Digiqole ad

Remera: Inzu ya Hon Nkusi Juvenal yahiye yose irakongoka

 Remera: Inzu ya Hon Nkusi Juvenal yahiye yose irakongoka

Umuriro wari mwinshi cyane

Ku isaha ya saa ine n’igice, inzu ya Hon. Depite Nkusi Juvenal iri mu kagari ka Rukiri II mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, yafashwe n’inkongi y’umuriro yahereye mu cyumba kimwe ikwira inzu yose, ishami rya Police rishinzwe iby’inkongi ryahageze inzu n’ibiyirimo byahiye byose.

Ibikoresho byo mu nzu byarimo bigurumana
Ibikoresho byo mu nzu byarimo bigurumana

Iyi nzu ni urugo rwa Hon Nkusi, hari harimo abana n’umukozi ariko bose ntawagize icyo aba. Ibikoresho byo mu nzu nk’utubati, ameza, intebe n’ibiryamirwa byose byabaye umuyonga.

Umwe mu bana bari mu rugo, yabwiye Umuseke ko umuriro watangiye saa ine n’igice, biturutse ku mashanyarazi. nyuma hatangira ibibatsi by’umuriro, bakuraho amashanyarazi mu nzu ariko umuriro uranga ukwira hose.

Uyu avuga ko nyuma yatabaje ababyeyi be na Police ishami rishinzwe kuzimya umuriro ariko bahageze ntacyo babashije kuramira mu byari mu nzu uretse kubasha kuzimya umuriro wari wakwiriye inzu yose.

Hon Nkusi, wari mu gahinda kenshi, yavuze ko nta cyo ashobora gutangaza.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Celestin Twahirwa yabwiye Umuseke ko abantu bakwiye kujya bubakisha ibikoresho byujuje ubuziranenge, cyane mu gushyira amashanyarazi mu nzu, kandi bigakorwa n’ababifitiye ubumenyi badashakisha.

Yavuze ko mu nzu hagomba kuba harimo uburyo amashanyarazi yikuraho igihe umuriro uje ari mwinshi, kandi abantu bakagira ibikoresho bizimya umuriro, ndetse bakitabira kugira ubwishingizi bw’ibyo batunze, ibyo ngo bishobora kugabanya ingaruka mbi ziterwa n’inkongi.

ACP Twahirwa yasabye abaturage kujya batabariza ku gihe, igihe habaye inkongi cyangwa ibyago aho kubanza kwirwanirira.

Umuriro wari mwinshi cyane
Umuriro wari mwinshi cyane imbere mu nzu
Abazimya umuriro ntibabashije kugira icyo baramira
Abazimya umuriro ntibabashije kugira icyo baramira kuko ngo batabajwe bitinze
Bararwana no kuzimya umuriro wari ucyaka mu nzu
Bararwana no kuzimya umuriro wari ucyaka mu nzu
Ibintu byose mu nzu byabaye umuyonga
Ibintu byose mu nzu byabaye umuyonga
Ibice byose by'inzu byagezweho n'umuriro
Ibice byose by’inzu byagezweho n’umuriro
Umwotsi wari ukiri mwinshi mu nzu
Umwotsi wari ukiri mwinshi mu nzu
Nta kindi bari gukora uretse kureba ibyabaye
Nta kindi bari gukora uretse kureba ibyabaye
Intebe, ibitanda, utubati n'ibikoresho byose byo mu nzu byakongotse
Intebe, ibitanda, utubati n’ibikoresho byose byo mu nzu byakongotse
Abantu bari bashungamirije bareba uko bazimya iyo nzu
Abantu bari bashungamirije bareba uko bazimya iyo nzu
Hon Nsusi Juvenal usanzwe uyobora PAC mu Nteko Nshingamategeko, aganira n'uwari ukuriye itsinda ry'abapolisi bajimije umuriro
Hon Nkusi Juvenal usanzwe uyobora PAC mu Nteko Nshingamategeko, aganira n’uwari ukuriye itsinda ry’abapolisi bajimije umuriro

UM– USEKE.RW

42 Comments

  • Pole Nkusi. Nizere ko wari ufite assurance y’inzu n’ibirimo.

  • Pole kuyu musaza gusa hashobora kuba harikibyihishe inyuma tutazamenya.

    • Ubwo se koko ikihishe inyuma yabyo ni iki ko abantu mukunda amagambo?

  • Pole sana Honorable! Ni uguhagarika imirimo ya PAC ingufu ukazishyira mu gusana. Abayitumizwagamo babonye agahenge.

    • None se safi we PAC niwe uyigize wenyine ku buryo adahari itakora? Nkusi se ko atari umufundi ari Umudepite igihe basana INZU bizatuma atajya ku kazi? Mbega imitekerereze!!! Inzira ni ndende

  • Aba bazimya umuriro wagirango bari kwifotoza.Muri tekiniki zo kuzimya umuriro kugirango uwuzimye uri muri metero 1,5 nuko uba uziko harimo bimwe bishobora kuguutulikiraho cyangwa kukugwaho.iryo dirishya ntabwo babanje kurimena bihagije iyo nzu nya etage igira mundebere. Nkusi murabona ko yumiwe bamusobaburira ibyabaye.

    • Bifotoza gute ariko mwagiye muvuga ibyo muzi, aha uba wambitse icyasha police yacu kandi ikorana umurava n’ubwitange ahubwo habaye ho gutanga amakuru impitagihe police itabara umuriro warenze intera naho nta kwifotoza mbona kabsa bakoze ibyagombwa

    • wowe uwaguha uriya mupira ngo uwukurure ntiwarenga n’umutaru utaritura hasi!ngo barifotoza!!!kuvuga byo murabizi iyaba mwabihemberwaga!

  • Pole sana Honorable Nkusi twizereko wamenye akamaro kubwishingizi bw’inkongi y’umuriro ndabona na polisi yacu yari ihabaye nubwo inzu yahiye ariko bakoze ubutabazi nta kundi nukwihangana ubutaha mujye mumenyesha polisi hakiri kare ubwo wasanga mwabamenyesheje bitinze bigatuma baza umuriro wakamejeje ariko amakuru iyo atangiwe ku gihe ubutabazi buraboneka vuba na bwangu, mugire ukwihangana bwana Nkusi.

    • Ko ubivuga cyane nk’ufite icyo abiziho ra?

  • Jye ndabona iriya nzu itari ikwiye umudepite kabisa!ukuntu ishaje nta kuntu itari gushya kbsa

    • Uragirango Depute Abe munzu imeze ite?nkiyo aba deputes bo muri USA babamo?*erega mujye mwibuka ko turi muri developing countries.ahubwo njye nabonye ari ibintu byo kwishimirwa iyaba bose bakoraga nka Nkusi bakareka kwigwizaho ibya rubanda

    • Ushaka kwibaza impamvu adatuye Nyarutaramase se? Aha, urebye umushahara bahembwa na leta wibaza ukuntu babigeraho ariko rero twibuke hariya batuye ibikorwa remezo byahageze ndavuga amazi muri gahunda yizwe mu kwagura umujyi mbere ya 1994.Uwari chef de projet uvuze izina rye ubu bagufata mu ngoto.

    • None ni izihe criterias z inzu ikwiye depite??iyo bakize tuvuga ko bigwijeho imitungo bonyine,babaho mu bushobozi bwabo tuti ntibijyanye n urwego barimo,abanyarwanda turagoye!!

    • Imwe y’iwanyu ko itarashya kandi ishaje kuruta iyi?nonese iyo inzu ishaje ibyara umuriro?hahahah imitekerereze ishaje ahubwo!

