Digiqole ad

Nyirasikubwabo umaze imyaka 16 “ajya ku ndege”, ngo biraruta kwicara murugo

 Nyirasikubwabo umaze imyaka 16 “ajya ku ndege”, ngo biraruta kwicara murugo

Nyirasikubwabo Jacqueline akunda akazi akora.

Nyirasikubwabo Jacqueline, umubyeyi w’abana batatu ni umugore wanze kwicara murugo ngo ategere amaboko umugabo we, itera intambwe atangira gukora imirimo y’amaboko aho kubona ikiraka bimusaba guhataka ku muhanda n’abagabo benshi.

Nyirasikubwabo Jacqueline akunda akazi akora.
Nyirasikubwabo Jacqueline akunda akazi akora.

Nyirasikubwabo Jacqueline ni umubyeyi w’abana batatu, umukobwa mukuru afite imyaka 15, musaza we umukurikira afite imyaka 8, umuto nawe w’umhungu afite imyaka 6. We n’umugabo we batuye mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Nyirasikubwabo asiga irangi, gusa ngo yatangiye gukora akazi k’imbaraga akiri umukobwa mu 1996, icyo gihe ngo yakoraga Ubuyedi (guhereza abafundi) ku mashansiye yo kubaka (chantier de construction).

Akazi ko ku mashansiye ngo kaje kugenda kamunanira kubera kwishyura nabi, ndetse rimwe na rimwe bakanamburwa, nibwo yaje kubwirwa n’abantu ko hari bafite ishyirahamwe rikorera Sonatube.

Iri aryita ishyirahamwe kuko ngo rihuza abantu benshi babyuka bahagaze ku muhanda bategereje uwaza kubaha akazi k’Ubufundi, Ubuyedi, gusiga irangi, gukora amazi n’amashanyarazi, n’ibindi, icyo bita “kujya ku ndege”.

Kuva mu mwaka wa 2000 nibwo ngo yinjiye mu itsinda ry’ababyuka buri gitondo bagiye ku ndege, we akabikorera ahazwi nka Sonatube.

Ngo yabitangiye bakorera amafaranga y’u Rwanda 1,000; Aza kugera ku 1,500; aza kugera kuri 2,000; Akomeza kuzamuka gugera ubu bakorera ibihumbi bitanu na bitandatu ku munsi.

Aka kazi yakagiriyemo umugisha kuko yagahuriyemo n’umugabo, barabana, ndetse kugeza n’ubu baracyajyana ku ndege. We n’umugabo ngo buri munsi babyuka Saa kumi z’igitondo bakava i Ndera, bakaza Sonatube n’amaguru, bagasiga abana babo bitabwaho n’umukozi.

Ku ndege ntabwo baba bizeye ko buri bunsi babona akazi kuko ngo ari ubwo bombi bakabona, hakaba ubwo kabona umwe, cyangwa bombi bakakabura bagataha amara masa.

Hari igihe abo bakoranye bamuhamagara kuri Telefone bakamuha akazi.
Hari igihe abo bakoranye bamuhamagara kuri Telefone bakamuha akazi.

Nyirasikubwabo Jacqueline avuga ko n’iyo ntacyo bahashye bitababuza ko munsi ukurikiyeho bongera bakizindura bakagaruka ku muhanda gushakisha.

Ati “Ntabwo twakabona buri munsi kuko akazi k’ibiraka muri iki gihe kagiye kaba gakeya bitewe n’imibereho y’iki gihe nawe urabibona,…ariko ntabwo twiburira.

Aka niko kazi kadutunze, ni umwuga udutunzeda, ko umuntu adasaba se. Aka kazi kadutungiye urugo, tubasha kurihirira abana amashuri bakiga, mbese muri makeya ntacyo mbona bitubangamiyeho uko tugakora tubona kadutunze nta kibazo dufite.”

Nyirasikubwabo Jacqueline avuga ko impamvu atajya gushaka akazi ku mashansiye atanga akazi gahoraho, ngo ari ibyo yahuriyeyo nabyo cyera akiyakoraho.

Ati “Ikiza cya hano ni ku ishyirahamwe, kuko ariho abantu benshi bahurira niho abantu bakunda kuza gushakira abakozi, kandi urabona ku mashansiye ahenshi hari aho bakora bakabambura ntibabishyure. Ngewe nahisemo hano kuko ari ikiraka kigomba kumpemba buri munsi, nanze kujya nirirwa nserera ku mashansiye adahemba.”

Akazi ko gusiga irangi abonera aha ku ndege, ngo kamutungiye umuryango.
Akazi ko gusiga irangi abonera aha ku ndege, ngo kamutungiye umuryango.

Uyu mubyeyi avuga ko mu myaka 20 amaze atangiye aka kazi, yahagazeho imyaka nk’itanu kubera kubyara abana b’inkurikirane, muri 2012 yongera kukagarukamo.

Nubwo ari umubyeyi, aha ku muhanda bashakira akazi bimusaba kubyigana no guhatanira n’abagabo bakorana, kuko iyo haje nk’umuntu cyangwa imodoka ishaka abakozi bisaba kurwanira kujya imbere kugira ngo abe ariwowe bafata.

