Digiqole ad

Kigali: Kubona uruhushya rwo kubaka inzu byavuye ku minsi 365 bigera kuri irindwi

 Kigali: Kubona uruhushya rwo kubaka inzu byavuye ku minsi 365 bigera kuri irindwi

Aho amavugurura mu bwubatsi atangiye gukorerwa, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hamaze kuzamurwa inzu nyinshyi, n’izindi ziracyubakwa.

Mu rwego rwo korohereza ishoramari mu byerekeranye no kubaka mu Mujyi wa Kigali, amavugurura yakozwe kuva mu mwaka wa 2013-2015 yatumye iminsi umuntu yamaraga yiruka mu nzego zinyuranye asaba icyangombwa cyo kubaka iva ku minsi isaga 365, igera ku minsi irindwi gusa kandi bigakorerwa kuri internet gusa.

Aho amavugurura mu bwubatsi atangiye gukorerwa, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hamaze kuzamurwa inzu nyinshyi, n'izindi ziracyubakwa.
Aho amavugurura mu bwubatsi atangiye gukorerwa, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hamaze kuzamurwa inzu nyinshyi, n’izindi ziracyubakwa.

Inzego zitanga ibyangombwa byo kubaka ziri mu nzego zakunze kuvugwamo ruswa, gutinda ndetse abantu bakazinenga Serivise itari nziza.

Guverinoma y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali bashyize imbaraga mu gukuraho imbogamizi zose zabangamira umuntu ushaka kubaka inzu mu Mujyi wa Kigali, no mu yindi mijyi yamaze gushyiraho ibishushanyo mbonera.

Ubu Ibiro by’Umujyi wa Kigali bishinzwe ibijyanye n’ubwubatsi “One Stop Center” bitanga ibyangombwa ku nzu nini z’ubucuruzi, inganda, n’izindi.

One Stop Center z’Uturere zo zitanga ibyangombwa byo kubaka inzu zo guturamo nk’umuryango. Naho, mu bicye by’icyaro cy’umujyi ho ukeneye kubaka inzu yo guturamo ahagenewe umudugudu, yegera Ibiro by’Umurenge ashaka kubakamo bikamuha uruhushya rwo kubaka yishyuye amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw).

Merard Mpabwanamaguru, Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imitunganyirize y’umujyi no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera avuga ko amavugurura mu bigendanye n’ubwubatsi no kubona impushya zo kubaka yakozwe mu bihe bitatu bikuru umwubatsi anyuramo.

Amavugurura ya mbere yo gutangira umushinga wo kubaka

Aha amavugurura yakozwe ajyanye ahanini n’uburyo bwo koroshya amategeko agendanye n’imitungire n’imikoreshereze y’ubutaka, kugira ngo umuntu agire uburenganzira bwo kugira umuntungo w’ubutaka no kuwubyaza umusaruro.

Hashyizweho kandi igishushanyo mbonera kigaragaza uko ubutaka bugomba gukoreshwa, hagaragazwa ahagenewe inzu zo guturamo mu Mujyi, ahagenewe imidugudu, ahagenewe inzu z’ubucuruzi n’inganda, n’ibindi bikorwa.

Merard Mpabwanamaguru, Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imitunganyirize y’umujyi no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera na Doing Business.
Merard Mpabwanamaguru, Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imitunganyirize y’umujyi no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera na Doing Business.

Amavugurura mu gihe watangiye umushinga wo kubaka

Mu gihe umuntu yatangiye umushinga wo kubaka, Merard Mpabwanamaguru avuga ko hakozwe amavugurura agamije koroshya uburyo umuntu abonamo uruhushya rwo kubaka.

Ibi mbere byakorwaga mu buryo gakondo hifashishijwe intoki (manually), ugasanga umuntu afite ikarito yuzuyemo impapuro ziriho imbata (plan), Amafishi n’izindi nyandiko, kandi nabyo akabibona yabanje kwiruka hirya no hino kugera inzu ye itashywe.

