Leta ishora miliyoni 500 zo kurwanya imirire mibi buri mwaka
Mu nama y’umunsi umwe yahuje abafatanyabikorwa mu Ntara y’Amajyepfo n’inzego zitandukanye z’uturere twose tugize iyi Ntara, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Scaling Up Nutrition Civil Society Alliance (SUN CSA Rwanda), MUHAMYANKAKA Vénuste atangaza ko Miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ari yo Leta ishora muri gahunda yo kurwanya imirire mibi buri mwaka, ariko ikibazo kikaba kidacika.
Muri iyi nama MUHAMYANKAKA Vénuste yagarutse cyane ku ngamba na gahunda zitandukanye Leta y’u Rwanda yashyizeho zigamije kuzamura imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage zirimo Girinka, VUP, ibikoni by’imidugudu, guha abana amata n’ifunguro rya saa sita rigenerwa abanyeshuri mu bigo by’amashuri abanza n’ay’imyaka icyenda na 12.
Yavuze ko bitumvikana kubona Leta ishyira ingufu mu guhangana n’iki kibazo ariko ugasanga kugwingira kw’abana bitagabanuka mu buryo bushimishije.
Yagize ati: “Turacyafite abana 38% mu gihugu hose bafite ikibazo cyo kugwingira, uyu ni wo mwanya wo gufata ingamba kugira ngo duhashye iki kibazo cy’imirire mibi.”
MUHAMYANKAKA avuga ko ibiryo bidahagije, ari yo mpamvu ya mbere ituma imirire mibi ikomeza kubaho, hakiyongeraho imyumvire mike ya bamwe mu baturage batazi gutegura neza indyo yuzuye kandi bigaragara ko bafite ibiryo ndetse ngo hari n’abarya birenze urugero bafite imirire mibi.
Meya MUZUKA Kayiranga Eugène, w’Akarere ka Huye wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo muri iyi nama, avuga ko gahunda zo kurwanya imirire mibi zihari ariko ko hakiri ikibazo cyo guhuza abafatanyabikorwa bakora muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu turere.
Muzuka ati: “Aho bishoboka umukozi ushinzwe gukurikirana gahunda yo kurwanya imirire mibi ku rwego rw’Akarere (District Plan to Eliminated malnutrition) yajyaho aho bidashoboka bakifashisha umukozi wa DJAF.”
Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo kaza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w’abana bafite ikibazo cyo kugwingira bagera kuri 51,8%, Nyanza iza ku mwanya wa mbere mu kurwanya imirire mibi kuko gafite abana 33,3% bagwingiye.
Iki kibazo kandi cyagarutsweho inshuro nyinshi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu nama zitandukanye agenda agirana n’abayobozi bakuru mu nzego zinyuranye z’igihugu abasaba guhangana na cyo aho kiboneka.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Huye
2 Comments
BARATOHAGIYE KABISA ARIKO ABATURAGE IMIRIRE MIBI IRABISHE!!! NI AKUMIRO…………
none se aliya mafrw ko atali make, bagiye bapanga neza selon les lignes budgétaires z’iliya budget aliko umuturage ntiyicwe n’inzara….. sa n’ugera haliya gato mu giturage uhasanga umuntu cg se abantu bambaye ubucocero, wamureba ukamubona ashonje by’ukuli’ ukumva agahinda karakwishe, wamugulira akantu akamera nk’aho abonye bikira mariya cg se umumarayika uturutse mw’ijuru, n’ukuli mugerageze mwegere abaturage, aliko bitali ya mvugo yabanyapolitiki bakubwira ngo begereye abaturage bashima ku nda. mbiseguyeho ntimunyumve nabi.
Comments are closed.