Digiqole ad

Abamotari hari uwababwiye ‘espérance de vie’ yanyu ko mukora nk’abatariburamuke?-CP Gatete

 Abamotari hari uwababwiye ‘espérance de vie’ yanyu ko mukora nk’abatariburamuke?-CP Gatete

CP Gatete yasabye abamotari kugira amakenga.

CP Gatete Cyprien ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda avuga ko gukora nk’abadatekereza ko ejo hahari bigaragara ku bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’Abamotari bikunze guteza ibibazo byiganjemo iby’impanuka, akabasaba kwitwararika kuko ntacyo baba bakorera mu gihe bakora badashyize imbere ubuzima bwabo.

CP Gatete yasabye abamotari kugira amakenga.
CP Gatete yasabye abamotari kugira amakenga.

Polisi ivuga ko mu mezi atatu y’uyu mwaka wa 2016, mu Rwanda habaye impanuka za moto zigera muri 229, zahitanye ubuzima bw’Abamotari 16, abandi bakabakaba 80 barakomereka.

Mu nama yahuje Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali biganjemo urubyiruko na Polisi kuri uyu wa kabiri, CP (Commissioner of Police) Cyprien Gatete yabwiye Abamotari bitabiriye iki kiganiro ko nyinshi muri ziriya mpanuka ari bo bazikururira bitewe n’uburyo bakoresha imihanda.

CP Gatete yabwiye aba Bamotari ko uburyo batwara ibinyabiziga byabo baba basa nk’abiyahura ku buryo biba bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaaga.

Uyu muyobozi muri Police asanga Abamotari badaha agaciro ubuzima bwabo, yagize ati “Abamotari hari uwababwiye ‘espérance de vie’ (ikizere/imyaka yo kubaho) yanyu ?…Kuki wumva ukwiye kubaho uyu munsi nturenze ejo cyangwa ejo bundi, ibyo mukora wagira ngo ejo ntahariho.”

Avuga ku myitwarire y’Abamotari kandi yagize ati “Niba ugira utya ugakata, utarebye iburyo cyangwa ibumoso, udatekereza ko hari imodoka, ugapfa gukata gusa, koko uba utekereza ko ejo hariho?”

CP Gatete yaburiye aba batwara abagenzi kuri moto ko mu gihe bari mukazi bakwiye kureba kure, bagatekereza ku miryango yabo n’igihugu cyabo muri rusange.

Ati “Ko mukiri bato mwaretse n’ejo mukazabaho, mufite abagore n’abana, mufite bashiki banyu n’abandi bavandimwe mugomba kureberera,…kuki mwe mwiyanze? Mufite ubwandu butuma mwumva ko mudashaka kubaho ejo?”

CP Gatete Cyprien kandi yasabye abayobozi b’Abamotari guhindura iyi myitwarire mibi ikomeje kubaranga, kuko uretse kuba ituma ubuzima bwa bamwe buhatakarira, ngo inatuma igihugu kigwa mu gihombo kuko kiba kibuze imbaraga zari kuzagiteza imbere.

Ntaganzwa Celestin, uyobora Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) avuga ko basabye Abamotari kujya bagaragaza mugenzi wabo ukora ibidakorwa kugira ngo ahanwe.

Ku bufatanye bw’umujyi wa Kigali n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) na Police, mu mwaka wa 2014 hatangajwe ko Abamotari bakorera muri Kigali bagiye guhabwa amakarita y’imyitwarire azajya afasha izi nzego gukuraho amanota Abamotari bitwaye nabi ku buryo uwari kujya ageza mu manota yari kugenwa yari kujya yirukanwa mu mwuga ariko n’ubu ntibiragerwaho.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ahubwo ubona batekereza amafaranga kurenza ubuzima bwabo; umugenzi asifura ari umwe bagakata ari batanu, uca sebse unique, ukata atarebye, urenga bourdure bose kd ntibaba babanje gukebuka. nabanje kujya ntega abo mbona bafite imyaka yigiyeho imbere ariko nasanze bose ari bamwe! uwiyishe ntaririrwa nuko baduhekura natwe abagenzi baba batwaye.

Comments are closed.

en_USEnglish