Merard Mpabwanamaguru, Umukozi w’Umujyi wa Kigali gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera na ‘Doing Business’ avuga ko mu rwego rwo korohereza ishoramari, Umujyi wa Kigali washyizeho Ikigo “One Stop Center” kugira ngo ziriya Serivise umuntu ushaka kubaka yakiraga mu bigo byinshi zitangirwe hamwe, ndetse gusaba ibyangombwa byose bijyanye no kubaka bishyirwa Online (kuri internet) ari naho bikorerwa gusa.

Ati “Byakozwe hagamijwe ko Serivise zihutishwa inshuro umuntu akoresha asaba Serivise mu bigendanye n’ubwubatsi cyangwa kugenzura ubwubatsi zibe nkeya kandi zikorwe mu minsi mike.”

Avuga ko mbere y’umwaka wa 2010-2012, kubona uruhushya rwo kubaka byatwaraga hejuru y’iminsi 365, ariko ko ubungubu iyo umuntu asabye uruhushya rwo kubaka, umushinga we uteguye neza, wubahirije ibisabwa n’igishushanyo mbonera, ukubahiriza ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire mu Rwanda, ufite plan imeze neza, n’ibindi byose bisabwa mu minsi 7 aba abonye uruhushya rwo kubaka.

Ati “Iyo wabikoze nabi, tumuha iminsi 7 kugira ngo abe abikosoye, yabigarura (yabikosoye neza) tugakora ibishoboka byose mu minsi 6 ukaba ubonye uruhushya rwo kubaka. Raporo dufite zigaragaza ko uhereye igihe umuntu yasabiye uruhushya, kugeza igihe aboneye uruhushya rwo kubaka, ntibirenza iminsi 20.”

Amategeko n’amabwiriza asabwa umuntu ushaka kubaka mu Mujyi wa Kigali nabyo byashyizwe ku rubuga www.kcps.gov.rw, uru rubuga ni narwo umuntu asabiraho uruhushya rwo kubaka mu minsi 7 ukaba ubonye uruhushya rwo kubaka udasiragiye mu rwego na rumwe.

Amakuru yose akenerwa n'ugiye gusaba uruhushya rwo kubaka yashyizwe online kugira ngo borohereze abashoramari.
Amakuru yose akenerwa n’ugiye gusaba uruhushya rwo kubaka yashyizwe online kugira ngo borohereze abashoramari.

Mpabwanamaguru avuga ko kuva mu mwaka ushize wa 2015, uwasabye uruhushya rwo kubaka Online, One Stop Center nayo imugusubiza online, yaba yemerewe icyangombwa cyo kubaka akagihabwa online kandi cyuzuje ubuziranenge kuko kiba kiriho umukono “electronic signature” y’umuyobozi wa One Stop Center  y’umujyi wa Kigali cyangwa One Stop Center y’Akarere; Ndetse na “Barcode” iba ibitse amabanga yose ajyanye n’ibyangombwa byatanzwe hasabwa uruhushya rwo kubaka.

Umujyi wa Kigali kandi washyize imbaraga mu kwihutisha gusuzuma urufatizo rw’inzu (Foundation) n’ibikorwa byo kubaka muri rusange kugira ngo bitadindiza rwiyemeza mirimo.

Hashyizweho kandi amategeko agena ko umuntu utegura umushinga w’ubwubatsi n’abubaka baba ari abahanga babyize kandi bari mu rugaga rw’abanyamwuga.

Gushyira izi Serivise online kandi ngo byafashije ko umushoramari aho yaba ari hose ku Isi afite icyangombwa cy’ubutaka, ashobora gukorana n’umubatsi wabigize umwuga kandi uri mu rugaga rw’iwabo, bagasaba uruhushya urugaga rwo mu Rwanda, bagategurira umushinga aho bari hose ku Isi, bakawohereza online, bakabona icyangobwa cyo kubaka bitarenze mu minsi 7 batageze mu Rwanda.

Ubu amakuru yose ushobora gukenera mu gutegura umushinga usaba uruhushya rwo kubaka byashyizwe ku rubuga byashyizwe ku rubuga www.masterplan2013.kigalicity.gov.rw, ruriho igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Mpabwanamaguru avuga kandi ko uku kwihutisha Serivise mu bijyanye n’ubwubatsi bifitiye akamaro umuntu wese usabye uruhushya rwo kubaka, kuvugurura cyangwa gusana inzu zo guturamo cyangwa iz’ubucuruzi n’inganda mu Mujyi wa Kigali. Byose ngo ntibigomba kurenza iminsi 7 uwasabye atarahabwa igisubizo yemerarwa cyangwa ahakanirwa.

