Digiqole ad

Rutahizamu wa Senegal Sadio Mane ati “Kigali itandukanye n’indi mijyi ya Africa”

 Rutahizamu wa Senegal Sadio Mane ati “Kigali itandukanye n’indi mijyi ya Africa”

Rutahizamu w’Umunya-Senegal Sadio Mane uri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Senegal, ifite umukino wa gicuti n’Amavubi, ngo yatangajwe cyane n’umutuzo mwinshi yasanze mujyi wa Kigali.

Sadio Mane ngo yatunguwe n'uko yasanze Kigali.
Sadio Mane ngo yatunguwe n’uko yasanze Kigali.

Uyu Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Senegal na Southampton FC yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza, kuva ku cyumweru Sadio Mane ari mu Rwanda hamwe n’ikipe ye ‘The Lions of Teranga’ bitegura umukino wa gicuti n’Amavubi.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kabiri, Sadio Mane yabwiye itangazamakuru ko yakunze u Rwanda n’Umujyi wa Kigali nubwo atarabona umwanya wo kugera ahantu henshi, gusa ngo yatunguwe n’umutozo yasanze mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ni ubwa mbere nje mu Rwanda. Nishimiye uko twakiriwe. Kuri Hotel, mu mihanda, Serivise zose muri uyu mujyi zitangwa neza rwose. Gusa ibyo twari tubyiteze. Abayobozi bacu batubwiye ko ari yo mpamvu bahisemo ko tuza mu Rwanda. Kigali ni umujyi ufite isuku, abantu bishimye, gusa icyadutunguye twese ni ukuntu uyu mujyi uhora ucecetse kandi utuje cyane. Bitandukanye n’indi mijyi yo muri Africa.”

Ikipe y’igihugu ya Senegal iritegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika bazakina n’Intamba mu rugamba z’u Burundi  tariki 04 Kamena 2016.

Rutahizamu Sadio Mane ukundwa n'Abanyarwanda benshi ngo yiteguye kuzabereka umupira mwiza.
Rutahizamu Sadio Mane ukundwa n’Abanyarwanda benshi ngo yiteguye kuzabereka umupira mwiza.

Ku birebana n’umukino bafitanye n’Amavubi, Sadio Mane yavuze ko nubwo yakunze u Rwanda ngo we na bagenzi be biteguye uyu mukino.

Yagize ati “Turimo kwitegura umukino tuzakina n’u Burundi. Tuzi ko tuwutsinze dushobora guhita tubona itike y’igikombe cya Afurika. Umukino wa gicuti tuzakina n’u Rwanda niwo uzadufasha kwitegura. Nubwo twakunze u Rwanda, ariko turashaka intsinzi yacu mu mukino tuzakina n’u Rwanda. Byadufasha cyane mu mukino w’amarushanwa tuzakurikizaho.”

Sadio Mane mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri.
Sadio Mane mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri.
Ikipe y'igihugu ya Senegal nyuma y'imyitozo baganira n'abatoza.
Ikipe y’igihugu ya Senegal nyuma y’imyitozo baganira n’abatoza.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Ni nkaho yavuze KO ntacyo yabonye gisa na business nyinshi gihari

    • Ko Kigali isukuye yewe no mumifuka yabanya Kigali, cyane cyane muriki gihe.

      • Mibano we iririre. Abanyarwanda dufitemo abakire hano bicecekeye. Ahubwo wowe byaragucanze none ura generalisant!

    • Abatekerereza! Nkunze ko utekereje hanze yibyo yavuze, kuba hantu hatuje ntibivuze ko nta business! Kugira umwanda ntibivuze ko nta business! Urajagaraye ahubwo woe??? Yavuze ko hari organisation kuba ahabwa service nkuko abishaka ni good organisation! Aba negativist yeee# Jijia@

    • Business za Kigali zisigaye ari iz’ubwenge si ukwirirwa abantu bapakiye ibisanduku ku mutwe bivuga ko business ihari. Hano twimakaje services cyane niyo mpamvu wowe Jijia uvuga ngo nta bucuruzi buhari. Cyokora byo injiji nkawe zizataha zisubire ku isambu niba nayo uyigira.