  • None se ibikoresho bidafite ubuziranenge uyu mu polisi abwiwe niki aka kanya ko aribyo nkomoko y inkongi? Pole honorable

  • Sha Nkusi nkabona atihanganira abarya ruswa nimurebe ahoyatahaga?
    Turabakene pe……

  • Pole sana Honorable Nkusi! Birababaje cyane n’ukuntuburi umugabo w’inyangamugayo. Ibyabaye byabaye, amaboko yayubanze azashaka ibindi. Courage rwose wihangane!

  • Honorable yihangane kandi nizere ko afite assurance incendie y’inzu kuko atayifite yaba ahombye bikabije.

  • Ariko ndibaza. Niba umudepite ataha ahantu nka hariya, iriya miturirwa yuzuye Kigali ni iya bande? Egoko. Umudepite ntahembwa? Ariya mabati murabona atari aya mbere ya 94? Ni nyakatsi rwose.

    • Depite arahembwa 1200k aho mbiherukira hamwa na avantagea,kdi mperuka barabongeje.gusa kuba umuyobozi mwiza ntibivuze kuba mu itaji.iyi nzu ubu mbi he inzu nini kuriya ifite n ubusitani bwiza,??ni mbi he,ikindi muzi imitungo ye y indi,uretse ko nta critere z imibereho yihariye abayobozi bagomba kugira itandukanye n iyabaturage.Ni umuyobozi.mwiza utikuzaa!

  • afite agaceri arahita abisoza.gusa yihangane bibaho m’ubuzima.

  • Pole sana kuri Honorable.Ariko rero nizere ko noneho azubaka inzu isobanutse. Umuntu wayoboye Inteko, akaba Depute kuva nyuma ya Genocide kugeza ubu, ntabwo yagombye kuba atuye mu nzu yubatswe mbere ya 1994. Turi muri vision, na we kabisa nagerageze.

  • Probability yo kumwangiriza iri close to 100%.

  • Nkurikije iyinzu yari atuyemo umenya atazi kwigwizaho imitungo! kubw’iyompamvu Leta imugoboke pee!

  • njye nibaza niba hari commission ishinzwe gukora enquete ngo bamenye aho ziriya nkongi zituruka.Niba ari amakosa d’ordre techniques auturuka kuri EWASA niyo ingomba kuryozwa ziriya nkongi zose.
    Kuko ntibyumvigana, hari garanties ewasa igomba guha abafatabuguzi bayo, ndetse hakerekenwa n’ibikoresho byayo niba biba bifite ubuziranenge

  • Pole Hon. Bahite bamugenera muri za zindi za miliyoni 50 nk’impano cyangwa impozamarira, biragaragara ko nta manyanga yagiraga.

  • Oya, ibi si ibintu! Ahubwo abadepite bose babakorere umukwabo, uwo basanga akiri muri mugongo wa tembo yegure! None se ibi mwabisobanura mute niba atari ubunebwe cg ubushake buke! Ntimubeshyere Leta! Umuntu aracyari mu mabati y’imyaka ya 80 turi 2016! yabuze iki? Ubwo se afite iyihe vision? aratanga uruhe rugero? Ibi biratesha agaciro urwego ahagarariye.

    • @M

      Uyu muntu wiyise M agomb kuba ari umwirasi cyane ariko muri ubwo bwirasi harimo n’ubujiji. Ese ubundi inzu yo kubamo nziza bivuze inzu ifite igisenge cy’impande enye?(ko mbona icyo yita mugongo wa tembo agihinyura) Amabati meza se ni amabati yakozwe muri 2016? (ko mbona arimo ahinyura amabati ngo yo muri 1980, yebaye yari anazi ukuntu amabati ya kera akomera)

      Ubundi inzu yo kubamo nziza bivuze inzu yubatse mu bikoresho biramba (materiau durable/durable material) kandi bifite ubuziranenge, ikaba ifite amazi n’umuriro, ikaba ifite ibyumba bya ngombwa by’isuku n’ubwiherero (Intallations sanitaires) kandi ikaba yubatse ku muhanda. Ushatse wakongeraho ko iba ifite n’ubusitani bwiza.

