Tags : MINALOC

Nyanza/Amayaga: Umugabo wo muri Saudi Arabia yabaruhuye kunywa amazi mabi

Umugabo ukomoka muri Arabia Saoudite/Saudi Arabia yahaye amazi abaturage bo mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi n’abo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, bavuga ko bishimiye ko baruhutse indwara zituruka ku mwanda baterwaga no kunywa amazi y’ibishanga cyangwa ay’uruzi rw’Akanyaru. Imiyoboro y’amazi igizwe n’amariba 28  bifite agaciro  ka miriyoni 60 niyo […]Irambuye

Ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka n’umuturage begeranye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ku wa mbere atangiza icyumweru cy’Ubujyanama mu mujyi wa Kigali yatunguye benshi mu baturage, ahamagaza umwe muri bo i Gahanga ngo aze baganire begeranye. Mu buryo bwo gutebya, Minisitiri Kaboneka yabazaga uwo muturage witwa Hajamahoro Rasaro w’imyaka 37, wabwiye Umuseke ko atuye mu mudugudu wa Rugando II mu kagari ka […]Irambuye

Kayonza: Abatswe inka za Girinka mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe ntibishimye

Mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, hari abaturage binubira kuba baratswe inka bari barahawe muri gahunda ya Girinka munyarwanda gusa nyuma y’ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe bakisanga bashyizwe mu by’abishoboye nubwo bo bavuga ko batishoboye.  Bavuga ko barenganyijwe ubwo bakwaga inka bari barorojwe. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse bukemeza ko […]Irambuye

Bamwe ntibishyura Mutuelle ngo kuko badakunda kurwara – Dr.Mukabaramba

*Hatangijwe ubukangurambaga bwo gutanga mutuelle de santé mu mwaka 2017/18, *Amafaranga yakiriwe na RSSB y’imisanzu mu mwaka ushize yiyongereyeho miliyari 7 Rwf, *Mu kwezi kw’ubukangurambaga RSSB izakoresha ‘mobile banking’ mu kwishyura mutuelle. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga mutuelle de santé mu mwaka 2017/18, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, […]Irambuye

Urujijo rw’Abadepite ku ‘gushyiraho’ ikigo NRS rwavuyeho

Mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa gatatu, Inteko rusange y’Abadepite yatoye yemeza umushinga w’Itegeko rishyiraho ikigo cy’ingororamuco nyuma y’aho Komisiyo yigaga itegeko yemeye gukuramo ingingo ya gatatu no ku vugurura iya munani zari zateje impaka n’urujijo mu Badepite. Hon Depite Semahundo Amiel Ngabo Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage y’Inteko yize iri tegeko, ajyeza ku badepite […]Irambuye

Gisagara: Abayobozi basobanuriwe amahame remezo akubiye mu Itegeko Nshinga

Abahagarariye abandi mu nzego zitandukanye mu karere ka Gisagara bavuga ko kwigishwa amahame remezo akubiye mu  itegeko nshinga, ari ingenzi kuko basanze hari bimwe batamenyaga ndetse ibyo riteganya ntibikorwe. Hon. Senateri Mukasine Marie Claire avuga ko bahisemo kwigisha amahame remezo y’ingenzi atandatu bahereye ku bayobozi mu rwego rwo kurushaho kuyamenyesha Abanyarwanda bose. Bamwe mu bahagarariye […]Irambuye

Nyanza: I Muyira bavuga ko Girinka yatumye baca ukubiri na

Abahawe inka muri  gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza bavuga ko inka bahawe muri iyi gahunda zimaze guhindura byinshi mu buzima bwabo birimo gusezerera ikibazo cy’imirire mibi n’indwara zaterwaga nacyo nka Bwaki yakundaga kwibasira urubyaro rwabo. Nyiramitsindo Berancilla ufite abana batandatu yorojwe inka muri iyi gahunda ya Girinka, avuga […]Irambuye

Nyamasheke: Umugore udoda inkweto yiyubakiye inzu ya 4 000 000

Muri iki cyumweru cyahariwe abagore, hari abakomeje kugaragaza byinshi bamaze kugeraho babikesha kwitinyuka no kwigobotora imyumvire yo kumva ko hari imirimo batagenewe, mu karere ka Nyamasheke uwitwa Mukahigiro Pascasie ukora umurimo wo kudoda inkweto avuga ko yamaze kubikuramo inzu nziza iri ku muhanda ifite agaciro ka miliyoni 4. Hari undi winjiye mu bucuruzi bw’amasaka afite 2 […]Irambuye

Rusizi: Ikigega cyo kugoboka abatishoboye bamaze kugitangamo miliyoni imwe

Abatuye mu karere ka Rusizi biyemeje guhashya imibereho mibi yugarije bamwe mu batuye muri aka karere, abaturage ubwabo bashinze ikigega cyo kugoboka abatishoboye ubu bamaze kugitangamo asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bavuga ko iki kigega bagishinze mu rwego rwo kwigira. Gukusanya inkunga yo gushyira muri iki kigega byatangiriye mu murenge wa Gashonga, abaturage bahise […]Irambuye

Muhanga: Imiryango 2 y’abasigajwe n’amateka ngo izubakirwa ariko ibanje guhanwa

*Imiryango 2 y’abasigajwe inyuma n’amateka imaze imyaka irenga 2 idafite amacumbi *Umwaka ushize ubuyobozi bw’umurenge bwabwiye Umuseke ko bugiye kuyubakira *Kuri ubu Gitifu avuga ko bagiye kubakirwa babanje guhabwa ibihano mu nteko y’abaturage Nyuma y’aho Umuseke ukoreye inkuru ku baturage basigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Kuwimana, akagali ka Biringaga, umurenge wa Cyeza mu […]Irambuye

en_USEnglish