      • erega iyaba usoza udatukana ibitekerezo iyo bijemo amahane..ubufura burya bigaragaza ikindi ubundikiriye! ya ngengabitekerezo yo kwanga uwo mudahuriza ku myemerere

    • Nibyo rwose

  • @Jijia ndemeranywa nawe, Gutuza cyane bishobora kuba ikibazo nk’icya wamwana uhora ajunjamye adasabana cg ngo akine n’abandi n’aho yaramugaye cyeraaaaaa

    • None se gusakuza cyane n’akajagari nibyo bigaragaza uwo mwana udafite ubumuga? Ndetse gutuza ntibisobanuye gukena cyangwa gusakuza n’akajagari ngo bisobanure ubukire.

  • Ok

  • Ikibazo cya business zicumbagira cyo kirahari ariko nta nuwahakana ko abanyarwanda mu miterere yabo batuje batavugira hejuru nkuko ubibonana abo mu bice byinshi bya ouest Africa. Ikindi kandi nuko kigali uretse nisuku usanga ibintu bikorwa ku murongo none se wahakana ko kigali abantu batonda kwinjira muri bus batuje?

  • Ni bwo bwa mbere numvise umukinnyi w’umupira w’amaguru ukunda ahantu hahora hatuje!

  • Abanyafrica tuzajijuka ryari? Utujagari nubujura bwahatonahato nibyo twita Business cg ubukire????
    Ndumiwe kbs.
    Yewe wamugani abanyafrica ubanza koko turibimuga byomumutwe tuuu.
    Business nogusakuza, akavuyo, kujagarara, ubujura, umwanda, kubyiganira mumihanda bagukora mumifuka wabuze aho unyura, gupakira inka cg ihene mumodoka zabagenzi (Bus), Gutendeka abagenzi, Gucururiza mumihanda, gutekera kumihanda, nibyo twita iterambere nibyo twita iterambere.
    Ndabona minisiteri yuburezi ifite akazi kenshi kogu fomarting, iyi mitekerereze. Big Up KIGALI

  • AKAVUYO, AKAJAGARI, INDURU, UMWANDA, KWIBIRWA MU MAHOTELI(ABO BAKINNYI BAKUNDA KWIBWA NGIRANGO MUJYA MUBYUMVA) BIBAYE ARI BYO MAJYAMBERE, AFURIKA YABA ARI UMUGABANE W;IGIHANGANJYE, AHANDI KW’ISI NTA NUBWO BYAKWITWA KO BADUKURIKIYE TWABA TWARABERETSE IGIHANDURE KUVA KERA; HAHAHAHAHAAAAAAAAAAAAAAFURIKA..

  • hahah uyu ngo ni Jija wasanga arumwe muri babandi bari bateguye imyigarabyo ya Montreal erega ni mwere mwaratsinzwe

  • Ariko Kigali ninziza , utabibona sinzi uko aba ameze. Kuki mutifuriza ineza iwanyu ariko???? Hari ahitwa ko hateyimbere ureba nawe ukabona no mukinyabupfura biri bukugore kuhashima. Uzi iyo uvuye iyo yose basakuza ukuntu wuma mumutwe haruhutse iyo ugeze iKigali?
    Rwose tujye tuvugisha ukuri, tunenge ibitagenda ariko ibigenda tubishime. Ariko ubundi mwakwitembereye East Africa mukagaruka mukatubwira uko mwabibonye?

    • byatangiye ari comment kuru interview yatanzwe n, umukinnyi one birngiye hajemo ibindi.urugendo ruracyari rurerure kuko business zirahari ariko ntizihagije dukore cyane kugira ngo tuzongere kandi duharanire kwiteza imbere.Umutuzo wo biterwa na quartier yagezemo kuko kigali yose ntituje wenda iyo aza kugera Nyabugogo yari gutangaza ibitadukanye nibyo yavuze. ikindi rero numva twakubaha ibitekerezo bya buri umwe kuko kuva Isi yabaho abantu ntibateze kumva ibintu kuburyo bumwe.ngarutse kubya business i Kigali nigitonyanga munyanja kuko zibaye zihagije nkuko nabonye abambanjirije babivuze nibuze buri muntu utuye mu mujyi yakabaye afite icyo akoro I mean 0% of jobless. Isuku yo dukomereze aho tugerageza gusigasira ibyagezweho kandi twimika umuco mwiza w’Isuku yo soko y’ Ubuzima

  • Erega baza bazi ibyo mushaka kumva.

  • Ese guceceka byerekana ubuzima, cg n’ikimenyetso cy’ibibazo/ubwoba ? Ego Rwnda!!!

Comments are closed.

en_USEnglish