Tags : MINALOC

Rwamagana yemeye amakosa yo gucunga nabi abakozi yatumye itakaza miliyoni

Mu gusesengura raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015/2016, Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza bakiriye akarere ka Rwamagana, kaciwe miliyoni 43 z’amafaranga y’u Rwanda kuva 2009-2015 kubera abakozi bagatsinze mu nkiko, kemeye ko hari amakosa yabaye, ariko ngo hafashwe ingamba zo kudasubira mu nkiko. Abakozi bareze inzego za Leta kubera ibyemezo byabafatiwe bitubahirije […]Irambuye

Muhanga: Polisi yahagurikiye ikibazo cy’abiyitirira kuba abamotari bagakora amakosa

Polisi mu Karere ka Muhanga ku bufatanye na koperative z’abamotari mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko hagiye gukorwa ibarura ryimbitse ry’abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto kuko ngo hari abiyitirira uyu mwuga bagakora amakosa badafite aho babarizwa hazwi. Iki gikorwa kizabanzirizwa n’ibarura ryimbitse rizatuma habasha kumenyekana umwirondoro wa buri mumotari wese, ukubiyemo amazina yombi, ubwoko […]Irambuye

Ngoma: Abo mu kagari k’Akaziba ntibagihahirana n’abaturanyi nyuma y’ikiraro cyangiritse

Abaturiye igishanga gihingwamo umuceri mu kagari ka Akaziba, mu murenge wa Karembo, mu karere ka Ngoma binubira kuba batabasha kugirana ubuhahirane n’abaturanyi babo bo mu kagali ka Nyamirambo na Kabirizi bitewe n’uko ikiraro cyabahuzaga cyasenyutse, bavuga ko aho banyuraga huzuye amazi kubera iki gishanga bagasaba ko hubakwa urutindo rugezweho rubafasha kwambuka. Bavuga ko babangamiwe no […]Irambuye

Muri gahunda nshya zo gufasha abakene gutera imbere umugore yahawe

Mu biganiro byahuje intumwa za Leta n’abo mu miryango itari iya Leta abaganira ku buryo bushya bwo kuzamura abakennye cyane mu manga y’ubukene, hasobanuwe uburyo umugore yatekerejweho by’umwihariko bitewe n’ubuzima bwe butandukanye n’ubw’abagabo, ngo azaba yemerewe gukora ku isaha ashaka kandi azahembwe. Gatsinzi Justin Umuyobozi wa gahunda zishinzwe kurengera abatishoboye mu kigo cya Leta gitera […]Irambuye

Amafoto: Ubuzima bw’umuturage mu Karere ka Nyaruguru

Mu bihe bitandukanye umunyamakuru w’Umuseke Callixte Nduwayo yasuye Akarere ka Nyaruguru, yitegereza imibereho y’abaturage cyane mu mirimo ibateza imbere. Umuseke wabahitiyemo amwe mu mafoto ajyanye n’ubuzima bwa Nyaryuguru mu bijyanye n’akazi gasanzwe abaturage bakora ngo babeho, n’imiterere y’ubuhinzi muri Nyaruguru mu mwaka 2016 no mu matariki ya mbere ya Mutarama 2017. Mu gitondo cya kare, […]Irambuye

Ngoma: Umugabo umaze imyaka 7 aba munsi y’igiti yabonewe icumbi

*Ubuzima bwo kurara mu nzu ngo butandukanye cyane n’ubwo kurara hanze, *Gusa ngo indangamuntu ye ifungiraniye mu kagari arasha ko bayimuha. Nyuma y’inkuru duherutse kubagezaho ivuga ku muturage wo mu murenge wa Mugesera, mu  karere ka Ngoma witwa Ntezimihigo Erneste wari umaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti cy’avoka, ubuyobozi bwamaze kumushakira aho aba acumbikiwe mu […]Irambuye

Kaboneka yavuze ku iyirukanwa n’isezera ry’abakozi bo mu nzego z’ibanze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Fancis Kaboneka avuga ko ibimaze iminsi biba mu nzego z’ibanze atari ukwegura ku bakozi n’abayobozi, ahubwo ngo habayeho kwirukanwa no gusezera ku mpamvu bwite kandi ngo nta gikuba cyacitse mu nzego zibanze bahora ‘bavugurura’. Ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yabazaga Minisitiri Francis Kaboneka icyo atekereza ku gikorwa cyo kwegura kw’abayobozi babarirwa muri magana cyane […]Irambuye

Gicumbi: ‘Abazunguzayi b’inyama’ barashinjwa umwanda nabo bati ‘Ni ugushaka amaramuko’

Bamwe mu bagenderera umujyi wa Gicumbi banenga abacururiza inyama zitetse ku muhanda kubera umwanda babikorana. Aba bacuruzi biyise ‘Abazunguzayi b’inyama’ iisobanura bavuga ko ntawe ukwiye kubatera ibuye kuko baba bariho bashaka amaramuko. Aba bacuruzi biganjemo urubyiruko biyita Abazunguzayi b’inyama, bakunze kugaragara cyane ku mudoka yose ikandagiye muri uyu  mujyi bakabaza abahisi n’abagenzi ko bagura izi […]Irambuye

Kamonyi: Ngo kuba avugira Inka ari umugore nta muco yangiza

*Yavugiye Inka mu muhango wo kwitura/Girinka na we ahita agabirwa… Mukankaka Gatalina wo mu murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ni umwe mu bazwi mu gace atuyemo ko avugira inka mu mihango. Avuga ko adatewe ipfunwe no gufata inkuyu (ibyatsi baba bafite iyo bavugira Inka) n’ikibando ubundi akavugira inka, akavuga ko na byo ari […]Irambuye

 Nyaruguru: Abagore b’Abavumvu ngo nta kirazira ku mwuga uguteza imbere

*Koperative mu myaka itatu imaze koroza buri munyamuryango itungo rigufi. Nyaruguru – Rusenge Koperative Urwiru Rusenge y’abagore borora inzuki ikanacuruza ubuki, abanyamuryango bayo bavuga ko yabahinduriye imibereho, bahinduka no mu mutwe bumva ko nta murimo w’abagabo cyangwa uw’abagore ubaho, ngo icyangombwa ni ukuwukora uwukunze na wo ukaguteza imbere.   Iyi koperative igizwe n’abagore 80 n’abagabo […]Irambuye

en_USEnglish