Agasaba abantu kwanga guhabwa Serivise mbe mbi, mu gihe udahawe Serivise nziza mu minsi wemerewe ukabigaragaza, ndetse urwego rwaguhaye Serivise nabi ukaba wanarurega mu nkiko kugira ngo bibere urugero n’abandi.

Amavugurura mu gusaba ibyangombwa byo gutaha inzu

Mu gihe inyubako wubakaga yuzuye, mbere yo kuyitaha ubanza kubisabira uruhushya mu Mujyi wa Kigali kugira ngo babanze no kuyikorera igenzura. Aha naho Leta yakoze amavugurura akomeye kuko mbere nabyo byagoranaga.

Merard Mpabwanamaguru, ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali avuga ko mbere y’amavugurura, guhabwa Inkondabutaka “titre de propriété” ikwemerera gutaha inzu byasabaga kuba umaze imyaka 10 wishyura ubukode bw’ubutaka bw’imyaka 10, waba ubumaranye nk’umwaka umwe ukabanza kwishyura imyaka 9 isigaye. Ubu aya amananiza yavanyweho, umuntu iyo asabye icyangombwa cyo gutaha inzu ye ahita ahabwa inkondabutaka ku buntu.

Ku rubuga www.masterplan2013.kigalicity.gov.rw usangaho amakuru yose wakenera mu gihe ushaka gusa icyangombwa cyo kubaka cyangwa kuvugurura inzu iyo ariyo yose mu Mujyi wa Kigali.
Ku rubuga www.masterplan2013.kigalicity.gov.rw usangaho amakuru yose wakenera mu gihe ushaka gusa icyangombwa cyo kubaka cyangwa kuvugurura inzu iyo ariyo yose mu Mujyi wa Kigali.

Amafaranga byatwaraga usaba ibyangombwa yaragabanyutse cyane

Mu byakozwe kugira ngo amafaranga umuntu yangaga asaba ibyangombwa agabanyuke, harimo ko guha amazi (water connection) inzu z’ubucuruzi n’inganda bisigaye ari ubuntu.

Hari amafaranga kandi yatangwaga kuri “Fiche cadastrale” yavuyeho kuko igishushanyombonera gisigaye kiri online; Ndetse n’amafaranda yishyurwaga mu matike, kwishyura impapuro n’ibindi byangombwa byavuyeho kuko ubu bikorerwa online.

Aha Leta yakuyeho inzitizi y’amafaranga menshi, ni ku kiguzi cy’uruhushya rwo kubaka kuko mbere y’amavugurura umuntu ugiye kubaka yishyuraga amafaranga y’u Rwanda 140 kuri “metre carré/m2” imwe ugiye kubakaho. Ubu ibiciro byarahujwe, hishyura amafaranga 20,000 ku ugiye kuba ku buso bwa m2 hagati ya 0-100, ugiye kubaka kuri m2 1001-500 akishyura amafaranga 40,000, naho ugiye kubaka ku buso buri hejuru ya m2 501 igiciro cy’uruhushya rwo kubaka iyo nzu ni amafaranga 60,000.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Ngo kubona uruhushya rwo kubaka bisigaye bifata iminsi irindwi! Cyeretse niba ari ya minsi y’Imana. Ngo kuri yo umunsi umwe n’iminsi igihumbi ni kimwe.

    • HAHAHAHAHA

  • Uyu munyamulenge mureke yivugire ibyashaka. Ntakundi twabigenza.

