Digiqole ad

Gicumbi: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ubwandu bushya bwa HIV bufata intera 

 Gicumbi: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ubwandu bushya bwa HIV bufata intera 

Abaturage bo mu murenge wa Nyankenke bari mu nama ya Mayor ubwo yabaganirizaga

Mu karere ka Gicumbi abagera ku 15 000 bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ka HIV. Gukumira ikwirakwizwa ry’ako gakoko ni kimwe mu bibazo bishakirwa umuti kuko ngo nubwo hakorwa ubukangurambaga hari aho imibare y’abandura yanga igakomeza kwiyongera.

Abaturage bo mu murenge wa Nyankenke bari mu nama ya Mayor ubwo yabaganirizaga
Abaturage bo mu murenge wa Nyankenke bari mu nama ya Mayor ubwo yabaganirizaga

Abaturage bagera kuri 3,5% mu karere ka Gicumbi bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ni ukuvuga abaturage 15 000. Birasaba ko aba banduye bakurikiranwa kugira ngo hatabaho gukomeza kukwanduza abandi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko buhangayikishijwe n’uko bafite umubare w’abanduye HIV uri ku gipimo cyo hejuru.

Ku rwego rw’igihugu, imibare igaragaza ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bufitwe n’abagera kuri 3%.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyankenke, badutangarije ko intandaro y’ubwandu ari udusantire tugenda twiyongera usangamo abakora Uburaya.

Basaba ko hongerwa ubukangurambaga, hagashyirwaho ingamba zo gukumira abakwirakwiza SIDA muri utwo dusantire tw’ubucuruzi.

Agasantire ka Yaramba kamwe mu turi muri uyu murenge kavugwaho cyano ko ahahoze isoko mpuzamahanga hakorerwamo uburaya kandi hagacururizwa kanyanga ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda.

Umurenge wa Nyankeke ni umwe muri itanu ifite umubare munini w’abanduye, HIV mu mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal asaba inzego zitandukanye gufata ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA.

Avuga ko hagiye kongerwa ubukangurambaga, n’abanduye bagafashwa kubona imiti igabanya ubukana bw’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Mudaheranwa Juvenal aganira n’abaturage bo mu murenge wa Nyankenke, yagize ati “Kuba imibare y’Akarere ka Gicumbi  iri hejuru mu turere dufite abanduye HIV, dufate ingamba ziruta iz’abandi turebe iki kibazo kihariye mu karere kacu, dufate ingamba zo gukumira, dukurikirane turebe impamvu mu turere 30 tugize igihugu natwe tugaragara mu bafite imibare iri hejuru.”

Mayor wa Gicumbi yasabye abaturage guhindura imikorere, imitekerereze n’imibereho kugira ngo abagize ibyago byo kwandura bagire uko bitwara ku buryo abatarandura batazahura n’iki cyorezo.

Yongeyeho ko n’ababyeyi bagomba kwipimisha kugira ngo bajye bafashwa mu gihe bigaragaye ko banduye kandi batwite,  kugira ngo badakomeza kubyara abana banduye.

Avuga ko igihugu gifite intego yo kuba nta mwana ugomba kuvukana ubwandu bwa HIV, aho atangaza  ko ikibababaje ari uko abagana serivisi zo kwipimisha bagabanutse kandi bemerewe ubufasha butandukanye.

Abajya gufata imiti igabanya ubukana bw’ubwandu na bo baragabanutse, asaba urubyiruko kutishora mu nzira zituma bandura, n’Abaturage bakajya ku bigo Nderabuzima 26 bikorera mu karere ka Gicumbi, bikabafasha kubona serivise zijyanye no kwipimisha no kugirwa inama ku bamaze kwandura mu bijyanye n’uko bakwitwara.      

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

1 Comment

  • BIRABABAJE ARIKO ABO BANTU BAKWIRIYE KUGANIRIZWA

Comments are closed.

en_USEnglish