Digiqole ad

Umunyemari Milimo Gaspard yitabye Imana

 Umunyemari Milimo Gaspard yitabye Imana

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umunyemari Gaspard Milimo wari uzwi cyane mu bikorwa by’ubucuruzi muri Kigali n’amazu y’ubucuruzi yari afite Nyabugogo, yitabye Imana azize uburwayi mu bitaro i Nairobi muri Kenya.

Inyubako y'umunyemari Milimo Gaspard
Inyubako y’umunyemari Milimo Gaspard yavuzwe cyane ubwo yari igiye gusenywa ngo yubatse mu Gishanga Nyabugogo

Gaspard Milimo, yari amaze iminsi aba muri Kenya, yamenyekanye cyane kubera ahanini inyubako ye y’ubucuruzi iherereye muri Nyabugogo Umujyi wa Kigali wari uyobowe na Theoneste Mutsindashyaka wigeze kwemeza ko isenywa ahagana 2004 kuko ngo yari mu gishanga, habaye urubanza rurerure bigera no k’umukuru w’igihugu.

Umwe mu bo mu muryango we yabwiye Umuseke ko uyu mugabo yitabye Imana ku gicamunsi kuri uyu wa gatatu mu bitaro muri Kenya azize uburwayi.

Iyi nzu byaje kwemezwa ko idasenywa kuko ngo n’ubundi yari yarubatswe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bureba.

Gaspard Milimo kandi yumvikanye mu rubanza kompanyi ye ya Citiex Petroleum Sarl yaburanyemo na  Kobil (Rwanda) Ltd ikarutsinda mu rukiko rw’Ikirenga, uru rubanza narwo rwavuzwe mu bitangazamakuru.

Gaspard Milimo wari utuye ku Kimironko mu karere ka Gasabo, yari ufite imyaka 60, asize umugore n’abana bane.

Milimo abamuzi bavuga ko ari umugabo wagiriye neza benshi, kandi wafashije abantu benshi kwiteza imbere cyane cyane mu bucuruzi.

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • may his soul rest in peace

  • Que son âme repose en paix. Izi n’imbaraga z’igihugu ziba zigiye bagenzi. urupfu rwo gahona ni rubi rudutwarira abacu dukunda baba banafitiye imiryango yabo akamaro gakomeye ndetse n’igihugu muri rusange. Umugabo ushoboye agapfa hari igihe abo assize babirwaniramo cga bagakoresha umutungo assize nabi, bityo rero imiryango ibihomberemo ndetse n’imisoro y’igihugu ikabura. Imana imuhe iruhuko ridashira, agiye iwabo wa twese.

  • Iyi nkuru ni igice.yari afite imyaka ingahe? kuvuga urupfu rw’umuntu ntimuvuge igihe yavukiye buriya koko murumva hataburamo ikintu? asize umugore se? abana se? ndumva ari ibintu by’ibanze mwari kumutubwiraho mutatubwiye. Ariko murakoze ku makuru mutugezaho.RIP Mirimo. Njye muzi gusa kumva ngo hariya ni kwa Mirimo ntakindi muziho kinini.

    • Imyaka bayivuze soma neza

    • ahubwo wowe ujye usoma inkuru yose ibyo wibajije byose birimo

    • kuri wowe wiyise umusomyi: mbere yo kwandika comments jya ubanza usome neza: bakubwiye ko yari afite imyaka 60, asize umugore n’abana 4 urangije uti inkuru ntiyuzuye ntivuga igihe yavukiye, abana,…
      Imana imwakire mu bayo

    • Nari ngize ngo hari n`ikindi ubonye kiburamo naho ni ibyo ?
      Yewe nta busomyi bwawe gura amalunettes cyangwa niba uyafite uhinduze.

    • Ufite ikibazo ahubwo

    • kereka niba kuba bavuze imyaka ye wowe washaka itariki nukwezi numwaka yavutsemo ariko ufashe imyaka bavuze wamenya igihe yavukiye sinzi rero ko itariki haricyo yakumarira. ntamisomere hindirura izina

    • Soma neza! Ibyo bibazo wibaza babisubije mu nkuru.

  • Umva uyu mutype tu,ngo inkuru ntiyuzuye,hari igihe dukabya kwigira injijuke no kwihutira kuvuga.Ko ibyo avuga yabuze muri article mbibonamo we yasomye iyihe article?Ntitugakabye!

  • Ubuzima nubusa ariko kugiraneza nibyo byonyine bihesha ubuzima agaciro.Inama yangiraga ni neza yangiriye Imana izamumpembere ahwagiye.

  • naruhukire mumahoro. we na RWIGARA bari abagiraneza. R.I.P RWIGARA

  • ewana uwo muntu ajye asoma neza niba atari ugahahamuka kuko ibyo yifuza byose niko byasobanuwe.gusa nange MZE MIRIMO namumenyeye mu manza ze gusa.arko niwa yari umuntu mwiza nkuko mubivuga hari ibyiringiro ko hari igihe tuzamubona.IMANA IMWAKIRE MUBAYO.RIP

  • ariko abantu baba birukanwa n’iki? Kuki basoma ibice? Cyangwa ni ba bavugirije? Bigira abahanga…(ireme ry’uburezi)!

  • Ariko uyu mutype wavuze ko inkuru ituzuye akavuga n’ibiburamo mwe kumuseka bijya bibaho! hari igihe bandika inkuru bwa mbere wayigwaho uri mu bambere ugasanga iraburamo ibintu byinshi, iyo tumaze gutanga comments rero, baba nabo babireba bagahita babikosora vuba, noeho abandi basomye inkuru, bakibaza ukuntu uwo muntu atazi gusoma cg atareba, nanjye byambayeho ku Igihe.com bandika ibitu mu buryo butumvikana nanditse nibaza icyo bashatse kutubwira, nko mu minota itanu nongeye kureba ngo ndebe ko comment yanjye bayishyizeho, nsanga inkuru irasobanutse neza na comment bayishyizeho, nagize amahirwe twari twabyanditse turi batanu, ku buryo abantu banyuma bibajije bafite amatsiko yo kumenya icyo mbere bari banditseho kuko babonye ko byanze bikunze abantu batanu batarose (dream).

  • RIP Mzee Mirimo!!!! ariko abasomye baraha noneho barasetsa kandi turi munkuru yakababaro,inkuru irasobanutse neza,umwe ngo ntamyaka yavuzwe kandi munkuru birimo Nicole nawe ngo RIP Rwigara,muge mwandika mwawaze gusoma.thx

  • Ese mwamenyera niba amakimbirane ye n’umugore yaba yararangiye?Mubimuhitanye n’urushako rubi rurimo ntitubice ku ruhande njye nabihagazeho.

  • burikintucyose kigira igihecyacyo! twirindeguca urubanza kuko ntarupfu rubura amazimwe! Imana ikomeze abasigaye.

Comments are closed.

en_USEnglish