Tags : MINALOC

Dr Mukabaramba ati “aho kwishyurira umuntu ‘mutuelle’ wamworoza ihene”

*Abanya-Kamonyi ntibemeranywa na Mukabaramba ko hari abo imibereho yabo yazamutse, *Imiryango 12 yorojwe ihene indi 10 yiturwa muri gahunda ya Girinka, Kamonyi- Mu gikorwa cyo gushyikiriza amatungo magufi y’ihene no kwiturana muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko aho kwishyurira umuturage […]Irambuye

Leta ishora miliyoni 500 zo kurwanya imirire mibi buri mwaka

Mu nama y’umunsi umwe yahuje abafatanyabikorwa mu Ntara y’Amajyepfo n’inzego zitandukanye z’uturere twose tugize iyi Ntara, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Scaling Up Nutrition Civil Society Alliance (SUN CSA Rwanda), MUHAMYANKAKA Vénuste atangaza ko Miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ari yo Leta ishora muri gahunda yo kurwanya imirire mibi buri mwaka, ariko ikibazo kikaba kidacika. Muri iyi […]Irambuye

Mu Rwanda Uburenganzira bwa muntu ntiburagera ku rwego Komisiyo ibushinzwe

Emeritha Mutuyemariya, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubureganzira bwa muntu, avuga ko nubwo uburenganzira bwa muntu butarubahirizwa neza,  ngo u Rwanda hari intambwe rwateye mu burenganzira bwa muntu ku bagore, abana n’abafite ubumuga nk’ibyiciro byitabwaho cyane. Mu mahugurwa iyi Komisiyo irimo guha abanyamakuru mu bijyanye n’Uburenganzira bwa muntu, bavuga ko bukwiye kubahirizwa mu byiciro byose by’umuryango nyarwanda. […]Irambuye

Gicumbi: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ubwandu bushya bwa HIV bufata intera 

Mu karere ka Gicumbi abagera ku 15 000 bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ka HIV. Gukumira ikwirakwizwa ry’ako gakoko ni kimwe mu bibazo bishakirwa umuti kuko ngo nubwo hakorwa ubukangurambaga hari aho imibare y’abandura yanga igakomeza kwiyongera. Abaturage bagera kuri 3,5% mu karere ka Gicumbi bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ni ukuvuga abaturage 15 000. […]Irambuye

MTN yatanze Miliyoni 50 Frw azakoreshwa mu kongera amashanyarazi no

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatanze inkunga ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda arimo miliyoni 25 azifashishwa mu kugeza amashanyarazi ku baturage bagera kuri 350 bo mu karere Gisagara na Nyaruguru andi akazakoreshwa mu kugura mudasobwa zizagenerwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kugira ngo banoze serivisi basanzwe batanga. MTN Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa MTN Foundation […]Irambuye

Muhanga: Ba Gitifu10 b’Utugari banditse basezera ku mirimo

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 10 mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Muhanga, bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere basaba ko bubemerera bakava ku mirimo. Hari hashize igihe kinini amakru avuga ko bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu bagiye  kwegura ku bushake bwabo, ariko kuri ubu icyemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ni uko abeguye ari abo mu tugari 10  kuri […]Irambuye

Minisiteri ntizikitane ‘ba mwana’ mu gukemura ibibazo by’abafite ubumuga- Dr

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alivera Mukabaramba yabwiye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku bibazo by’abafite ubumuga ko hari ubwo Minisiteri ‘ziterana umupira’ iyo bigeze ku ngingo yo gukemura bimwe mu bibazo bireba abafite ubumuga. Ibi ngo biterwa n’uko buri Minisiteri igira ingengo y’imari yihariye igenewe kwita ku bibazo runaka […]Irambuye

Ngoma: Abagize Ikimina cya IPRC East boroje abatishoboye

* Babigishije kwizigamira no gukorera  hamwe. Abanyamuryango b’Ikimina Imanzi kigizwe n’abakozi bakora mu Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) boroje amatungo magufi imiryango 25 mu murenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma,  banabigisha ibijyanye no kwizigamira no gukorera hamwe no kwihangira imirimo. Amatungo yorojwe abaturage ni ihene 25 zifite agaciro k’amafaranga […]Irambuye

Leta igiye gukura abakene kuri ‘serumu’ ibafashe byose izakurikirane impinduka

Mu biganiro byiga icyakorwa ngo gahunda za Leta zigamije guteza imbere abaturage zigere ku ntego zazo, byabereye muri Sena ku wa kane w’icyumeru gishize, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yatangaje uburyo bushya Leta yatangiye gukoresha buzakura abaturage mu bukene, ngo aho gutanga inkunga y’intica ntikize ‘serumu’, umuturage azahabwa byose by’ibanze ‘minimum package’ akurikiranwe nyuma y’imyaka […]Irambuye

en_USEnglish