Digiqole ad

Muhanga: Ba Gitifu10 b’Utugari banditse basezera ku mirimo

 Muhanga: Ba Gitifu10 b’Utugari banditse basezera ku mirimo

Meya Uwamariya Béatrice Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga atangaza ko abagore bakwiye gutinyuka bakajya mu myanya y’ubuyobozi.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 10 mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Muhanga, bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere basaba ko bubemerera bakava ku mirimo.

Meya Uwamariya Béatrice Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga atangaza ko abagore bakwiye gutinyuka bakajya mu myanya y'ubuyobozi.
Meya Uwamariya Béatrice Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga atangaza ko abagore bakwiye gutinyuka bakajya mu myanya y’ubuyobozi.

Hari hashize igihe kinini amakru avuga ko bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu bagiye  kwegura ku bushake bwabo, ariko kuri ubu icyemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ni uko abeguye ari abo mu tugari 10  kuri 63 tugize imirenge uko 12.

UWAMARIYA Béatrice Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yabwiye Umuseke ko ngo atari yabona inyandiko zabo, ariko azi ko bamaze kuhageza amabaruwa yo kwegura.

Yagize ati: “Nubwo ntarasoma amabaruwa yabo, ariko amakosa n’impamvu yatumye begura yaba aturuka mu kudashyira mu bikorwa gahunda za Leta zirimo Girinka na VUP.”

Yongeyeho ko muri aba, hari bamwe ngo barimo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera bashinjwa imicungire mibi y’ibya rubanda.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko bagiye gusuzuma amabaruwa yabo, kugira ngo barebe niba amakosa bavugwaho ari yo koko baba bashingiyeho begura, kuko ngo hari abashyiramo ibitari ibibazo ahubwo amakosa bwite bakoze bakanga kuyashyira mu mabaruwa yo kwegura.

Uku kwegura kw’aba ba Gitifu b’Utugari kuje nyuma y’inama y’Umutekano itaguye yaraye ibaye mu ijoro ryakeye, na ba Gitifu b’Utugari bakaba bari bayitumiwemo, ndetse mu gusoza iyo nama aba beguye bo bakaba bari banasigaranye n’ubuyobozi by’umwihariko.

Cyakora nta mazina y’abamaze kwegura aratangazwa cyangwa utugari bari bayoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko narangiza kubona amabaruwa yabo bazafatanya na Komite nyobozi y’Akarere bakabasubiza kuri ubwo bwegure.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.                 

13 Comments

  • mwiriwe mubegura hegure gitifu wa kagari ka musongati umurenge wa nyarusange pee
    mbona ruswa ya ramubase cyane no gutonesha.murakoze

    • Ubundi icari zabazanye ntitukizi? kwari ukunyereza inka na VUP by´abaturage,
      ahubwo n´abandi nibibwirize berekane ko badashoboye,ico kumenya ni abantu abahe?
      bava mw´ishaka irihe?

    • Mu burayi aho turi, umugore aho ayoboye baba ntamakemwa, kuki abagore mu Rwanda
      batitabira kuja mubuyobozi?

  • mwiriwe mubegura hegure gitifu wa kagari ka musongati umurenge wa nyarusange pee
    mbona ruswa ya ramubase cyane no gutonesha.murakoze

  • GITIFU W’AKAGALI SE NAWE ARYA RUSWA ABANA NABANTAHO NIKORA, KO NTA BYEMEZO BATANGA BIHAMBAYE YARIYE AKAGABUYE, UBWO NI ZA MUTUELLE BABAHAYE GUTANGA BAKINIRAHO BAKARYA RUBANDA?

  • Ego ko!

  • Waoh!Mayor wacu arasobanutse pe.Twamenyereye kurengana igihe kirekire.Ba gitifu b’utugali n’imirenge barica bagakiza MURI Muhanga.Bahejeje abaturage mubukene kubera kunyereza amafaranga y’ubudehe,girinka etc.NAMAHORO GERMAINE WAHOZE AYOBORA AKAGALI KA MUBUGA NTASIGARE.THANKS!

  • Ariko nawe Ely se ngo amazina ntuyazi . Arahari ntabwo beguye kubushake bwabo. Ahubwo begujwe kuko iyo nama yahamagaraga umwe kuri umwe barangiza ngo andi ka usezera akazi mugihe kitazwi. Ni ibintu bikabije mugihugu hose kdi byuzuyemo itera bwo ba rirenze. Ngo barimo gutegura amatora ya President kagame. Yewe aho muribeshya abo bayobozi mweguza sibo bazabangsmira amatora ahubwo barangije kuyategura kera ubwo abaturage nasabaga ko itegeko nshinga ryavugurugrwa kdi byarakozwe. Uri bwira se ko a batanze umurongo u hamye cg inama ari bande. Si abo muhsmbirije riva. Ariko mubona ibintu murimo mukora H.E arabizi ndakurahiye. Umuntu agakorera Igihugu imyaka 10 nirengo ngo t aha ntamperekeza ni bavuge ko ibintu bikaze nubundi kukitangira byahozeho kdi ntibizavaho ariko akarengane gasigsye gateye ubwoba pe.

