Ngoma: Abagize Ikimina cya IPRC East boroje abatishoboye
* Babigishije kwizigamira no gukorera hamwe.
Abanyamuryango b’Ikimina Imanzi kigizwe n’abakozi bakora mu Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) boroje amatungo magufi imiryango 25 mu murenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma, banabigisha ibijyanye no kwizigamira no gukorera hamwe no kwihangira imirimo.
Amatungo yorojwe abaturage ni ihene 25 zifite agaciro k’amafaranga Frw 750 000.
Abanyamuryango b’Ikimina Imanzi bakoze iki gikorwa nyuma yo kwifatanya n’abaturage bo muri uwo murenge mu muganda wa nyuma w’ukwezi. Bateye imbuto y’imyumbati ku buso bwa Ha 42 mu kagari ka Ntovi.
Umuyobozi w’Ikimina Imanzi Byiringiro Jean Claude yagize ati : ”Ihene ni itungo ritagorana kandi ritanga umusaruro mu buryo bwihuse, aya matungo azanabaha ifumbire, kandi azabafasha gukemura ibibazo bitandukanye byabadindizaga mu iterambere.”
Yavuze ko igikorwa bakoze kijyanye n’umuco wo gufasha no gufashanya w’Abanyarwanda bigamije kwishakamo ibisubizo, hatabayeho gutegereza ibiva hanze.
Mu kwigishwa ibijyanye no kwizigamira, abaturage babwiwe ko kwizigamira bishingiye ku kwigomwa ibintu runaka bigateganyirizwa igihe kizaza. Babwiwe ko bazigama amafaranga, umusaruro w’ubuhinzi (imyaka bejeje), amatungo n’ibindi.
Umunyamuryango wigishije abaturage yababwiye ko bagomba kureka kugendera ku mvugo za kera zishobora kubuza abantu kuzigama.
Zimwe muri izo mvugo ni imigani imwe n’imwe, aho bagiraga bati: ”Urondereza ubusa bukimara” ahandi ngo ”Amavuta y’umugabo ni ayamuraye ku mubiri” n’izindi zumvikanisha ko utwo umuntu afite twose aba agomba kudukoresha cyangwa akaturya kare.
Iyo myumvire ngo igomba guhinduka, abantu bakamenya kwizigamira no muri duke bafite maze ngo bikaba inkingi yo kwigira no kwiteza imbere.
Mwenedata Francois utuye mu murenge wa Rukumberi avuga ko akamaro ko kwizigamira akumva neza kuko we yizigamiye imyaka n’amatungo none ngo ibura ry’imvura ntabwo ryamuhungabanyije cyane kuko ngo yagobotswe n’ibyo yari yarizigamiye.
Mukamazimpaka Beata uba mu muryango w’abantu batandatu, ni umwe mu bahawe ihene n’Ikimina Imanzi, avuga ko ihene izamufasha kujya atanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mutuelle de sante ku gihe.
Ihene ngo izamufasha kubona amafaranga y’ishuri n’ibikoresho by’ishuri n’ibindi bya ngombwa nk’ibyo kuko ngo hari igihe yajyaga ayabura akabyihorera.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukumberi bwo buvuga ko ariya matungo azafasha abaturage gukemura ibibazo bitandukanye kandi na none ngo azabafasha mu buhinzi kuko bagiye kubona ifumbire izaturuka kuri ayo matungo.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rwiririza Jean Marie Vianney yashimye abanyamuryango b’Ikimina Imanzi anasaba abahawe amatungo kuyafata neza kugira ngo azabafashe kwiteza imbere mu buryo bugaragara.
Ngo abahawe amatungo ni abari bayakeneye kuko nta matungo bagiraga.
Abahawe ihene bose, nizimara kubyara na bo bazoroza abandi, bityo amatungo agere ku mubare munini w’abayakeneye.
Ikimina Imanzi kigizwe n’abanyamuryango 120. Ubuyobozi bw’icyo kimina buvuga ko nyuma yo kubona ibyiza n’akamaro ko kwibumbira hamwe, abanyamuryango bagize igitekerezo cyo kubishishikariza Abanyarwanda binyuze mu buryo bw’ibiganiro ku kwizigamira nk’inkingi yo kwigira no kwiteza imbere. Ni ubwa gatatu bafashije abatishoboye mu bikorwa nk’ibi ngarukamwaka.
UM– USEKE.RW