Digiqole ad

Kigali: Abakozi b’uruganda rukora ‘envolope’ bafite ikibazo cy’imyambaro y’akazi

 Kigali: Abakozi b’uruganda rukora ‘envolope’ bafite ikibazo cy’imyambaro y’akazi

Abakozi bakora muri uruganda rukora envelope bafite impungenge z’ubuzima bwabo..

Abakozi b’uruganda ‘SRB investment Rwanda ltd’ ngo bafite impungenge ku buzima bwabo kubera gukora nta bikoresho birinda ubuzima birimo imyambaro, uturindantoki, urunda imyanya y’ubuhumekero n’ibindi bafira.

Abakozi bakora muri uruganda rukora envelope bafite impungenge z'ubuzima bwabo..
Abakozi bakora muri uruganda rukora envelope bafite impungenge z’ubuzima bwabo..

Uruganda SRB investment Rwanda ltd rwatangiye gukora muri Gashyantare 2011, rufite abakozi 150, aho buri umwe ahebwa amafaranga y’u Rwanda 1,000 ku munsi, rufite ubushobozi bwo gukora Toni za 3.5 ‘envelope’ ku munsi.

Muri uru ruganda, abakozi barukoramo bakora bambaye imyenda yabo, nta kindi gikoresho na kimwe kibarinda ingaruka z’akazi bakora.

Aba bakozi ngo bafite ubwoba ko bazarwara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero kubera ukuntu utuvungukira duto tw’udupapuro dutumuka bakaduhumeka. Abandi bo ngo bataha bataha bameze nk’abasinze kubera umwuka wa Kole ‘colle’ bakoresha bafatanyisha impapuro.

Abakozi kandi basaba ko bahabwa uturindantoki two kwambara mu ntoki kuko ngo ‘colle’ ibashishura mu ntoki, n’imyambaro y’akazi n’udupfuka-mazuru kugira ngo babashe kwirinda udupapuro dutumuka.

Joselyine Nyirabahizi, umukozi muri uru ruganda avuga ko bafite ikibazo gikomeye kuba badafite imyambaro nkenerwa mu kazi bakora, kuko ngo uretse impungenge ku buzima bwabo, ngo akazi bakora kanabangiriza imyambaro yabo bazana ku kazi.

Yagize ati “Aka kazi kacu tugahuriramo n’imboga mizi nyinshi kuko hari nk’abantu twagiye dukorana bagakuramo uburwayi bw’ubuhokero baterwa n’utwo dupapuro dutumuka, kandi tukaba tudafite n’aho twabariza ikibazo nk’icyo kuko iyo uhuye n’uburwayi wirwanaho uruganda ntirugufashe kwivuza.”

Avuga kuri iki kibazo mu izina ry’uruganda, Nteziyeremye Bercar yavuze ko uruganda rutariyubaka neza, ari nayo mpamvu abakozi babo hari ibyo bakibura.

Ati “Kompanyi yacu iracyari kwiyubaka ntituragira ubushobozi bwo kuba twatangira abakozi bacu amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima ku buryo wenda  uwagira ikibazo atewe n’akazi twagira icyo tumufasha.”

Nteziyeremye Bercar uhagarariye uruganda rwa SRB investment Rwanda Ltd.
Nteziyeremye Bercar uhagarariye uruganda rwa SRB investment Rwanda Ltd.

Ku bibazo birebana n’imyambaro n’ibindi bikoresho by’ibanze abakozi ngo bakeneye, uyu muyobozi yavuze ko bari kugerageza kuyishaka buhoro buhoro.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ese umuntu ushaka gukora umushinga uciriritse wo gukora envelope yakurahe ibikoresho

Comments are closed.

en_USEnglish