Digiqole ad

Umunuko w’ikimoteri ubangamiye ubuzima bw’abatuye umugi wa Kabarondo

 Umunuko w’ikimoteri ubangamiye ubuzima bw’abatuye umugi wa Kabarondo

*Bafite impungenge ko gishobora kuzabatera indwara,
*Umurenge wa Kabarondo uritana ba mwana na Rwiyemezamirimo.

Abaturage  bo mu mugi wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza barinubira umunuko uturuka mu kimoteri gikusanyirizwamo imyanda yose ivuye mu mugi, bavuga ko umwuka mubi bahumeka ushobora kuzabateza indwara.

Abaturage bahitamo gutwika iyi myanda kubera umunuko uba urimo ariko nabwo bahura nikibazo cy’umwotsi

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo bwatubwiye ko ikimoteri atari icy’umurenge ahubwo ari cya Rwiyemezamirimo yifashisha mu gukusanya imyanda y’umugi, gusa ngo bakemura iki kibazo mu maguru mashya ubwo bigaragaye ko kibangamiye abaturage.

Ugeze mu kagari ka Cyabajwa, mu mudugudu wa Kabarondo, mu murenge wa Kabarondo utangira kunukirwa n’umwuka mubi ndetse bamwe batihanganira umunuko ntibiborohera kuhaca.

Umunuko uterwa n’ikimoteri kiba gitumamo isazi kiri hagati mu baturage, cyuzuyemo imyanda igizwe n’imisatsi ituruka mu nzu z’ubwogoshero, imyanda ituruka mu isoko rya Kabarondo n’ituruka mu mugi hose, amasashi, imitumba y’insina n’ibindi bibora niho bikusanyirizwa.

Tuhagera twaganiriye na bamwe baturiye iki kimoteri tutifuje gutangaza amazina yabo batubwira ko Leta yababangamiye cyane ngo kuko icyo kimoteri cyica ubuzima bw’abantu, umwuka mubi ngo ni wo barara bahumeka nijoro.

Umwe muri bo, ni umugore w’imyaka 67, yagize ati “Navuga ko Leta yatwirengagije kuko iki kimoteri kinuka gutya nticyakabaye kiri hano mu ngo zacu kuko no mu nzu umunuko utugeraho. Twarumiwe.”

Undi na we ati “Umwuka (uturuka mu kimoteri) ni mubi cyane uwo ari we wese arakorora, twarabangamiwe cyane noneho iyo turyamye nijoro usanga ari wo duhumeka gusa, ahubwo tuzarwara indwara zikomeye.”

Dusingizumukiza Alfred, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo avuga ko  iki kimoteri kitari icy’umurenge ari  icya Rwiyemezamirimo yifashisha mu gukusanya imyanda y’umugi.

Ngo bagiye gukemura iki kibazo mu maguru mashya ubwo bigaragaye ko kibangamiye abaturage. Ati “Ikimotero kiri hariya ntabwo ari icy’umurenge, ni icyo Rwiyemezamirimo yifashishaga ashyiramo imyanda, gusa gutangirana n’ukwezi kwa Karindwi ikibazo kiraba cyakemutse, ariko mu kanya turahagera nidusanga bikomeye cyane nta n’ubwo turi butegereze uko kwezi kwa karindwi turahita tugikemura.”

Rwiyemezamirimo uvugwa kuri telefoni ntiyatwakira.

Iki kimpoteri si cyo cya mbere kuko hari ikindi cyuzuye kandi na cyo cyari hagati mu baturage. Abaturage baturiye iki kimoteri  mu rwego rwo kwirwanaho bafashe umwanzuro wo gutwika amasashi n’amacupa n’ibindi bitabora ariko uko kwirwanaho nako gutera ikindi kibazo cy’imyotsi myinshi yakwiriye hose mu baturage.

Ikigaragara ni uko aho imyanda imenwa atari no mu kimoteri gicukuye ahubwo ari ku gasozi

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko se Mana none se uvuga ngo ikimoteri ni icya rwiyemezamirimo abaturage ni abande nibakemure ikibazo vuba abaturage be gukomeza kunukirwa no kuhandurira indwara,isuku ni iya buriwese

Comments are closed.

en_USEnglish