Digiqole ad

Dr Mukabaramba ati “aho kwishyurira umuntu ‘mutuelle’ wamworoza ihene”

 Dr Mukabaramba ati “aho kwishyurira umuntu ‘mutuelle’ wamworoza ihene”

Imiryango iyuranye yahawe inka n’ihene

*Abanya-Kamonyi ntibemeranywa na Mukabaramba ko hari abo imibereho yabo yazamutse,
*Imiryango 12 yorojwe ihene indi 10 yiturwa muri gahunda ya Girinka,

Kamonyi- Mu gikorwa cyo gushyikiriza amatungo magufi y’ihene no kwiturana muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko aho kwishyurira umuturage ubwisungane mu kwivuza wamuha itungo rigufi nk’ihene cyangwa inkoko ryajya rimufasha kujya yibonera uwo musanzu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza, Dr Alvera Mukabaramba
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza, Dr Alvera Mukabaramba

Iki gikorwa cyo koroza imiryango 12 amatungo magufi y’ihene cyakozwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’abafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga n’ishyirahamwe ry’Abanyamakuru n’abahanzi baharanira imibereho myiza y’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba yashimiye aya mashyirahamwe yarebye kure agakora igikorwa nk’iki kizajya gifasha abaturage kwishakamo ubushobozi bajyaga bategereza kuri Leta no ku bandi baterankunga.

Yasabye aba borojwe ihene kutazongera gutega amaboko ngo bategereje uza kubatangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de santé.

Ati “ Ubundi iyo ufite ihene ikororoka ibyarira amezi atanu, niba bamuhaye ihene uyu munsi ishobora kwima, ni ukuvuga ngo mu mwaka umwe izo mutuelle azaba azifite.”

Avuga ko ntawe ukwiye gutegereza kujya ahabwa inkunga y’amafaranga. Ati “ Bariya baterankunga bavuga ngo turishyurira abantu 100 (mutuelle de santé) babahe amatungo niba mworora intama, ihene cyangwa inkoko ariko iryo tungo ribe irya mutuelle, nibashake bagutwerere n’umubyare (Intsina nto).”

Avuga ko gahunda nk’izi zo koroza abaturage zizafasha Leta kudakomeza kugira abo ifasha ahubwo ko aya matungo ari yo agomba kujya avamo ubushobozi Leta yajyaga ibatangaho.

Mukabaramba avuga ko nta muturage wari usanzwe agenerwa ubufasha ukwiye guterwa ubwoba no kuba Leta ishaka kwiyambura izi nshingano, akavuga ko guhabwa ikizajya kimufasha mu byo Leta yajyaga imuteramo inkunga ari byo biramba kandi bikamuremamo umutima wo kwigira.

Ati “ Ubundi naguhaga amafaranga ya mutuelle, noneho nguhaye ihene izororoka hanyuma iyo mutuelle ukaziyishyurira no mu gihe kizaza ukajya wiyishyurira.”

Celestin Ntawuyirushamaboko ukuriye ishyirahamwe ry’Abanyamakuru n’abahanzi baharanira imibereho myiza y’abaturage ryatanze izi hene avuga ko Itangazamakuru rikora kugira ngo imibereho y’abaturage izamuke bityo ko abakora uyu mwuga bakwiye no gushyira mu bikorwa iyi ntego.

Gishoma Jean de Dieu uyobora ishyirahamwe ry’abafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga avuga ko nk’Abanyarwanda bakorera mu Rwanda bakwiye gushyigikira Leta kuzamura umuryango Nyarwanda.

Ati “ Intero yacu ni imwe yo kubaka igihugu cyacu, mu byo dukora byo kwigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga intego yacu ni ugufatanya n’Abandi gufasha abaturarwanda kuzamura imibereho yabo.”

Imiryango iyuranye yahawe inka n'ihene
Imiryango iyuranye yahawe inka n’ihene

 

Abanya-Kamonyi hari aho batemeranywa na Dr Mukabaramba 

Mbere y’ivugurura ry’ibyiciro by’ubudehe riheruka gukorwa, Abanyarwanda bafashwaga kubona ubwisungane mu kwivuza bari kuri 27%, ubu bageze kuri 6.1%.

Dr Mukabaramba yagarutse kuri iyi zi mpinduka z’imibare y’abo mu byiciro by’ubudehe, yavuze ko izi mpinduka zigaragaza ko imibereho y’abaturage ikomeje kuzamuka. Ati “ Abantu bavuye mu bukene bukabije bavuye ku mubare uyu n’uyu bageze aha.”

Abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi bari bitabiriye iki gikorwa bahise bavugira hejuru, bamuhakanya ibi yari avuze ko hari umubare munini w’abavuye mu  bukene.

Dr Mukabaramba yananenze aba baturage batemera ko imibereho yabo yahindutse, yavuze ko hari umubare munini w’abagikomeje gusaba ko bakwishyurirwa Mutuelle de Sante.

Abanenga, yabajije aba baturage ati “ Gahunda ya Girinka, ifumbire babaha, abantu bavuye mu kiciro cya mbere bari he?, abantu bashobora kwiyishyurira Mutuelle muri he?”

Yavuze ko ntawe uzongera kugenerwa ubufasha hagendewe ku kiciro arimo ahubwo ko bazajya basura imiryango bakareba ikeneye ubufasha runaka ikabugenerwa.

Dr Alvera Mukabaramba yafatanyije n'ishyirahamwe ry'abanyamakuru n'abahanzi gutanga amatungo
Dr Alvera Mukabaramba yafatanyije n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru n’abahanzi gutanga amatungo
Ihene ngo yafasha uwayihawe kubona ubwisungane mu kwivuza kurusha guhora ategereje ko babumutangira
Ihene ngo yafasha uwayihawe kubona ubwisungane mu kwivuza kurusha guhora ategereje ko babumutangira
Abituwe nabo ngo borore bahabwaga n'ibikoresho by'ibanze byo kwita ku itungo bahawe
Abituwe nabo ngo borore bahabwaga n’ibikoresho by’ibanze byo kwita ku itungo bahawe
Uyu yahawe ihene yo korora
Uyu yahawe ihene yo korora
Dr Mukabaramba ariko hari aho atumvikanye n'abaturage avuze ko benshi muri bo bavuye mu bukene
Dr Mukabaramba ariko hari aho atumvikanye n’abaturage avuze ko benshi muri bo bavuye mu bukene
Intore Tuyisenge aririmbira aba baturage
Intore Tuyisenge aririmbira aba baturage
Senderi, umwe mu bahanzi bishyize hamwe n'abanyamakuru bagamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage
Senderi, umwe mu bahanzi bishyize hamwe n’abanyamakuru bagamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage
Bamwe bagaragaje ibyishimo baceza umuziki n'imbaraga cyane
Bamwe bagaragaje ibyishimo baceza umuziki n’imbaraga cyane

Photos © M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Mukabaramba ariyibagiza ko abanyarwanda 1.25% batagira ubutaka, naho abo mu cyiciro cya mbere abenshi bakaba batagira aho batuye habo. Abo se n’iyo waboroza ihene bayororera hehe? Ubwo se umukene nyakujya wahaye ihene, igihe itaranabyara akarwaza umwana yajya kwa muganga akamuvuza arishye iki? Ikibazo gikomeye cyane, nuko udafite mitiweli amavuriro ya Leta atamwakira, n’abaturanyi ntibamuheke kubera ko bazi ko bari bugere ku ivuriro bakabashushubikanya, n’iyo baba bakusanyije ayo kumurihira servisi ari buhabwe uwo munsi. Ingaruka nuko ubu abanyarwanda hafi 40% badatanga mitiweli batakijya no ku mavuriro, bakivuza ibyatsi cyangwa bakajya muri magendu. Ni agahomamunwa.

  • Haaaaa. Yenda ihene wayiha utuye mu cyaro! naho se ababa mu migi iyo hene bazayororera he? Kereka uyibahaye ngo bayigurishe bagure mutuelle. Kandi hano mu mugi hari abantu benshi batagira mutuelle!!! Njye nsanga ahubwo mutuelle yahuzwa na RAMA ariko kuko contribution zitangana yenda aba mutuelle bagakomeza guhabwa service bahabwaga na ba RAMA bagahabwa iyo bahabwaga si non Leta byayisaba Budget nini yo gutangira abantu ba mutuelle amafaranga menshi kugira ngo abakoresha mutuelle bavurwe kimwe n’abakoresha RAMA kuko abakoresha mutuelle ni umubare munini cyane kandi contribution yabo iri hasi ugereranije n’ibiciro by’ubuvuzi.