    • iyi mvugo se y’umunyamulenge ije ite ko hari kuvugwa ibyangombwa by’ubutaka, mwamunzwe n’amako gusa wowe bugingo uzabanze ujye mu ngando

  • ahubwo kubona ibyangobwa byavuyeho mbegaaa?! ntamakuru uzi i gatenga kicukiro

  • ahubwo uyu Bwana mpabwanamaguru azatubarize ukuntu umuntu afite icyangombwa cyo gutura anatangumusoro wicyi kibanza kinagaragara mwibara ry’icyatsi kibisi wasabibyangombwa bakakubwirako ngo RHA itarabaha uburenganzira kdi HARI abahubatse izigeretse mbese Icyo cyemezo kireba bamwe abandiiiiii???? hari n’imihanda ifite numero uzampe Email yawe mbigusobanurire

  • Ibi bishobora kuba bireba abubaka etages gusa, abandi byabaye ari ukutubeshya!

  • uyu mugabo ko mbona yameze ibifu ra!! yazanya umubyibuho se yabonye NATIONALITY cg?

  • Ariko mwajyiye mureka kubeshya koko. Ibyangombwa ngira ngo hari ababyemerewe abandi tukisura. Ni gute umuntu afite Ibyangombwa biriho gutura akishyura n’umusoro ariko yajya kwaka Ibyangombwa byo kubaka bakavuga ngo ubu butaka ntacyo yahateganirije koko??? Ntabwo bizoroha peee. Ikibabaje iruhande rwacyo haba hazamuka Amazu nyuma bakakubwira ngo uzabigenze uko babigenje. Ni kibazo kabisaa. Ubu bizarangira gute kweli?

  • Biragoye kubyemera!!!! Niba binashoboka, i Birasirazuba ho kubona icyangombwa ni “betting”, ikimemyane, itoneshwa n’andi manyanga (uwatanze akantu…..)!!!! Nkanjye natanze dossier muri 2014, kugeza ubu 2016 sindakibona kd ngikurikirana buri munsi kuko mpakorera. Ubwo se umuturage wadepoje akisubirira nu cyaro azakibona mu wuhe mwaka??? Uwahayoboraga yasize abitobanze, uwamusimbuye we yaje ahuhura kuko bokamwe na Ruswa, imvugo mbi n’ubwirasi…! “Land registry service in the Eastern Province is a good example of poor service delivery indeed)!!!!!

  • hahahahaah.na Gasabo se niko bimeze?????????????????

  • yewe ahubwo nibagire batere ama borne master plan kuko iriya master plan aha kuyishyira mubikorwa byakwihuta .nahubundi umuntu abura aho aba afite ubutaka nawe ngo ibyangombwa birihuta.nabyihorere ahubwo Nyakubahwa nadutabare.

  • yewe mu Rwanda UDATANZE ZA RUSWA,muri land registry ntushobora kubona ibyangombwa by’ubutaka.Genda Rwanda wamunzwe na ruswa.Maze imyaka 4 yose ntegereje .Hari uwagiye mu kwezi gushize none ngo yarabibonye.

  • Batakubwiye ngo ikibanza cyawe kinyuramo umuhanda udafite aho ujya cg roundabout idafite imihanda i serving? Ngo ubarebe babikugiremo? Batakujujubije ngo plans wazanye ntizujuje ibisabwa (kabone n’iyo waba wazikoresheje ku mu architect uzobereye ate kdi washyizeho ibyo umujyi ugutegeka byose) bakabyanga mpaka ubakoreshejeho bakaguterurira ama plans ntazi uko ameze adafite 12. Icyo ni icya Semuhanuka kabisa! Keretse niba muvuga abubaka izingana CHICK, KCT… naho abandi bo ibyacu turabyiyiziyi, article 15 ya Mobutu niyo mutwereka!

  • Nanjye nibaza niba ahubwo iyi service ikorera muri iki gihugu cg yarikukiye umugani w umuturanyi, kuva Nyakanga 2015 nsaba icyangombwa muri Gasabo, banderega ubundi bampinduza, nabizana uko babimbwiye nabyo bakabyanga. kandi sinjye njyenyine kuko tuhahurira turi benshi ugasanga abasiragijwe ari benshi kandi icyo bashaka uba ukibona, nawe ngo iminsi 7. reka irekere. Hari uwavuze aho twari twicaye tuyaga uwo umuruho aravuga ati keretse uwabirukana bose bugacya ashyiraho abandi ntibazabonane kuko ahari banduzanya icyo cyorezo. Ahubwo NYAKUBAHWA nadutabare.

