Digiqole ad

Nyarugenge: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 4 beguye

 Nyarugenge: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 4 beguye

Akarere ka Nyarugenge ku ikarita y’u Rwanda

Kuri uyu wa gatanu, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Kanyinya, Nyamirambo, Rwezamenyo na Mageragere yo mu karere ka Nyarugenge beguye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bubyemeza.

Akarere ka Nyarugenge ku ikarita y'u Rwanda
Akarere ka Nyarugenge ku ikarita y’u Rwanda

Abeguye ni Dusabumuremyi Innocent wayoboraga Kanyinya, Semitari Alexis wayoboraga Nyamirambo, Mutarugira Dieudonne wayoboraga Rwezamenyo na Bimenyimana Audace wari umuyobozi w’Umurenge wa Mageragere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kansiime Nzaramba yabwiye Umuseke ko abo bayozi beguye ku mpamvu zabo bwite.

Yavuze ko nta yindi mpamvu ihari yaba yatumye begura dore ko no mu mabaruwa bandikiye Akarere ngo bavuga ko ari impamvu zabo bwite.

Mayor Kansiime ati: “Nta mpamvu zihari zatewe n’ubuyobozi bw’Akarere rwose. Ukuntu inyandiko zabo zanditse, bavuga ko ari impamvu zabo bwite kandi impamvu y’umuntu bwite ni we uyimenya.”

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Inzara iri hanzaha erega irarikora.HE yivigiyeko nabababwire ngo beguye kumpamvu zabo ngo baba bababeshya.

  • ushobora gusanga bitewe n’akarere kubera ibibazo by’ibibanza.
    akarere karaza kakivanga mu miyoborere yo hasi,kagashyira ku mazu y’abaturage ikimenyetso cya towa x ngo inzu ziri mu manegeka.
    bafata inzu iri hagati y’izindi ngo iyi iri mu manegeka izindi bakazisiga.
    IBYO ARIBYO BYOSE ABAYOBOZI BAKURU BASUZUME IKI KIBAZO,
    NTABWO BISHOBOKA KO BA GITIFU BANE BEGURIRA RIMWE NGO NI KUMPAMVU ZABO BWITWE ? none se bavuge ko bananijwe? babibwire nde?
    bararega uwo baregera.
    BURIYA NIBWO BURYO BWO KUBIGARAGAZA.

  • Umuntu urikubeguza ntabona RUTUBUKA Emmanuel ngo amukize abaturage b’umurenge wa Kigali?
    Rutubuka yamunzwe na ruswa, ikimenyane, itonesha, ubusambanyi namatiku.
    Rwose avangira Perezida wa Repubulika pe
    MINALOC, Umujyi wa Kigali n’akarere mutabare rubanda

  • nibyo koko H.E yivugiyeko ntamuyobozi wegura kugiti cye ahubwo yeguzwa,nabariya begujwe kubera amanyanga yabo kuko ntakuntu bagitifu bane bose basezerana kwegurira rimwe,ahubwo njyanama yari yaratinze uretseko bibagiwe Rutubuka wa Kigali.Ninde uyobewe ibya Nyamirambo yananiranye imaze nokuyoborwa nabagitifu uruhuri kuruta indi mirenge murwanda,uretse uriya wa Kanyinya,bariya bagitifu bose batatu muri bane bayoboye Nyamirambo hamwe na Rutubuka usigayemo nawe yayoboye Nyamirambo,uretseko inyamirambo kwirukana gitifu igasiga perezida wanjyanama Rucaca na chairperson wa FPR Inkotanyi Mwesigye Patrick utazi nokwandika uba wibeshye cyane kuko urwishe yanka rukiyirimo uwo niwe mungu mbi cyane,uzi kuyoborwa nimpumyi?naho Rukwavu etienne wari social we yagiye kumunga Nyakabanda nayo mwitegure amananiza namatiku menshi kuko niyomikorere ye ubundi ntashoboye akora nkakanyamasyo.Mutabare Nyamirambo virus ziyirimo zihandurwe kd aho kwica gitera wakwica ikibimutera,ntayoborwa numuntu utararangije na primaire muriyi vision ngo nuko ashyirwa kubu chairman bwumuryango nkaho abize babuze bashishoza badahora mubagore nkuriya musaza Mwesigye Patrick watanye numugore kuva agitahuka avuye uganda akaza kubohoza umuryango iNyamirambo mubagore bafite abagabo bafungiwe jenoside nka Gatarina na Nzogera

Comments are closed.

en_USEnglish