    Ariko hakaba nikindi cyagabanya umubare w’abantu batagira mutuelle. Iyo urebye abatayigira sukuvugako bose bayabura hari umubare munini w’abayabona ariko batazi akamaro ka mutuelle ugasanga umuntu yangiza menshi kuruta ayakwishyura mutuelle. mutuelle ikwiye kuba itegeko ariko hakarebwa uko hatandukanywa udashobora kuyabona nuyabona ntayatange. Abagabo benshi barayanywera ariko ugasanga aravuga ko adashobora kubona aya mutuelle.

  • Kuki Minisitiri Dr Mukabaramba Alvera atemera ibyo abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi bamubwiye. Abona se ko bishimiye kuguma mu bukene. Nta muturage wishimiye kurya nabi kandi kurya neza bishoboka, nta muturage wishimiye gutura mu nzu idashobotse kandi gutura mu nzu nziza bishoboka, nta muturage wishimiye kutarihira ishuri umwana we ngo yige nk’abandi,nta muturage wishimiye kuvuzwa magendu akoresheje ibyatsi kandi kwivuza kuri za Centre de Santé bishoboka. Rwose nimurekeraho gukina abaturage ku mubyimba.

    Niba mbere y’ivugurura ry’ibyiciro by’ubudehe riheruka gukorwa, Abanyarwanda bafashwaga kubona ubwisungane mu kwivuza bari kuri 27%, ubu bakab bageze kuri 6.1%, ntabwo ibyo bisobanuye ko ubukene bwagabanutse oya rwose. Hashobora kuba hari impamvu zindi zatumye uwo mubare w’abahabwaga mutuelle na Leta ugabanuka, ariko zidashingiye ko umubare w’abakene wagabanutse. None se uwazanye ijambo ryitwa “gutekinika” hari icyo yabeshyeho, cyangwa hari uwo yabeshyeye!!

    Iyo ugiye mu giturage ukareba uko abantu babayeho, ukabona mu rugo runaka abarurimo bamaze iminsi ibiri ntacyo bakoza ku munwa, cyangwa se niyo bakibona ukabona bisa naho ari ukubeshya beshya igifu gusa, wibaza niba koko iriya mibare ihora itangwa n’inzego z’ubuyobozi zivuga ko abanyarwanda miriyoni bavuye mu bukene hatarimo agashinyaguro. Iyo mibare bayikurahe??? Koko tuvugishije ukuri murabona iyo mibare iri “realistic”???

    Nyakubahwa Minister, reka kwima amatwi abaturage ahubwo wumve icyo bakubwira, maze mwese hamwe ahubwo mushakire hamwe umuti watuma ubukene butabazahaza, naho gushaka kubumvisha ku ngufu ko muri bo ntawe ukennye urimo, kandi nyamara bo ubwabo bazi neza ko muribo hari abazonzwe no kubura icyo barya, byatuma bagutera icyizere bakakubona nk’umushinyaguzi cyangwa se bakakubonamo umunyapolitiki ucunga inda ye gusa.

  • Iki nicyo kibazo abayobozi bacu bafite Président yirirwa avuga! Kuki mutemera ibyo abaturage bababwira? Mugirango nimwe muzi ubuzima bwabo? Mwirirwa murebera imibereho mu mibare ya statistiques kandi itandukanye n’ukuri kugaragara. Niba umuturage ataka ko ashonje indi mibare utegereje kumva yindi.

  • Ok , mwe kumwamagana ngo ibyo ministre yavuze nta gaciro bifite . Ibyoi ministre avuga bifite agaciro ijana kw’ijana , ariko ahubwo mwavuga muti abantu baherereye mu cyaro bashobora kubona aho bororera iyo hene nibo umuntu yayiha. Abatuye mu mujyi nabo bakeneye ikintu kibahesha amafr abaturutseho badategereje ko buri gihe bakeneye mituelle haboneka byanze bikunze umuntu uyibatangira. Igitekerezo cyanjye ni iki: Abo bantu badashobora kwirihira mituelle Leta ishyireho imirimo abo bantu bashobora gukora bahembwe amafr , cyangwa bayivunjemo mituelle. Si byo? Ministre ndamushyigikiye rwose ahubwo nasobanure neza ibyo yashatse kuvuga byumvikane.

  • Dr Mukabaramba yigeze kwiyamamariza kuyobora igihugu abona munsi ya 1%. None niwe uha abaturage umurongo bagenderaho. Demokarasi nyarwanda iteye amatsiko.

Comments are closed.

en_USEnglish