  • Rekera aho kubeshya kuko urabizi ibyo musigaye mwirirwa mukora kubijyanye n’ibyangombwa byo kubaka. Jyewe nari nararahiyeko ntazatanga ruswa maze kubonako ikibanza naguze kandi kimpenze ndemera ndayatanga. Ariko se hari aho ntageze nsaba kurenganurwa? Ngaho kwa Exécutif, ngaho kwa Maire.
    Kandi I m sure ko ayo natanze nawe takugezeho. Abashaka amakuru bazaze mbabwire inzira ndende byanyuzemo!!! Espèce de voleurs corrompus!!!!!!!!!!

    • Pole sana CACANA. Uti Espèces des voleurs corropus. Ngeze aha nsoma ndaseka ndatembagara. Sha abantu bagutera umujinya koko ukarakara ukabura nicyo wakora. Sha warabimenye pe. Nanjye numvaga abantu bidogango iyo udatanze ruswa nta services ubona/uhabwa urasiragiraaaa, ukaruha mpaka. Kdi aba akenshi ari za services zitagurwa, leta iba yarazishyizeho (free services cga services z’ubuntu)kuri faveurs y’abaturage ngo iborohereze ariko ba nda nini bakabiriramo. Ibi bintu ntanuzi ko bizacika.

  • Ni mu magambo gusa! Noneho na Rwanda Revenue Authority (RRA) nayo izavuge ibyayo twumve. Abanyamahanga baza bafite ishusho nziza y’u Rwanda bazi ko ikora nko muri paradizo, ariko nyuma y’iminsi mike bakaba babaye deçus (disappointed) bitewe na administration yabo ndende na service itangwa itinze no kutaboneka kw’abashinzwe gutanga ibyangombwa. Aha ndavuga ku miryango itagengwa na Leta (NGOs) cyangwa ibigo by’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo bazabone exoneration/exemption y’ibyo iyo miryango iba yinjije mu gihugu. Biragenda bikibera mu biro by’abayobozi ntibabisinye, abanyamahanga bakidoga kandi baza mu Rwanda baba bafite icyizere cyinshi cyane ko baje mu gihugu cya mbere muri Afrika gifite Administration iteye ubwoba. Ariko si RRA yonyine, ndetse na ministers zose niko zikora. Mwaretse guteza igihugu cyanyu isoni! Ibyo muvuga mu magambo mujye mubishyira no mu bikorwa.

    • Ariko Alexis umenya utandukiriye twavugaga imyubakire , Gasabo abo ba staff babo babagenzure kuko baratobera uyu Mayor wabo kandi ntacyo aba atakoze. Naho rero alex wowe uvuga RRA urengera iyo miryango nubwo ntazi ukuri kwawe nukwa RRA ariko abo bazungu ni ba gashakabuhake baza bambaye indi shusho ariko nta mpuhwe bagufitiye nubutinganyi n’amacakubiri baba bakuzaniye bishushanya ahubwo uwabaca mu gihugu .ubona baguha Salary ariko Virus basiga muri bene wanyu babashukisha impano nawe biba bizakugiriho ingaruko gusa wenda si bose!!!! ariko you have to pay attention and be carefully kuri abo bantu niba nawe utari agakingirizo kabo dore ko aricyo cyishe abanyafrika badakunda ibihugu byabo kubera indamu. Murakoze.

  • uwampa abayobozi bakuru bagasoma izi comments wenda banyomoza uyu wabeshye,.

  • yooo!!! ibukuru nibadutabare birarenze! intambara zose barwanye! badukiza abanzi ibi ntibizabananira ndabyizeye barashoboye ndacyeka batabizi. umuntu utazi gusoma no kwandika we azatanga amaf angana iki kugirango abone service niba………
    ariko ibibyo nabonye icyabica cyonyine ari ugusinya contract yumezi atandatu gusa bagatora abandi, bagashyiraho abandi kunshuro yacumi wenda nabwo simbyizeye neza bazaba baciye ruswa yamunze abo mubyangombwa byokubaka oyaa……………….

Comments are closed.

en_USEnglish