I Kigali: COMESA iriga ku bibazo by’ingutu biri mu ngendo z’indege muri Africa
*Urugendo rwa Kigali-Kinshasa rwagakwiye gukoreshwaho amasaha abiri, rufata amasaha 15 cyangwa umunsi,
*Sosiyeti z’indege muri Africa, zimwe zikora uko zishakiye, i Kigali harigwa uko amategeko yanozwa,
*Abafite indege muri Africa batanga amafaranga menshi mu kuziyobora, kandi byakorerwa hamwe,
*U Rwanda ni rwo ruyoboye itsinda ryiga kuri iyi mbanzirizamushinga yo gushyiraho amategeko no guhuza imikorere.
Abagize inama ngishwanama yashyizweho n’ibihugu byo mu muryango w’Isoko rusange mu bihugu bya Africa y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba (COMESA), bari i Kigali biga uko ingendo z’indege muri Africa zarushaho kunoga, haba mu mategeko azigenga no guhuza uburyo bwo kuzigenzura.
Iyi nama izamara iminsi ine guhera none tariki 7-10 Kamena 2016, iziga ku byakorwa ngo Africa ihuze amabwiriza n’amategeko ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere no gushyiraho ahantu hamwe ho kuyoborera indege binyuze mu mushinga wa COMESA (Air Space Integration Project), washyizweho mu nama yabereye muri Djibouti mu 2006.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr Alex Nzahabwanimana yavuze ko guhuza imikorere ‘systems’ bisa no gusangira byose. Yavuze ko kugira ngo kugenda mu ndege byorohe, hakwiye kubanza kujyaho amategeko yoroshya ingendo muri Africa, ibyo yise ‘Liberalisation of Air Transport’.
Nzahabwanimana yavuze ko guhuza imikorere bica kuba umuntu yakora uko abyumva. Ikindi ngo ni uko indege aho ijya hose ikenera abayiyobora, ugasanga buri wese muri Africa afite abakozi be, kandi hari uburyo bwo gusangira amakuru n’abakozi bikoroshya ibiciro.
Muri Africa kandi ngo hari amabwiriza aba yashyizweho, ariko ugasanga bamwe bari imbere mu kuyubahiriza abandi barasigaye, bityo muri iyi nama y’i Kigali hagomba gusohokamo inyandiko ikubiyemo ibisabwa bikwiye kubahirizwa na buri wese, ibyo bikazajyana n’amategeko yanditse.
Dr Alex Nzahabwanimana, ubwe yatanze ingero z’uburyo yakererejwe n’indege mu nama kandi yavuye i Kigali kare. Ngo yari agiye muri Angola, mu rugendo rwakagombye gutwara amasaha abiri gusa, anyuzwa muri Ethiopia, bimutwara amasaha 15.
Yatanze urundi rugero ku ngendo z’indege Kigali- Kinshasa, ubusanzwe uru rugendo rwagatwaye amasaha abiri n’igice, ariko ngo umuntu abanza kunyura muri Kenya cyangwa muri Ethiopia, akazanyura i Burayi kugira ngo amanuke agree i Kinshasa.
Nzahabwanimana yavuze ko amategeko, amasosiyeti ashaje adashoboye, biri mu bituma umugenzi acibwa amafaranga menshi ugasanga tike y’indege ihenze, ndetse bigateza ibihombo bikomeye.
Raporo y’Ishyirahamwe ry’ubwikorezi bw’Indege (International Air Transport Association, IATA) yo mu mpera za 2015 yavugaga ko Sosiyete z’ubwikorezi bw’indege muri Africa zahombye asaga miliyoni 300 z’Amadolari, aho bateganyaga ko muri uyu mwaka wa 2016 Africa izahomba miliyoni 100 z’Amadolari.
Dr Nzahabwanimana yavuze ko ibyo bihombo biterwa n’umubare muke w’abagenzi batega indege bitewe n’uko amatike ahenze, n’amategeko yo kujya mu bihugu akaba akomeye. Ikindi ngo ni uko Africa itanga amafaranga menshi mu kuyobora no kugenzura indege kandi hari ububyakorerwa hamwe.
Yagize ati “Nk’ubu indege zijya i Bujumbura, Kigali n’i Nairobi, byashoboka ko zayoborerwa ahantu hamwe ariko usanga buri wese afite abakozi be bashinzwe kuziyobora.”
Biteganyijwe ko iyi komite ngishwanama izarangiza imirimo yayo mu 2017, ibyo izasaba bikenewe byose, Leta (Ibihugu) bikazahita bitangira gushoramo imari mu rwego rwo kubishyira mu bikorwa, nk’uko byatangajwe na Dr Abu Suffian Edafalla Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa remezo muri COMESA, gusa ngo bishobora kuzafata igihe bitewe ko ibihugu ubwabyo bitinda gufata umwanzuro.
Amasosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere, ku Isi hose atanga imirimo igera kuri miliyoni 62,7 kandi ubu bucuruzi butanga kuri Leta z’ibihugu imisoro igera kuri miliyari 118 z’amadolari muri mwaka.
Amafoto Kubwimana Nelson/MININFRA
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW