko tuzabashyirira muri budget !

    • ????????????????????

Comments are closed.

en_USEnglish