  • Aha n’abandi n’ibitonde ngo ni gahunda yo ku rwego rwigihugu aho haza itsinda rikaze rijya mubuzima bwawe busanzwe ntaho bihuriye ni nshingano za we. Ngo ejo washwanye numugore none ngo uvuga nabi ngo abaturage bars gukunda cyane ngo iyo ni Ruswa. Kgi iyo witegereje usanga nabo Harimo abatandukanye n’abagore babo bari no munzego zumutekamo kdi bakomeye abasinzi barara mutubari badshahira ingo zabo ngo nibo baje kujonjora abayobozi bitwa ra nabi . Njyewe narumiwe peee. Minaloc ngo ni iyungurura irimo gukora. Ndakubwira biteye ubwoba kdi na reform siku iya itegura. Ibizaba byose nzakira. Abandi ngo ishyamba si ryeru ntabwo bucya. Hari bagitifu begujwe ngo abagore babo bagiye I bugande ngo ntibaba mugihugu ngo ubwo se wabizera ute kdi wareba neza u gasanga nibo b’abaga abambere abandi ngo nyirukanira kiriya kugabo. .. Yewe birakabije pe ubu se niba urwanda ruksngurira abanyamahangq gudhora I mari mugihugu wowe muyobozi umugore wawe a kajya hanze muri business uzamubuza ngo uri umuyobozi gums hano. Rwose ibintu nijye bishyirwe ahagarara kdi binasuzumwe nkubu hari Gitifu w’umurenge uherutse kweguzwaza Ruhango muri sud azira ko ngo famille ye yagiye I bugande namwe nimunyumvire. None se abayobozi benshi ndetse banakomeye imiryango yabo yose yaratashye?? Ahubwo ntabasubiyeyo cga bataranacyura Jye we ibirimo gukorwa bikorwa nywe ubudhishozi pe naho ubundi umuntu araza ngo ndakwasa abandi ngo twarabihoreye ngo mwaararokotse tuzabirebaho tuzabirebaho wiuonde ejo na gucyura ibintu usigaye no nzabikwereka abandi ngo na kwasa nonaha.yew abashaka sharing ni bareba ikibyijishe inyuma naho ubundi ntibyoroshye pe.

  • ariko se ko begura bazira gukoresha nabi CH kutubahiriza inshingano, ubuyobozi bw’akarere kuki butagira inama aba bakozi mbere. njye ibi mbibona nko kunanirwa inshingano kuri ba mayor, kuko ntibyumvikana uburyo umuyobozi w’akagari agaragaraho amakosa angana gutyo ari mumurenge uyobowe, akarere kayobowe.ayo ni amakosa y’akarere. ese ko hibandwa kuri gitif,ababungirije bo nibatagatifu.

  • Ko bagitifu beguzwa cg bakegura bikemera,uyu muntu ushinzwe imyubakire mu murenge wa Nyamabuye we turamukizwa n’iyihe Mana. Bwana Gitifu w’umurenge dufashe kuko kubona icyangombwa cyo kubaka aho iwanyu birasaba 30000 cg 50000frws. Uwo mukozi wanyu afite abakomisiyoneri.Nubishaka uzambwire mbakubwire. Nta frws umuhaye aguheza mu nzira ngo uzaze ejo,ejo wagaruka ugasanga ntahari.Wasubirayo akahakwirizaaa,ubu koko twemere dutange ruswa kuri service twemerewe n’amategeko?N’uyu munsi yaduhaye gahunda ariko ndahamya ko tutahamusanga.Bwana Mugunga dufashe uyu muvandimwe yoye kutwicira kurwara nk’inda.

  • Aba ba gitifu ubanza barasanze bafitanye amasano n’abari muri opposition! ko ejo biriwe beguzwa da! igihugu cyose zari inama, aho wabonaga inkeragutabara, abanyamuryango ba RPF ndetse n’abafite imishinga benshi muri buri murenge bose bari bitabiriye! Ba gitifu b’Utugari baje gusigara benshi bahimbirwa ibyaha banahatirwa kwandika begura! Ntawamenya ikiri gutegurwa gusa leta yagombye kwerura ikavuga icyo irimo iziza aba bakozi bayo!

  • Hhhhh, hari na bazira ko badashyikira ba shebuja, Mayors mu birombe byimicanga namabuye, cyangwa batabashyira amagambo! Bizacura iki?

Comments are closed.

en_USEnglish