Minisiteri ntizikitane ‘ba mwana’ mu gukemura ibibazo by’abafite ubumuga- Dr Mukabaramba
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alivera Mukabaramba yabwiye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku bibazo by’abafite ubumuga ko hari ubwo Minisiteri ‘ziterana umupira’ iyo bigeze ku ngingo yo gukemura bimwe mu bibazo bireba abafite ubumuga.
Ibi ngo biterwa n’uko buri Minisiteri igira ingengo y’imari yihariye igenewe kwita ku bibazo runaka by’abafite ubumuga hanyuma rimwe na rimwe ugasanga imwe ivuga ko ibibazo runaka bireba bariya abandi na bo bati bireba bariya, bityo bityo…
Kuba NCPD (Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga) igenerwa miliyoni 400 gusa nk’ingengo y’imari ngo igorwa no kuba yakemura ibibazo by’abafite ubumuga bitabaye ngombwa gutegereza ubufasha bwa za Minisiteri.
Inama yabaye kuri uyu wa kane yari igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yo gushyigikira abafite ubumuga bakivana mu bibazo baterwa na bwo harimo no kubura cyangwa kwimwa akazi.
Dr Mukabaramba Alvera yasabye izindi Minisiteri zifite aho zihurira n’imibereho myiza y’abaturage gushyira mu nshingano ibyo zishinzwe bifasha abafite ubumuga.
Yanenze ko hari ubwo za Minisiteri ‘ziterana umupira’ iyo bigeze mu gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda zireba abafite ubumuga, bamwe bati: “biri muri iriya Minisiteri abandi bati biri muri iriya…bityo bityo…”, abasaba ko buri wese yajya ashyira mu bikorwa ibimureba, ntibaterane amagambo.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda yita by’umwihariko ku bafite ubumuga, kimwe mu kibikagaragaza ngo ni uko yashyizeho Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga ishinzwe kubakorera ubuvugizi mu nzego zitandukanye.
Dr Mukabaramba yabwiye abanyamakuru ko bidatinze u Rwanda rugiye kubaka ikigo kinini kizajya gikora insimburangingo n’inyunganirangingo mu rwego rwo gufasha ibindi bigo nka HVP Gatagara guhaza ibyifuzo by’abafite ubumuga.
Yavuze ko ubu bari kuganira n’ibigo nka Gatagara ngo barebe uko Mutuelle de Santé yafasha mu kwishyura insimburangingo n’inyunganirangingo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba yavuze ko kiriya kigo kizitwa National Referral Rehabilitation Center kizubakwa i Gahini mu Karere ka Kayonza kandi ngo kizaba gifite abakozi babizi neza bavanywe hirya no hino mu gihugu.
Kugeza ubu ngo mu Rwanda hari ibigo 13 bikora inyunganirangingo ariko ngo kiriya kigo cy’i Gahini kizatuma u Rwanda rudatumiza ibikoresho byifashishishwa mu gukora insimburangingo hanze.
Uwari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Mary Kobusingye yavuze ko hazashyirwaho amashuri y’ikitegererezo mu Rwanda azafasha ababyeyi kubona aho bajyana abana bafite ubumuga butandukanye kandi azaba afite abahanga mu myigire y’abafite ubumuga butandukanye bityo abana babone aho biga kandi babone n’ababagorora ingingo.
Yavuze ko nta byumba bishya bizubakwa ahubwo ngo hazatunganywa amashuri ahari kandi ahabwe ubushobozi mu nyubako, ibikoresho n’abarimu.
Kobusingye yavuze ko bazahitamo ahantu habereye ababyeyi n’abafite ubumuga kugira ngo bajye bahagera byoroshye.
Iyi nama yateguwe na Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga n’abandi bafatanyabikorwa bayo barimo MINISANTE, MINEDUC, One-UN n’ibindi bigo byigenga.
Sophia wari uhagarariye One UN yemeye ko bazakomeza gukorana na NCPD mu guteza imbere abafite ubumuga muri IDPRS II binyuze mu cyo yise UN Development Assistance Plan. Iyi nama yari yitabiriwe na bamwe mu bayobozi b’uturere nka Rusizi, Rwamagana, abo mu Mujyi wa Kigali, n’abandi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW