Digiqole ad

Muhanga/Shyogwe: Harakekwa ko umugabo wafashwe yiba yishwe n’inkoni

 Muhanga/Shyogwe: Harakekwa ko umugabo wafashwe yiba yishwe n’inkoni

Mu karere ka Muhanga

Umugabo ukomoka mu mududugudu wa Rubuye, mu kagari ka Mbare, mu murenge wa Shyogwe, mu karere ka Muhanga, witwa Habarurema Emmanuel wavutse mu 1972, birakekwa ko yishwe n’inkoni z’uwo yari yagiye kwiba afatanyije n’abanyerondo mu kumukubita.

Mu karere ka Muhanga
Mu karere ka Muhanga

Uyu mugabo yari yakoze urugendo rwa km 7 agiye kwiba imishoro yo gusakaza inzu ibyo bita amaburiti, mu  mudugudu wa Rwigerero, mu kagari ka Gitare mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi.

Harakekwa ko Eugene Zirikana wari waraye irondo n’abo bari kumwe, bafashe uwo mugabo wari wagiye kwiba baramukubita bamusiga ari intere, nyuma aza gupfa.

Aba bose batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, kugira ngo hakorwe iperereza ku rupfu rw’uwo mugabo.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Shyigwe na Nyarubaka, Munyakazi Epimac na Habinshuti Vedaste bemeje aya makuru y’urupfu rwa Habarurema Emmanuel, bavuga ko igisigaye ari ukujyana umurambo mu bitaro ugapimwa hakamenyekana icyamwishe.

Bavuga ko bitari bikwiye ko umuturage ufatiye umujura mu cyuho yihanira, kugeza ubwo yishe umuntu kandi hari inzego zibishinzwe.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Rwose abajura ni ukubakosora ariko ibyo kubica byo oya. Ariko kumva ko uzatungwa n’imitsi ya rubanda byo nange ngufashe naguha isomo utazibagirwa

  • ariko ibyo muba mwigira n’ibiki ubu se umujura ko we iyo aguciye urwaho akwica mujya mugabanya ubutesi umuntu azajya yirirwa atutubikana abandi barye ibye

  • BARI KUMUSHYIKIRIZA UNZEGO ZUMUTEKANO ARIKO KWIHANIRA OYA

  • Umujura kumuhondagura agomba gukubitwa. Keretse niba Police izi neza ko mu myuga abanyarwanda twemerewe gukora n’ubujura buzamo. Haba habaze gutangwa certificates cg za diplome zingahe z’ubujura kuburyo uwabufatirwamo atahohoterwa? Umuti w’ibisambo jye ndemeza ko ari ibibando bagahondagura uko bishoboka kose kugirango ingeso nk’izo zicike.

  • Muri Aziya ho iyo ngeso ntabwo ihaba, kuko iyo wibye bakujyana kwa muganga bakagusinziriza ugakanguka usanga nta kiganza ufite.Bo rero nta mikino bagirana n,abajura.Ingeso y,ubunebwe ni mbi

Comments are closed.

en_USEnglish