Digiqole ad

Rutsiro: Umukwe yishe nyirabukwe na sebukwe agwa muri Coma nyuma yitaba Imana

 Rutsiro: Umukwe yishe nyirabukwe  na sebukwe agwa muri Coma nyuma yitaba Imana

Akarere ka Rutsiro

Mu murenge wa Mushubati, akagari ka Bumba mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, ku itariki 23 Ugushyingo, Ugiriwabo Evelina w’imyaka 83 yakubiswe n’umukwe we witwa Rwitungura Anastase w’imyaka 31, aza gupfa kubera inkoni, umugabo we na we yagiye muri Coma yitabye Imana kuri uyu wa gatanu.

Akarere ka Rutsiro
Akarere ka Rutsiro

Intandaro y’aya mabi yaturutse ku ntonganya zo mu rugo, ngo Rwitungura Anastase yakubise nyirabukwe kubera amakumbirane yari afitanye n’umugore we, wahukaniye iwabo, amusangayo ntiyamubona yadukira nyirabukwe arakubita.

Uyu mukecuru yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Mushubati, yitaba imana ejo hashize ku wa kane tariki 24 Ugushyingo.

Umusaza w’uyu mukecuru, na we ngo yaguye muri coma nyuma yo kubona ibyabaye ku mukecuru we, nyuma azagupfa nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance yabitangarije Umuseke. Uyu musaza yitabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ugushyingo.

Mayor Ayinkamiye Emerance avuga ko bitari bisanzwe ko amakimbirane aturutse mu rugo agera ku rwego rungana uku mu karere ayobora.

Yasabye imiryango kujya yitabira Umugoroba w’Ababyeyi bakigishwa uko bakwirinda amakimbirane nk’aya yo mu ngo ashobora kubyara imfu za hato na hato.

Uyu mugabo Rwitungura Anastase wari wafashwe n’inzego zishinzwe umutekano z’inkeragutabara akajyanwa ku murenge wa Mushubati, yageze yo abasha kubaca murihumye aratoroka n’ubu aracyashakishwa.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana….

NGOBOKA Slyvain
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ariko mumbabarire mumbwire namwe,umuntu yishe abantu baramufashe hanyuma Ngo abaciye murihumye!iyi mvugo intera umutwe udakira!Gusa aho bigeze mbona u Rwanda rukwiye gushaka ahantu hihariye hazajya harundwa izo nkoramaraso zonyine

  • Ngo yabaciye mu ryahumye???? Ahubwo nibatubwire yabahaye angahe. Ariko Mana weeee, tabara uru Rwanda naho ubundi inda nini zizarurimbura.

  • ngo murihumye gute c?
    izonkeragutabara zanyu ni inyatsi kweli

  • Abo bayobozi b’ umurenge wa mushubati basobanure aho yagiye kuko ibyo ntabwo byumvikana

  • Ariko rero nyamara reta nihagurukire ibibintu bisigaye byeze byubwicanyi buturuka kumakimbirane yimiryango kuko bimaze gufata indi ntera irenze ubwenge bwabantu ibiniba twabyita icyorezo, nibatwabyita uburwayi, cg ibyihebe sinzi amaherezo

  • ubu se ntimubona ko igihe kigeze ngo mutekereze,niba atari ibyo turashize

  • Biteye u bwoba n’agahinda Police nitabare uwo muntu afatwe niba yanacikishijwe hakorwe iperereza.

  • uwo mukecuru n’umusaza baruhukire mu mahoro ya Nyagasani.

  • njye ndibaza abaciye muri humye iyo nimvugo yokuvugwa koko. wafashe umuntu aguciye murihumye????!!!!!!! ariko ahubwo abo yaciye murihumye nibasigare mucye kuko nabo nabita abafatanya cyaha

  • birashoka ko umuntu yatoroka kuko nagereza baratoroka

Comments are closed.

en_USEnglish