      Iriya nzu rero ya Hon. Nkusi Juvenal yujuje ibisabwa byose ku inzu nziza nubwo bwose ari iya kera. None se iyo umuntu akuze agasaza, abamubonye ashaje bavuga ko atakiri umuntu? Oya rwose, iyo mitekerereze ntaho ituganisha.

      • Banjye nti ntyo! Inzu ye se ni iki ibuze koko! Ugiye mo imbere nibwo wari kuvuga.
        Kandi ubu iyo aba ari inzu igezweho bari kuvuga ko yariye leta! Abantu turibabi cyn. Niyo yaba ari iyo muri 70! Ubuse Obama ntagiye kujya muyo muri 1928? Ikibazo si imyaka ahubwo ni imitwe y’abantu nkabo biyise M idatekereza neza. Imana imushyigikire kandi pole sana kuri Hon. Nkusi

  • Uziko wagira nggo abasomyi b’iyi nkuru Bose hari ikibazo mari mufitanye na Honorable! Ntasoni muratinyuka mugzshinyagura aka kageni! Ndumiwe koko!!

  • Abantu bakwiye kubahiriza Imana n’amaabwiriza yo kwirinda inkongi z’umuriro bakoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge mukubaka amazu yabo kdi bakihutira kumenyesha polisi igihe inkongi ibaye.

  • None se birashoboka ko umuntu yabera mu nzu zirenze imwe icyarimwe ! ni iki kikwemeza ko ari yo yonyine afite se ! kandi naho yaba ariyo yonyine nta kibazo biteye kubera ko nta rugero fatizo ruriho rw’inzu igomba gutungwa nawe ku buryo wavuga ayo yose !

  • Umusaza kwihesha agaciro byaramwihishe burundu kweli

  • Kugira inzu muri RUKIRI mugirango biba byoroshye. N’iyo byaba ari ikibanza gusa kiba gifite agaciro kanini. Honorable mumureke priorites z’urugo rwe niwe uzizi ntimukivange. None se niba yarabanje gushyira imbere amashuri y’abana cyangwa ibindi

  • Mujye mugira impuhwe kuko namwe muzazigirirwa! aho kumuha umuganda ngo arebe uko yasana ahubwo muramusonga bamwe. Jyewe mu bushobozi bwanjye mbaye muhaye 10.000 frw nzamusura nyamuhe.

  • Uyu mugabo yakoreye Leta imyaka myinshi cyane kandi arambye munteko , ntabwo azi kwiba lleta ni inyanga mugayo rwose Leta nimugoboke kuko iriya nzu yabagamo ntikwiriye umuntu umaze imyaka 20 akora munzego nkuru zubutegetsi.

  • I am also dasapointed kubona HonNkusi aba mu nzi imeze imeze kuriya. Nkusi kweli? ubanze yarayituyemo kuva za 80 akiyubaka. burya koko kwitonda ni hatali.

  • Pole sana. Hon Nkusi J.

  • Turihanganisha Hon Nkusi kuba yaragize ibyago inzu ye igashya. Abantu twese turasabwa kumenya ibitera inkongi z’imiriro tukitwararika. Ndetse mu gihe dukeneye ubumenyi Ku kwirinda izi nkongi tukagana ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro rikadufasha.

  • Twihanganishije umuryango wa Nkusi Juvenal ku bwi nkongi yamushyikiye.

  • Nihanganishije Honarable Nkusi. Icyo ntasobanukirwa ni ukuntu impanuka zose bazihirikira ku muriro, ubu koko iyi nzu ko bigaragara ko ari iya kera mwansobanurira mute ko inkongi yatewe n’insinga zitujuje ubuziranenge! Ubu se tuvuge ko ari bwo bari bakiyishyiramo umuriro?

Comments are closed.

en_USEnglish