*Bafite impungenge ko gishobora kuzabatera indwara, *Umurenge wa Kabarondo uritana ba mwana na Rwiyemezamirimo. Abaturage bo mu mugi wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza barinubira umunuko uturuka mu kimoteri gikusanyirizwamo imyanda yose ivuye mu mugi, bavuga ko umwuka mubi bahumeka ushobora kuzabateza indwara. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo bwatubwiye ko ikimoteri atari icy’umurenge ahubwo ari cya […]Irambuye
Tags : Kayonza
Inzu y’umuturage mu karere ka Kayonza yahiye, haracyarebwa impamvu yaba yatumye ishya n’ubwo hakekwa amashanyarazi. Uyu mugabo nyiri nzu yahiye yatwaraga moto, umugore we ngo yari yagiye gusenga. Amakuru Umuseke ukesha umwe mu baturanyi b’uru rugo wo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Mukarange ni uko kuri uyu wa Kane inzu y’uyu mugabo witwa Nzeyimana […]Irambuye
*Umuyobozi w’aka kagari yari ahamaze iminsi ibiri gusa bahita bamwiba. Mu kagari ka Karambi umurenge wa Murundi mu karere ka Kayonza abajura bitwikiriye ijoro bamennye ibiro by’akagari biba televiziyo y’akagari. Ubuyobozi bw’akagari ka Karambi burashinja umuzamu usanzwe urinda aho ko yaba yarabigizemo uruhare. Mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira 19 Kamena nibwo abantu bataramenyekana bateye […]Irambuye
Mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, hari abaturage binubira kuba baratswe inka bari barahawe muri gahunda ya Girinka munyarwanda gusa nyuma y’ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe bakisanga bashyizwe mu by’abishoboye nubwo bo bavuga ko batishoboye. Bavuga ko barenganyijwe ubwo bakwaga inka bari barorojwe. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse bukemeza ko […]Irambuye
Mu Murenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza hari abaturage bavuga ko bahisemo kurarana n’amatungo munzu imwe kubera ko abajura babamereye nabi, kandi kuribo ngo aho kubura itungo ryawe wariha icyumba mukibanira. Aba baturage bavuga ko ubujura i Rukara, by’umwihariko mu kagari ka Rukara, ahitwa i Paris bumaze gufata intera yo ku rwego rwo hejuru, byatumye […]Irambuye
Abatuye mu karere ka Kayonza mu mirenge ya Rwinkwavu, Murama na Kabare bavuga ko imihindagurikire y’ibihe ari ikibazo kibakomereye, cyagize ingaruka ku buzima bwabo mu myaka itatu ishize, bakaba bemera ko amakuru ajyanye n’iteganyagihe mu buhinzi ari ingenzi cyane, ariko ngo imbuto ya RAB ibageraho itinze cyane rimwe na rimwe ibyo bahinze bikuma. Bwa mbere […]Irambuye
Kubera ibibazo by’ubukene biri muri imwe mu miryango mu Karere ka Kayonza, imirenge ya Mwili, Kabare na Gahini, kubona ibikoresho by’ishuri bihagije byo gufasha abana mu myigire yabo byari ikibazo. Umuryango w’abagore b’Abakiristu bakiri bato witwa YWCA-Rwanda wahaye ibikoresho by’ishuri abana 1645 k’ubufatanye na Global Communities ku nkunga ya USAID. Umwe mu bakozi b’Ikigo YWCA […]Irambuye
Imitingito yo mu Buyapani, imiyaga y’inkubiri muri Amerika na za Haiti, imyuzure mu Bushinwa, n’imvura n’izuba byangije byinshi mu bihugu binyuranye bya Africa harimo n’u Rwanda ngo byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 175 z’amadorari ya USA nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ubwishingizi cyo mu Budage. Ibiza byabayeho ahanini byatewe n’imihindagurikire y’ikirere yateye gushyuha kw’umubumbe w’isi ibintu […]Irambuye
Abafite ubumuga mu karere ka Kayonza baravuga ko babangamiwe no kuba hari amafaranga miliyoni eshatu bahawe na Leta muri gahunda ya NEP Kora Wigire ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, ariko ngo za SACCO yanyujijweho, iya Kabarondo na Rukara zarayabimye. Aba bafite ubumuga bavuga ko ayo mafaranga ari yo bacungiragaho ku kuba yabafasha kwihangira imirimo […]Irambuye
Kuri uyu wa 10 Ukwakira, umuhungu w’imyaka 17 witwa Uwihanganye Jean de Dieu wo mu kagari ka Buhabwa, mu murenge wa Murundi yishwe n’imwe mu mbogo zatorotse pariki y’Akagera mu karere ka Kayonza. Police ivuga ko uyu nyakwigendera yari ari mu bariho bahiga iyi nyamaswa yamwivuganye. Umuvugizi wa Police mu ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi […]Irambuye