Digiqole ad

Mu Rwanda Uburenganzira bwa muntu ntiburagera ku rwego Komisiyo ibushinzwe yifuza

 Mu Rwanda Uburenganzira bwa muntu ntiburagera ku rwego Komisiyo ibushinzwe yifuza

Emeritha Mutuyemariya, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubureganzira bwa muntu, avuga ko nubwo uburenganzira bwa muntu butarubahirizwa neza,  ngo u Rwanda hari intambwe rwateye mu burenganzira bwa muntu ku bagore, abana n’abafite ubumuga nk’ibyiciro byitabwaho cyane.

Emertha Mutuyemariya, Umunyamabanga wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu

Mu mahugurwa iyi Komisiyo irimo guha abanyamakuru mu bijyanye n’Uburenganzira bwa muntu, bavuga ko bukwiye kubahirizwa mu byiciro byose by’umuryango nyarwanda.

Hambere, ngo umugore mu Rwanda yahuye n’ihohoterwa rikabije ku buryo hamwe na hamwe atagiraga uruhare ku mutungo w’urugo, agafatwa nk’umuntu uri aho gusa utagize icyo amaze mu iterambere ry’urugo, akazi ke ari ako kubyara gusa.

Emeritha Mutuyemariya Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, yasabye abanyamakuru gufatanya na komisiyo mu kumenyekanisha uburenganzira bwa muntu banakumira ihohoterwa rikorerwa umugore mu ngo.

Yagize ati “Mureke dufatanye mu gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko niho abantu batari batinyuka ngo bavuge, turikumire aho kugira ngo tuzage tujya gutabara aho twumva bicanye cyangwa hagaragaye andi makimbirane.”

Mutuyemariya avuga ko umugore ari umurezi, iyo abonye uburenganzira busesuye bituma n’iguhugu gikomera kuko aba arera abayobozi b’ejo hazaza.

Yavuze ko abanyamakuru ari ipfundo rikomeye kungira ngo Abanyarwanda babashe gusobanukirwa n’uburenganzira bwa muntu kuko ari bo babitangaza bikumvwa n’abantu benshi.

Gonzague Muganwa Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) yavuze ko aya mahugurwa yibutsa abanyamakuru ko na bo bafite uruhare mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu nk’uko byanditse mu gatabo k’amahame agenga abanyamakuru, abanyamakuru bafite inshingano yo guharanira no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Abanyamakuru bari mu mahugurwa, bamwe bagaragaje imbogamizi nyishi zijyanye no kumwa amakuru na bamwe mu bayobozi bababangamira kugira ngo bagere ku makuru ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, basaba Komisiyo gufungura abayobozi bakamenya ko abanyamakuru ari bo babafasha kwigisha Abanyarwanda kumenya ibibagenerwa.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihu y’Uburenganzira bwa muntu, bwerekana ko bwagezweho ku kigero ckiri hejuru ya 70%, Komisiyo ikavuga ko bidashimishije, igasaba Abanyarwanda guhindura imyumvire bakubahiriza uburenganzira bw’abandi, aho kugira ngo bage bahora bumva ko ari iby’abayobozi gusa.

Bamw emu banyamakuru bakora inkuru zijyanye n’uburenganzira bwa muntu ngo baracyahura n’inzitizi mu gutara amakuru

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish