Tags : Kigali

I Kigali: COMESA iriga ku bibazo by’ingutu biri mu ngendo

*Urugendo rwa Kigali-Kinshasa rwagakwiye gukoreshwaho amasaha abiri, rufata amasaha 15 cyangwa umunsi, *Sosiyeti z’indege muri Africa, zimwe zikora uko zishakiye, i Kigali harigwa uko amategeko yanozwa, *Abafite indege muri Africa batanga amafaranga menshi mu kuziyobora, kandi byakorerwa hamwe, *U Rwanda ni rwo ruyoboye itsinda ryiga kuri iyi mbanzirizamushinga yo gushyiraho amategeko no guhuza imikorere. Abagize […]Irambuye

Remera: Inzu ya Hon Nkusi Juvenal yahiye yose irakongoka

Ku isaha ya saa ine n’igice, inzu ya Hon. Depite Nkusi Juvenal iri mu kagari ka Rukiri II mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, yafashwe n’inkongi y’umuriro yahereye mu cyumba kimwe ikwira inzu yose, ishami rya Police rishinzwe iby’inkongi ryahageze inzu n’ibiyirimo byahiye byose. Iyi nzu ni urugo rwa Hon Nkusi, hari harimo […]Irambuye

Kigali: Abakozi b’uruganda rukora ‘envolope’ bafite ikibazo cy’imyambaro y’akazi

Abakozi b’uruganda ‘SRB investment Rwanda ltd’ ngo bafite impungenge ku buzima bwabo kubera gukora nta bikoresho birinda ubuzima birimo imyambaro, uturindantoki, urunda imyanya y’ubuhumekero n’ibindi bafira. Uruganda SRB investment Rwanda ltd rwatangiye gukora muri Gashyantare 2011, rufite abakozi 150, aho buri umwe ahebwa amafaranga y’u Rwanda 1,000 ku munsi, rufite ubushobozi bwo gukora Toni za […]Irambuye

Rutahizamu wa Senegal Sadio Mane ati “Kigali itandukanye n’indi mijyi

Rutahizamu w’Umunya-Senegal Sadio Mane uri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Senegal, ifite umukino wa gicuti n’Amavubi, ngo yatangajwe cyane n’umutuzo mwinshi yasanze mujyi wa Kigali. Uyu Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Senegal na Southampton FC yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza, kuva ku cyumweru Sadio Mane ari mu Rwanda hamwe n’ikipe ye ‘The Lions of Teranga’ […]Irambuye

Ubushinwa bugiye gufasha mu kwagura imwe mu mihanda yo muri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yakiriye ku nshuro ya mbere Ambasaderi mushya w’Ubushinwa mu Rwanda Pan Hejun, baganira ku mishinga inyuranye irimo no kwagura imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali ku burebure bwa Kilimetero 54. Nyuma yo kubonana na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Ambasaderi Pan Hejun yabwiye […]Irambuye

Dusingizimana asigaje amasaha 25 ngo ajye muri GUINNESS WORLD RECORDS

Muri Petit Stade i Remera Eric Dusingizimana aracyakubita (Cricket Batting) agapira, ubu amaze gukora amasaha 26 (ubwo twandikaga iyi nkuru) mu masaha 51 agomba kumara agaca umuhigo wa Guinness World Records ubu ufitwe n’umuhinde Virag Mare. Mu gitondo kuri uyu wa kane Umuseke wasubiyeyo, umunyamakuru wacu avuga ko ku maso ubona agifite imbaraga mu buryo […]Irambuye

Umunyemari Milimo Gaspard yitabye Imana

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umunyemari Gaspard Milimo wari uzwi cyane mu bikorwa by’ubucuruzi muri Kigali n’amazu y’ubucuruzi yari afite Nyabugogo, yitabye Imana azize uburwayi mu bitaro i Nairobi muri Kenya. Gaspard Milimo, yari amaze iminsi aba muri Kenya, yamenyekanye cyane kubera ahanini inyubako ye y’ubucuruzi iherereye muri Nyabugogo Umujyi wa Kigali wari uyobowe na […]Irambuye

Kigali: Kubona uruhushya rwo kubaka inzu byavuye ku minsi 365

Mu rwego rwo korohereza ishoramari mu byerekeranye no kubaka mu Mujyi wa Kigali, amavugurura yakozwe kuva mu mwaka wa 2013-2015 yatumye iminsi umuntu yamaraga yiruka mu nzego zinyuranye asaba icyangombwa cyo kubaka iva ku minsi isaga 365, igera ku minsi irindwi gusa kandi bigakorerwa kuri internet gusa. Inzego zitanga ibyangombwa byo kubaka ziri mu nzego […]Irambuye

Nyirasikubwabo umaze imyaka 16 “ajya ku ndege”, ngo biraruta kwicara

Nyirasikubwabo Jacqueline, umubyeyi w’abana batatu ni umugore wanze kwicara murugo ngo ategere amaboko umugabo we, itera intambwe atangira gukora imirimo y’amaboko aho kubona ikiraka bimusaba guhataka ku muhanda n’abagabo benshi. Nyirasikubwabo Jacqueline ni umubyeyi w’abana batatu, umukobwa mukuru afite imyaka 15, musaza we umukurikira afite imyaka 8, umuto nawe w’umhungu afite imyaka 6. We n’umugabo […]Irambuye

Abamotari hari uwababwiye ‘espérance de vie’ yanyu ko mukora nk’abatariburamuke?-CP

CP Gatete Cyprien ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda avuga ko gukora nk’abadatekereza ko ejo hahari bigaragara ku bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’Abamotari bikunze guteza ibibazo byiganjemo iby’impanuka, akabasaba kwitwararika kuko ntacyo baba bakorera mu gihe bakora badashyize imbere ubuzima bwabo. Polisi ivuga ko mu mezi atatu y’uyu mwaka wa 2016, […]Irambuye

en_USEnglish