Mu mwaka ushize imiterere n’uburyo abantu bashyizwe mu byiciro by’ubudehe byateje impaka ndende ndetse Perezida wa Repubulika aza gusaba ko bivugururwa bushya. Ibikorwa byo kongera gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe bushya byatangiriye mu turere dutanu (5) tw’igihugu mu buryo bw’igerageza, kuri iyi nshuro abaturage bakazashyirwa mu byiciro hanifashishijwe ikoranabuhanga na prorogramu yabugenewe. Iri vugururwa rirakorwa, […]Irambuye
Tags : MINALOC
Kiliziya Gatulika yakunze gutungwa agatoki kuba itabyaza umusaruro ubutaka bunini ifite no kudasana inyubako zayo bigararagara ko zishaje. Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu cyumweru gishize nyuma y’umwiherero wo mu muhezo wari wahuje Inama nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda ( CEPR) na MINALOC; Musenyeri Smaragde Mbonyintege uhagarariye iyi nama akaba n’umuvuzi wayo yatangaje ko ibi biterwa no kuba […]Irambuye
Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Kamena, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’Inama nkuru y’igihugu y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye hagamijwe kunoza umubano n’imikoranire hagati ya Leta n’iri dini rifite abayoboke benshi mu gihugu. Kiliziya Gatolika ifatanya na Leta muri gahunda nyinshi zizamura imibereho y’Abanyarwanda binyuze mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Kamena, ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yamurikiraga Sena y’u Rwanda aho igeze mu gukemura ibibazo by’imitungo y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikagaragara ko hakiri ibibazo byinshi bitarakemuka, Abasenateri basabye ko hashyirwaho Komisiyo yigenga kuko ngo gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze kuba aribo bakemura ibi bibazo bisa no kurega uwo uregera, […]Irambuye
Nk’uko byagaragajwe na Raporo y’ibanze yagaragajwe kuwa 22 Mata, ku migendekere y’ukwezi kw’imiyoborere kwarangiye muri Werurwe, abayobozi ntabwo begereye abaturage nk’uko bikwiye, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali bashobora kuba baragiye bahunga aho ibibazo biri bakajya mu duce tutavugwamo ibibazo byinshi kugira ngo bigaragaze neza. Byagaragajwe kuri uyu wa 22 Mata. Mu nama yahuje abayobozi b’Uturere […]Irambuye
Umuryango w’Abibumbye, ufatanyije na Guverinoma y’u Rwanda batangije gahunda nshya y’imyaka itanu yiswe “Strengthening Civil Society Organizations for Responsive and Accountable Governance” igamije kongerera ubushobozi imiryango ya Sosiyete Sivili mu Rwanda kugira ngo ibashe kuzuza inshingano zayo zo kugenzura imikorere ya Guverinoma no kwimakaza imiyoborere myiza ishingiye kuri Demokarasi. Mu gihe cy’imyaka itanu iyi gahunda […]Irambuye
Ubuyobozi bw’ikigega cy’igihugu gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside batishoboye FARG n’ubwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC kuri uyu wa gatunu tariki ya 21 Werurwe ubwo bari imbere ya Komisiyo ya Politiki , uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu bisobanura ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umuvunyi 2012-2013 bagaragaje ko batemera ibikubiye muri […]Irambuye
Mu Ntara y’ Uburasirazuba ku Bitaro bya Gahini, mu Karere ka Kayonza Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze batangije gahunda yo kubarura abafite ubumuga mu rwego rwo kumenya ubukana bw’ubumuga bwabo ngo bavuzwe. Abafatanyabikorwa muri iyi gahunda barimo abaganga bazafatanya na MINALOC gushyira abafite ubumuga mu byiciro bitanu, nk’uko byavuzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri […]Irambuye