Digiqole ad

Ubushinwa bugiye gufasha mu kwagura imwe mu mihanda yo muri Kigali

 Ubushinwa bugiye gufasha mu kwagura imwe mu mihanda yo muri Kigali

Ambasaderi Pan Hejun aganira n’abanyamakuru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yakiriye ku nshuro ya mbere Ambasaderi mushya w’Ubushinwa mu Rwanda Pan Hejun, baganira ku mishinga inyuranye irimo no kwagura imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali ku burebure bwa Kilimetero 54.

Ambasaderi Pan Hejun aganira n'abanyamakuru.
Ambasaderi Pan Hejun aganira n’abanyamakuru.

Nyuma yo kubonana na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Ambasaderi Pan Hejun yabwiye abanyamakuru ko baganiriye ku mubano w’Ubushinwa n’u Rwanda umaze imyaka myinshi ibihugu byombi bibanye neza.

Amb.Pan yavuze ko ku ruhande rwabo nka Ambasade na Leta y’u Rwanda barimo gukora cyane kugira ngo rutazacikwa n’amahirwe y’imishinga minini 10 y’iterambere Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping  yemereye Afurika, ni mu nama ihuza Ubushinwa na Afurika yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu mwaka ushize.

Ambasaderi PAN yavuze ko kugeza ubu hari ibyamaze kugerwaho, ndetse ngo hari n’ibindi byinshi bikiza mu minsi iri imbere.

Ati “…hari inyubako nini (izakoreramo za Minisiteri zinyuranye) hafi aha; Guverinoma zombi kandi zamaze kumvikana ku kuvugurura imihanda inyuranye yo mu Mujyi wa Kigali ya Kilometro 54, ndetse twamaze kumvikana ku bufasha buri Tekinike ku kongera ubushobozi bw’ibitaro bya Masaka bikaba ibitaro bikuru bya Kaminuza (Teaching hospital), kandi twizeye ko kwezi kw’Ukwakira 2016, impande zombi zishobora kuzuza ibikenewe byose, imirimo ikaba yatangira vuba.”

Ambasaderi Pan Hejun aganira na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Anastase Murekezi.
Ambasaderi Pan Hejun aganira na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi.

Kampeta Pichette Sayinzoga, Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe yavuze ko uretse imishinga Ubushinwa butera inkunga, ngo banaganiriye ku bukungu muri rusange ku rwego mpuzamahanga n’uburyo u Rwanda n’Ubushinwa bihanganye n’ibibazo by’ubukungu bwibasiye Isi yose.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ngo ikifuzo ni uko iriya mishinga yose yatangira gushyirwa mu bikorwa mu ngengo y’imari itaha ya 2016/17.

Kampeta Pitchette Sayinzo, Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe aganira n'abanyamakuru.
Kampeta Pichette Sayinzoga, Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe aganira n’abanyamakuru.
Nyuma yo kugira na ibiganiro ku buryo Ubushinwa bwakomeza gushyigikira u Rwanda mu iterembere.
Nyuma yo kugira na ibiganiro ku buryo Ubushinwa bwakomeza gushyigikira u Rwanda mu iterembere.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Kampeya Pischette Sayinzo? Cyangwa ni SAYINZOGA?! Abanyarwanda no kwihinduranya barakabya! naho se Pischette?! ko atarigabanyije ngo yitwe Kampeya Pische Sayinzo! nari guhita numva ari umuyapani!

    • Ariko abantu batagira ubwenge baragwira, ubu uyu mushinga wa miliyari n’akamaro ufitiye abanyarwanda usanze igitekerezo watanga ari ukuvuga ku izina ry’uyu mudamu? Ikigaragaza imitekereze ya benshi mu banyarwanda nuko batazi gusesengura. Iyi ibinyamakuru byanditse inkuru nkizi ntacyo muzivugaho ariko iyo ari izidasaba ubwenge zivuga iby’inkundo zidasobanutse n’abahanzi badafatika, aho muravuga yeee mukiva inyuma. u Rwanda ruracyafite inzira ndende yo kwigisha abaturage barwo. Basi Uyu mushinga ni mwiza mukomereza aho abashinwa nibe nabo bazaba ibikorwa remezo. Nzanezerwa kubona n’amaso yanjye ibi bisohoye. Imihanda cyacu yagutse. Keep it up

    • Magdala ko umenya usoma kuri ka Siriduwiri kenshi! Cyokora urashimishije pe. Sinari mperutse kubona ubuswa nk’ubu niba utikiniraga! Muri make nimufatireho kurindira budget itaha ni kera. Ufata ihene ayifata igihebeba. Gusa mureba neza niba bitongera amadeni igihugu gifata bikazaduteza crises mu minsi iri imbere. Ikindi ni ukureba uko hashyirwa ingufu mu mihanda y’ubuhahirane cyane cyane ifasha kugeza umusaruro ku masoko. Thanks!

  • Magadala jya usoma neza ibyanditse amazina yuyu mudamu yose yanditse neza ahubwo ni wowe wayahinnye

  • waww iterambere riracyakomeje mugihugu cyacu ubushinwa burakoze pe ndabona imbere heza h’uRwanda IMANA IBIBAFASHEMO bizajye mubikorwa. amahoro Rwanda rwacu

  • ncuti,
    rwamurangwa,

    jya wiyubaha,kko nawe uri umunyarwanda,kandi abanyarwanda bose si MAGDALA.

    Iyo avuze amakosa nk’ariya amakosa ukayashyira ku banyarwanda bose,nawe uba witutse.

    ‘ABANYARWANDA NTITURI IBICUCU,GUSA HARIMO BAMWE B’IBICUCU”

    Ndashima ubushinwa,n”abayobozi bacu,babashatseho ubucuti,bafite aho bazatugeza.

    ibintu ni”håo håo!!!”

Comments are closed.

en_USEnglish