MTN yatanze Miliyoni 50 Frw azakoreshwa mu kongera amashanyarazi no muri ICT
Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatanze inkunga ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda arimo miliyoni 25 azifashishwa mu kugeza amashanyarazi ku baturage bagera kuri 350 bo mu karere Gisagara na Nyaruguru andi akazakoreshwa mu kugura mudasobwa zizagenerwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kugira ngo banoze serivisi basanzwe batanga.
MTN Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa MTN Foundation yatanze aya mafaranga kugira ngo yunganire Leta muri gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage.
Mukarubega Zulfat uyobora MTN Foundation avuga ko ibyo iyi sosiyete y’itumanaho ikomeje kugeraho biba byaturutse mu baturarwanda bityo ko bagomba gusangira izi mbuto ziryohereye baba basaruye.
Ati “MTN ni abashoramari bakorera mu Rwanda, barunguka batekereje mu gufasha muri gahunda Leta iba ishaka gushyira mu bikorwa.”
Leta y’u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2018 nibura abaturarwanda 70% bazaba bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.
Izi miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda zirimo 25 zahawe Minisiteri y’Ibikorwa Remezo zizifasha mu kwegereza abaturage umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.
Zulfat avuga ko aya mafaranga azatuma amashanyarazi agera ku baturage 200 bo mu karere ka Nyaruguru n’abandi 150 bo mu karere ka Gisagara.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni avuga ko iki gikorwa ari indashyikirwa kuko kije cyunganira Leta muri gahunda ishyize imbere.
Avuga ko mu mwaka wa 2018 Imiryango hafi ibihumbi 600 izaba ikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, akavuga ko aya mafaranga yatanzwe na MTN Foundation azafasha Leta mu guhigura uyu muhigo mu buryo bwihuse.
Izindi miliyoni 25 zizifashishwa mu kugura mudasobwa 100 zizahabwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari.
Minisitiri Musoni avuga ko iyi nkunga na yo ari iyo kwishimira. Ati “ Inzego z’ibanze ni umusingi twese twubakiyeho kugira ngo dushobore kunoza imikorere, dutange sirivisi nziza ku baturage, duteze imbere iterambere dushaka, ibi byose rero kugira ngo byihute ni uko abayozi mu nzego z’ibanze boroherezwa mu buryo bakora akazi kabo.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Vincent Munyeshyaka avuga ko serivisi zegerejwe abaturage zigomba gutangirira ku rwego rw’akagari bityo ko izi nzego zikwiye koroherezwa mu mikorere.
Ati “ Twari tumaze kubaka urwego rw’akarere n’umurenge tumaze no kubaka ubushobozi bw’akagari, tukaba dushimira MTN Foundation kuko yaje muri uwo murongo wo kudushyigikira.”
MTN Foundation irakataje mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda
MTN Foundation yatangiye mu mwaka wa 2010 kugira ngo igire uruhare mu kunganira Leta mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y’abaturage.
Iyi gahunda ya Sosiyete y’Itumanoho yatangiriye mu bikorwa byo kuzamura ikoranabuhanga aho MTN Rwanda ibinjyujije muri iyi gahunda yatanze mudasobwa 852 zifashishwa n’abanyeshuri barenga ibihumbi 26. Aba banyeshuri barimo n’abagororerwa mu kigo cy’I Wawa n’abandi bo mu turere 25.
MTN Foundation kandi irihirira abanyeshuri 100, bazarihirirwa kugeza basoje amasomo yabo. Yanubatse amahshuri atatu mu karere ka Kirehe afite agaciro ka miliyoni 15.
Mu bijyanye n’ubuzima, MTN Foundation yabagishije ibibari abantu bagera muri 590, inishyura abaganga baje kubabaga, inishyurira imisanzu y’ubwisungane bwa Mutuelle de Sante abantu bagera ku 1 000.
Mukarubega Zulfat uyobora MTN Foundation avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha guhindura ubuzima bw’abaturage bizakomeza.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ntubona c!
MTN Murabantu babagabo cyane. Nimukomereze aho, maze abanyarwanda dutere imbere twese ntawe dusize.
Comments are closed.