Digiqole ad

Leta igiye gukura abakene kuri ‘serumu’ ibafashe byose izakurikirane impinduka

 Leta igiye gukura abakene kuri ‘serumu’ ibafashe byose izakurikirane impinduka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ati ‘abibwira ko ubukene bw’abandi butabareba na bo ingaruka zizabageraho’

Mu biganiro byiga icyakorwa ngo gahunda za Leta zigamije guteza imbere abaturage zigere ku ntego zazo, byabereye muri Sena ku wa kane w’icyumeru gishize, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yatangaje uburyo bushya Leta yatangiye gukoresha buzakura abaturage mu bukene, ngo aho gutanga inkunga y’intica ntikize ‘serumu’, umuturage azahabwa byose by’ibanze ‘minimum package’ akurikiranwe nyuma y’imyaka runaka barebe icyo yagezeho.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka

Minisitiri Kaboneka avuga ko iyi gahunda yatangijwe mu mirenge 30 igize igihugu, umuturage akazahabwa ubufasha bukomatanye, aho kumuha inkunga imwe runaka mu zo Leta yajyaga itanga, nyuma y’igihe bakazareba iterambere yagezeho.

Ati “Twabitangije mu mirenge 30, ni ukuvuga ngo izi gahunda zose, iya Girinka, iya mutuelle, …twazihuriza gute ku muntu umwe tukamukurikirana nibura mu myaka itatu tukaba turamucukije tukavuga tuti ararangije.”

Yasabye abayobozi kugira uruhare muri iyi gahunda yatangijwe nk’igeragezwa muri buri murenge umwe mu karere kamwe muri 30 tugize igihugu.

Ati “Igituma twafashe iki cyemezo, mbere wasangaga dutatanya, umuntu ukamuha aka ngaka katari bugire ikintu kamukiza, akagamuma kuri serumu, turavuga ngo reka tumuhe aka ga ‘package’ (inkunga igizwe n’ibintu byinshi), tukavuga ngo reka tumukurikirane umwaka umwe, ibiri turebe ko ashobora gutera intambwe akagira aho agera ashobora kwifasha.”

Minisitiri Kaboneka avuga ko abantu bakwiye guhindura imyumvir ebitewe n’uko usanga abantu barangije Kaminuza na bo usanga hari abashaka gufashwa, bigasa nk’aho ibyiciro by’ubudehe byakemuye ikibazo cy’akazi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba yasobanuriye Umuseke iby’iyi gahunda mu buryo burambuye.

Avuga ko ikirimo kunozwa harebwa niba umuturage yajya akurikiranwa mu myaka itatu cyangwa icyo gihe kikaba cyagabanuka.

Ati “Umuturage azajya ahabwa mutuelle, bamuhe amatungo, inka cyangwa amatungo magufi bitewe n’icyo afitiye ubushobozi, ahabwe umuntu umukurikirana (umuturage baturanye uri mu cyiciro cy’ubudehe cyisumbuyeho), twavugaga kumurikirana imyaka itatu ariko turacyabikosora kuko bibaye imyaka itatu ntibyagera ku bandi vuba.”

Bitewe n’uko amatungo yororka mbere y’icyo gihe ngo igihe cyo kumukurikirana gishobora kuzava ku myaka itatu bikaba umwe cyangwa umwe n’igice.

Icyo kiswe minimum package, ngo kirimo imirimo akora muri gahunda ya VUP, aho umuturage akorera hagati y’amafaranga 1000 n’’ 1500, igihe bakora ngo kikaba kizongerwa nibura kikagera ku minsi 70 ku mwaka (ubwo umuturage azaba yakoreye nibura Frw 70 000), azajya ahabwa Frw 80 000 ari yo azaguramo ya matungo magufi we yumva afitiye ubushobozi.

Uyu muturage ariko ngo ashobora no kujya mu nzego ziguriza amafaranga, yakoze umushinga, noneho muri uwo mwaka ngo bazajya bakurikirana barebe ibyo uwo muntu yagezeho ahite ava muri icyo cyiciro ajye mu kindi.

Dr Mukabaramba avuga ko iyi gahunda izaba ireba abaturage bakennye cyane bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bafite imbaraga zo gukora, kuko ngo icyo gihe bazajya banahabwa amahirwe igihe mu gace barimo haje imirimo babe ari bo bakoreshwa.

Ati “Muri package harimo no kumuhugura kugira ngo abone ubumenyi bwo gucunga neza ibyo yabonye, kumuhugura mu by’imari kuguza, uko yakwita ku matungo, ni ukumuhuguraagahabwa ubumenyi butandukanye kugira ngo azagere kuri urwo rwego rundi.”

Mu Rwanda ingo 376 192 zituwemo n’abantu 1 480 167 (16%) babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe (abakennye cyane). Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko irimo yiga uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashisha indangamuntu mu kugenzura ko ibigenewe umukene byamugezeho, bidaheze mu bayobozi b’’ibisambo’ nk’uko Minisitiri Kaboneka yise abatinyuka kurya ibya rubanda rugufi tariki ya 17 Ugushyingo 2016.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • ntabwo bigira uko bisa pee,nubwo bigorana kuko ahantu tuva ndavuga mubukene twabugiyemo igihe kirekire butwinjira mu magufa ni misokoro ariko plan za bayobozi nziza bizatinda ariko ariko ufite amaso niwe ureba ikerekezo cyaho mutujyana peee kandi Imana Ibakomeze

  • Njye mbona umuti mwiza wo gukura abaturage mu bukene ari uko Leta yashyiraho gahunda irambye yo gutangiza muri buri Karere umushinga mugari w’iterambere rikomatanyije, noneho uwo mushinga ukagira agace kawo (branche) muri buri murenge.

    Uwo mushinga waba uteye ku buryo ukomatanya ubuhinzi-ubworozi, ubuzima, uburezi, ibikorwa-remezo, n’ubucuruzi, ku buryo umuturage yibona we ubwe muri uwo mushinga akaba ashobora kongera umusaruro we w’ubuhinzi-bworozi, akaba ashobora kwivuza n’umuryango we bitamugoye, akaba yabona abana be bajya ku ishuri bitamunanije, akaba yabona inzu aturamo n’umuryango we imukwiye, kandi akaba ashobora gukora ubucuruzi bworoheje bwamuteza imbere mu gihe bibaye ngombwa ko abukora.

    Izo gahunda zo gufasha abantu gusa ziraremaza, zikwiye rero kuvaho, ahubwo hakajyaho gahunda zituma abantu bashobora kubona uburyo bugari kandi bunoze bakoreramo, bugatuma bo ubwabo bashobora kugira uruhare mu kwifasha no kwiteza imbere. “Reka kumpa isamake, ahubwo mpa uburyo bwo kuyiroba”.

  • ikibazo Leta igica ku ruhande. Babanze bigishe abantu kugabanya imbyaro. ikibazo ni abantu babaye benshi ku butaka buto kandi bagomba kubaho.

  • Amatora aregereje nimwemerere abaturage byose, ibishoboka n’ibidashoboka. Nyuma ya 2017 sakindi izaba ibyara ikindi.

  • Iby’uyu nabyo birarambiranye.

  • Nyakubahwa mwakwita no ku bakozi ba Leta, ubu ibintu byarahenze,agashahara kakaba iyanga, kandi imiterere y’akazi iriho murayizi, ubu shuguri ku mukozi wa Leta biragoye cyane kugera no kuri mwarimu uhwmbwa uko muzi. bishoboka ka sipiriani kazamuwe byaba ari byiza cyane.

  • mbega speech iryoshye we! ku muntu ubasha kuyitega amatwi gusa. naho uwo muturage muvuga mushaka kuvana kuri serum we rwose iramurya mu matwi, ikamutera umutima mubi! ba nyakubahwa izi discours sizo zizatuvana mu bukene!

  • Wakurumuntu kuri serumu nawuyiriho?

  • nta muntu wakurwa mu bukene mu gihe cy,umwaka umwe!

Comments are closed.

en_USEnglish