Kamonyi: Imvura y’amahindu yangije Ha zisaga 100 z’ibihigwa
Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kayumbu mu kagari ka Muyange, imidugudu ya Kaje n’uwa Murambi haguye imvura y’amahindu nyinshi, yangiza imirima harimo ahateye urutoki n’ibishyimbo, ubuyobozi bw’akarere burabarura Ha 100 zisaga zaba zangiritse.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable yabwiye Umuseke ko mu masaha ya saa 13h kugeza saa 14h30 kuri uyu wa kabiri, mu murenge wa Kayumbu haguye imvura ikabije irimo urubura rwinshi, urwo rubura rukaba rwangije ibihigwa byiganjemo urutoki n’ibishyimbo bigeze mu gihe cyo kubagarwa
Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Akarere bwatangiye gukora ibarura ngo hamenyekane ingano y’ibyaba byangiritse neza kugira ngo barebere hamwe icyo bafasha abaturage bahuye n’ikibazo.
Mayor Udahemuka ati “Twahuye n’ikiza gikomeye cyangije imyaka y’abaturage, ubu turi gukora igenzura kugira ngo tumenye ingano nyirizina y’ibyangijwe n’imvura n’umubare w’abo yangirije kugira ngo turebe icyo twabafasha kuko ni icyiza natwe tugomba kureba uko twabafasha.”
Ku munsi w’ejo kwa gatatu ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ngo bufitanye inama n’abaturage bo muri iyo midugudu yombi kugira ngo babafashe kumenya abangirijwe ibyabo n’urubura n’icyo bafashwa.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Yooo.
Imana ibahe kwihangana nubwo bitoroheye buried were kubyakira cyane ko iyi minsi itameze neza.
icyo ni igihombo rusange
twebwe hano muduce tumwe twa RWAMAGANA nta mvura ihari ibyo twahinze bimwe byarameze bigeze hejuru biruma, ibindi byaheze mubutaka.ibiciro ku isoko biri hejuru turagowe!
Iyi mvura nke abantu b’iteganyagihe bavubye ko mbona igiye kudusiga iheruheru ra! Aho umutindi yanitse ntiriva koko. Mituweli yabandi turayivana hehe noneho? Ko kurya ubusa byo tubimenyereye.
Mwene data Mahoro, kuki wakwiyaturiraho ubwo butindi? Oya sigaho mwijuru har’Imana ishobora byose, yinyembabazi nyinshi, itinda kurakara, ikura kucyavu, igaburira ibisiga byomukirere, yambika uburyabyo bukarimba Imana ya Abrahama, Isaac na Yakobo Imana Y’URWANDA.
Ibyo yakoze nibyo byinshi. “Humura” ntizakundako abantu bayo bicwa ninzara
Comments are closed.