Ati “Ndabibasha kuko nta soni mba mfite aba (bagabo) simbatinya ni nk’abantu twareranywe, ariko nabo hari ubwo akazi kaboneka ugasanga baravuga bati mujyane uyu mudamu, bakanshakira akazi nkagenda ngakora.

Imodoka menyereye kuyurira nanjye iyo haje umuntu ushaka umukozi ndiruka n’abagabo nk’abatanga. Ndabamenyereye nta n’abandi bantu twakora, cyangwa ngo ngire ahandi hantu njya, ubu ngomba gukorana nabo mpaka, turaziranye.”

Nyirasikubwabo Jacqueline ngo nta mbogamizi yigeze agirira muri aka kazi kuva yakinjiramo uretse abantu gusa ngo batabyakiraga.

Ati “Nabikoze mfite ubushake kugeza n’izi saha, nta mpungenge ngira zo kurira (inzu), mbese mbikorana ubushake, nk’uko nabyiyemeje numva aribyo byanyinjiye mu maraso,n’abagabo dukorana neza rwose nta kibazo.”

Aha "ku ndege" aba yicaranye n'abagabo gusa, bategeje uwaza kubaha akazi.
Aha “ku ndege” aba yicaranye n’abagabo gusa, bategeje uwaza kubaha akazi.

Asaba abagore birirwa bicaye murugo kumusanga bagakorera amafaranga

Nyirasikubwabo Jacqueline avuga ko abagore benshi batinya bene iyi mirimo y’imbaraga, cyane cyane ibasaba guhatana n’abagabo, nyamara ngo nabo babishobora.

Ati “Hari uwo mbibwira ngo aze dukorane akambwira ati ‘ngewe mfite uko mbaho, njyewe hariya hantu ntabwo nahabasha’, hari abo mbibwira bakabyanga, bakambwira ngo ‘ntitwabona aho duhera, ntabwo twabibasha’,…”

Inyungu nini ngo we abona muri aka kazi, ni uko kamutungiye urugo kandi akaba abafasha umugabo we mu kurwubaka.

Ati “Iyo nakoze nta muntu njya kwikopeshaho, nta n’uwo nsaba, iyo nakoze mbasha gukemura ibibazo byanjye by’urugo, babishoboye baza tugakorana nta kibazo.”

Nyirasikubwabo Jacqueline ngo afite intego yo kuva muri ibi akajya gukora ubucuruzi kuko yumva aribwo bwamuteza imbere ndetse bigahindura imibereho ye.

Ati “Njewe ntegereje kubona ayanjye (amafaranga) nkikorera imishinga, kuko ibintu byo kwirukanka nguza, ejo ngahomba numva ntabibasha, ariko mbonye ayanjye nakora.”

Uretse kuba yitangira ubuhamya, Abagabo bakorana na Nyirasikubwabo Jacqueline nabo bavuga ko akora akazi ke neza.

Uwitwa Eugene Neretsabagabo bamaranye imyaka ine bategana indege, ati “Uyu mudamu irangi arasiga neza cyane, ahubwo urebye hari n’abagabo arusha kuko ubona afite experience (inararibonye),…Abantu bakoranye baramushima ku buryo hari n’abaza babaza ngo wa mu mama arihehe?”

Ibi byose, ngo ntibimubuza kwita ku bana be no kuzuza inshingano z’urugo nk’umugore ufite urugo kandi ugomba gukora.

Nyirasikubwabo Jacqueline buri gitondo azana n'umugabo we (tutabashije kubona kuko ubwo twamusuraga aho ahorera atari ahati) bakaza Soanatube ku ndege.
Nyirasikubwabo Jacqueline buri gitondo azana n’umugabo we (umugabo tutabashije kubona kuko ubwo twamusuraga aho ahorera atari ahati) bakaza Soanatube ku ndege.
Aha yatubwiraga ko gukorana n'abagabo nta kibazo bimutera kuko ngo ibyo abora abikunze.
Aha yatubwiraga ko gukorana n’abagabo nta kibazo bimutera kuko ngo ibyo abora abikunze.
Abagabo bakorana bemera ko bamwe muri bo abarusha inararibonye mu gusiga irangi.
Abagabo bakorana bemera ko bamwe muri bo abarusha inararibonye mu gusiga irangi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • nari ngizengo afite private jet

  • Uyu mubyeyi ni uwo gushimwa da!

  • MU DUHE PHONE YE TUJYE TUMUHA AKAZI;

  • “Nta mwuga mubi, uretse kuroga”. Iyo ubonye icyo ukora kikagutunga, ikindi uba ushaka ni iki? Madamu Jacqueline, bravo! Komereza aho n’abandi Banyarwandakazi bakurebereho!

  • Ni kuriya bene ngofero babayeho. Gushaka akazi buri munsi nta n’ikizere ko uri bukabone.

    • Si bo gusa hari n abafite licence bicaye cg na za masters ni ikibazo cy ubushomeri hose

  • ivanguramoko

    • Ken, ubutumwa wohereje wabushyize ahatariho. Reba neza wongere wohereze aho washakaga.

  • murabeshya mu RWANDA nta bushomeri buhaba.TWESE TWARAKIZE

Comments are closed.

en_USEnglish